Umushyitsi waje muri Tour du Rwanda yibwe iPhone Police irayifata, arashima byimazeyo
Umwe mu bashyitsi bari baje mu Rwanda mu isiganwa rya Tour du Rwanda azanye n’ikipe ya Cycling Academy yo muri Israel yatangaje uburyo yibwe telephone ye agahangayika bikomeye ariko Police ikifashisha ikoranabuhanga ikayifata akayisubizwa nyuma y’amasaha macye. Uyu mugabo yatangaje ibyishimo bye n’ishimwe ku Rwanda.
Uko byamugendekeye yabitangarije kuri Facebook y’ikipe ye Cycling Academy aho yagize ati:
“Nariho nyonga igare mu mihanda ya Kigali ndi gusezera kuri uyu murwa mukuru mwiza nyuma y’icyumweru kirekire cya Tour du Rwanda, ibyambayeho: ubujura ku manywa y’ihangu.
Abansagariye baramfashe bansaka mu mupira wa siporo nari nambaye bashakamo ikintu cy’agaciro. Naratatse ntabaza ngerageza no kwirwanaho. Bahita biruka baburira mu nzu zo hafi aho batwaye iPhone yanjye. Hari abantu nk’icumi barebaga ariko ntibantabaye.
Narababaye cyane. Ntabwo nababajwe cyane no kubura iPhone ahubwo kubura amafoto y’agaciro n’ibindi bijyanye n’abakinnyi bacu bari muri Tour byariho, numva agahinda gakomeye karanyishe.
Siniyumvishaga ko byabera hano, ahantu twakiranywe ikaze rivuye ku mutima wose? Ndibaza nti; ibi nibyo rwibutso rubi rwa nyuma tugiye kuvana aha hantu twagiriye ibihe byiza?
Igisubizo numvaga ari OYA. Ni ishimwe ku ikoranabuhanga n’abapolisi babiri ba Police y’u Rwanda.
Dore uko byagenze;
Nubwo yari iPhone gusa n’amafoto y’ikipe n’ibindi byarimo bari bibye, nahise njya kureba Police y’u Rwanda aho ikorera hafi aho mu mujyi wa Kigali . Banyizeza ubufasha.
Umupilisi witwa Jean Claude Bugingo yarambwiye ati “ndumva binteye isoni, kuko mwe muri abashyitsi bacu.”
Bakoresheje uburyo bwa ‘tracking technology’ bwa iPhone babona system ya iPhone yanjye, bakurikirana inzu irimo i Kigali. Maze twandikira message iyi telephone tubabwira ko tubaha amafaranga runaka ngo bayigarure.
Icyakurikiyeho ni uko abayibye bagiye kumutekinisiye wa iPhone bakamusaba kuyibafungurira (unlock). Bimunaniye ababwira ko bashatse bafata ayo mafaranga nyirayo ari kubaha bakayimugurisha. Barabyemeye maze baba ariwe (umutekinisiye) bohereza gukora iyo ‘deal’.
Ntiyari azi ko ari umutego wa Police. Yahise atabwa muri yombi nanjye mbona telephone yanjye ikimeze uko bayijyanye.
Ndashimira cyane abapolisi b’u Rwanda kubera aka kazi gakomeye (abajura babashaga kubakurikira bifashishije ikoranabuhanga rya ‘satellite iPhone tracking location’) .
Abapolisi barambwiye bati ‘twagombaga kugufasha nibura ugataha ubona ko u Rwanda ari rwiza uretse ibikorwa bya bacye babi.’
Turabashimiye bikomeye.”
Assistant Commissioner of Police Theos Badege, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, yabwiye Umuseke ko uyu mushyitsi yibwe kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2016 mu murenge wa Rwezamenyo/Nyamirambo.
Ubufatanye bwa Police ya Nyarugenge na nyiri ukwibwa wihutiye kubigeza kuri Police ngo nibyo byatumye telephone y’uyu mushyitsi ifatwa vuba.
Abajura bayibye baracyashakishwa mu gihe uyu mutekinisiye wari uje kuyigurisha we ari mu maboko ya Police.
ACP Badege arasaba abaturage kujya bihutira kubwira Police ko bibwe telefoni hakiri kare, bakibuka numero (serial number) za telefoni zabo.
