Gutera igiti byimuye umukino wa Rayon Sports na Bugesera FC
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa gatandatu (6). Umukino ukomeye, ni uwo Rayon sports izakiramo Bugesera FC. Uyu mukino wimuriwe umunsi kubera umunsi mpuzamahanga wo gutera igiti.
Umuryango mpuzamahanga, ‘The International Union for Conservation of Nature and Natural Resources (IUCN)’ ufatanyije na Rwanda National Olympic and Sports Committee, hateguwe umunsi wo gutera igiti ku muryango mugari wa sports mu Rwanda. Ni kuwa gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2016.
Uyu muryango mpuzamahanga wandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, usaba kwimurwa k’umukinnyi Rayon sports izakiramo Bugesera, wari kuba kuwa gatanu tariki 25 Ugushyingo, wimurirwa kuwa gatandatu tariki 26.
FERWAFA yemeye ko uyu mukino wimurwa, kuko ushobora gufasha mu gutanga ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije, kandi umubare munini w’abakunzi b’aya makipe bakazifatanya muri gahunda zitandukanye zo gutera igiti ziteganyijwe mbere y’uyu mukino.
Umuseke watangarijwe na Gakwaya Olivier umunyamabanga wa Rayon sports izakira uyu mukino ko badashobora kwanga gushyigikira gahunda zifitiye igihugu akamaro.
“Gutera amashyamba ni ikintu buri muntu akenera mu buzima. Aba-Sportifs sinzi impamvu batakwifatanya muri gahunda nziza nk’iyi. Twemeye guhindura umunsi w’umukino tubisabwe na FERWAFA, kuko natwe dushyigikiye ubukangurambaga ku kubungabunga ibidukikije.” – Gakwaya Olivier.
Umukino waherukaga guhuza Rayon sports iyoboye urutondena Bugesera ubu itozwa na Mashami Vincent, wabereye kuri stade regional ya Kigali tariki 11 Gicurasi 2016, Rayon sports inyagira Bugesera 4-0.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Rayon Sports ibyungukiyemo.
nibyo rwose tugomba gufatikanya niyi equipe y’abanyarwanda gutera igiti. n’imiryango mpuzamahanga iratwemera!!! oooh rayon!!