Gusa ngo telefoni zose zibwa siko zifatwa na Police kuko hari zimwe ziba zidafite ikoranabuhanga ryafasha mu kuzikurikirana kugeza zifashwe cyangwa ba nyirazo batazi serial number zazo.
Yagaye uwafashwe kuko ngo yari agiye kugayisha isura y’u Rwanda mu mahanga kuko ngo uwibwe ari umushyitsi w’u Rwanda.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
27 Comments
Iyo ndebye Police, hari ubwo numva ngize ishyari nkicuza icyatumye ntaba umupolisi!!!
Uzarebe Discipline bafite, Organization, Isuku,…. Ibaze abantu bibuka guhindura Uniform bakazana ifite Design nshashya (i.e. ingofero,…). Wabonye Panda-gari zabo uburyo bushya ziteyemo irangi!!! Icyampa Ibigo bimwe ntavuze bikayoborwa n’abapolisi; byajya ku murongo!!!
Cyangwa uzarebe bano badutse mu mavatiri y’umweru gusa bambara Lacoste; Very smart!!!
Bravooooooooooooooo
Nari nibagiwe kuvuga ko abenshi, usibye mu bakobwa, bakunze kuba ari igikara byerekana gukamirika!
Police, Mukomereze aho!!!
icyo gisambo gihanwe rwose kandi n’abaturage b’i Nyamirambo nabo bahagurukire abajura bahatuye
Naratatse ntabaza ngerageza no kwirwanaho. Bahita biruka baburira mu nzu zo hafi aho batwaye iPhone yanjye. Hari abantu nk’icumi barebaga ariko ntibantabaye. RELLY IN KIGALI RWANDA, BIRABABAJE PE. NIGISEBO GIKOMEYE NUBWO YASUBIJWE IBYE ARIKO NTIBIKURAHO KO UMUSHYITSI YIBWA ABANTU BAREBA NTIBATABARE KOKO????
@kayonga, ntimugakabye, kwibwa mu gihugu runaka uri umushyitsi ntaho bitaba muri iyi si, nta gisebo rero kirimo ku Rwanda kuko u nRwanda ni igihugu nk’ibindi kandi abajura baba hose ku isi. Ahubwo icyo twashima ni uko Polisi yakoze akazi kayo neza nibura ikereka amahanga ko mu Rwanda inzego zaho zikora. Gusa umurava Polisi igira mu gutabara no kugoboka abanyamahanga igihe bibwe, ijye inabikora gutyo ku banyarwanda bibwe mu gihe bayitabaje.
Makuza, nubwo ibyo uvuze aribyo ariko ndagirango nkubwire ko: U RWANDA NTIRWIGERERANYA N’IBINDI BIHUGU AHUBWO DUHA ISOMO IBINDI BIHUGU. Sinzi niba wumva icyo nifuza kukubwira niba mu bihugu byose haba ibisambo ibyo nibyo rwose ariko se nikoko umuntu (cyane cyane umushyitsi) bajye bamwiba turebera ngo no muyandi mahanga niko bigenda? Oya rwose abanyarwanda dukwiye kwerekana itandukaniro ko twe dutabarana kandi ko dushyize hamwe. Ubwo urumva isura twifuza guha u Rwanda rwacu!!! RUTANGA URUGERO KU YANDI MAHANGA, NTABWO TUGENDERA KU YANDI MAHANGA
@Mukiza, ibyo Kayonga yavuze si ugukabya. Ikibabaje si uko abajura bibye phone y’uriya mugabo kuko abajura ntaho bataba, ikibabaje ni uko yibwe hari abareba ntibamutabare! Bravo kuri Police yacu.
Umva Mukiza, ntumurenganye mu Rwanda nta muco wo gutabarana ugihari pe!noneho byagera i Nyamirambo nako Kgl yose bigahumira ku mirari. umuntu yamburwa abantu bareba ntihagire nukorora.
Police yacu nibyo ikora akazi neza pee ariko rero icyo nyinenga ni uko iyo ari umunyamahanga wibwe, ihaguruka ikivayo hasi no hejuru ngo icyibwe kigaruzwe, ariko iyo ari umwenegihugu wibwe akajya kuyitakira usanga rwose nta ngufu bashyiramo mu kugaruza icyo cyibwe. Ubu ndibaza nti ese ubwo umunyamahanga arusha agaciro umunyarwanda??? birashoboka, ariko se niko byagakwiye kugenda.
Yego abo banyamahanga baba ari abashyitsi kandi u Rwanda rukomeye cyane kuri gahunda yo kugaragaza isura yarwo nziza imbere y’amahanga, ariko rero uko biri kose ntabwo umunyagihugu yakagombye gushyirwa inyuma y’umunyamahanga ngo ni ukugira ngo turebwe neza ku isura. Yego abanyarwanda dukunda igihugu cyacu kandi turashaka no kugikundisha abatugana bose, kandi nibyo birakwiye, ariko rero rwose hari ubwo natwe dukabya, ukabona hazamo akantu ka “tena” kameze nko kwisuzuguza “mu cyayenge”.
NIBYO RWOSE BIBAHO INSHURO NYINSHI KO UBUFASHA NK’UBWO UBUBURA; UGATABAZA AMASO AGAHERA MU KIRERE.GUSA NJYE SINZI NIBA BITERWA N’UKO UBA URI UMUNYARWANDA CYANGWA UNDI, NTABUSHAKASHATSI NABIKOREYE!
Byiza cyane, uyu mushyitsi atahanye isura nziza ku gipolisi cy’u Rwanda, aba polisi ndetse na stasiyo bakorera ho nabo bakwiye gushimwa kubera umurava bakoranye ngo bagaruze iyi telefone, Kudos Police yacu kabsa hano mwerekanye ubunyamwuga n’ubuhanga mu kazi.
Police yacu ikora neza cyane pe! Ariko imbaraga bashyira mu kugaruza ibyibwa abanyamahanga bajye banazishyira no ku benegihugu. Ni byiza kwita ku bashyitsi ngo bagende bishimye, bajyane isura nziza y’igihugu nk’uko byagendekeye uyu n’abandi benshi twumva mu bitangazamakuru. Ariko nanone birababaza iyo umwenegihugu abitabaje ntibashake gushyira imbaraga mu kumukurikiranira ibye byibwe, wumva ko kuba umwenegihugu nta gaciro uhawe kandi, first of all ni Police y’u Rwanda, y’abanyarwanda. Iyo umuntu yibwe nk’ibintu bifite agaciro karenga 3 million wajya kuri Police bakakubwira ngo ibyo wibwe ntabwo babikurikirana ngo kuko bidafite agaciro ka over 5 million warangiza ukumva ngo umunyamahanga bashyizemo imbaraga bamugaruriza ikintu gifite agaciro katageze no ku Frw 500,000 bituma umuntu yumva ko Police iha agaciro abanyamahanga kuruta abenegihugu! Iyo practice rero numva yaba itariyo pe! Gusa kuvuga ibi si ukugaya akazi Police ikora, ariko nyine impamvu tuyisaba ibirenze ni uko tuyifitiye icyizere kandi tuyiziho ubwo bushobozi, kuko hari ibihugu tuzi wamburwa Police irebera. Nibura hano baba banakumvise kandi ubona ko koko ikibazo cyawe cyakiriwe n’ubwo badashyiramo imbaraga nk’izo bashyiramo iyo ari umunyamahanga.
iyo ari umunyamahanga bihutira kuyifata ariko abanyarwandq nta bufasha nkubwo police ikibaha. barakurerega kugeza ucitse intege. njye byambayeho ako kanya ntanga ikirego ariko ntungurwa nuko umupolisi ambwira ngo abakora tracking ntibahari. na ndetse nyuma yaje kumbwira ko polic itakibikora ngo biragora! iyo ibikorerwa aba banyamahanga (nshima) byakorwaga no ku banyarwanda ubujura bwa electronics bwacika pe
Kwibwa birasanzwe ariko, kwibwa abantu barebera wanatatse,nukuvugako nabo avuga bamureberaga yibwa nabo ni abajura cyangwase ntabunyamuntu bubarimo, i dont take this as ikintu cyoroshye niyo yaba atari umushyitsi, umuntu utabaje aba akwiye gutabarwa
WA MU AFANDE WARI WAD– USEZERANIJE KUDUHASHYIRIZA AMABANDI NTARATANGIRA KO MBONA AMABANDI YAMBURA YABAYE MENSHI. JYE BINTERA UBWOBA, EJOBUNDI NABONYE NUWO NGO BACIYE URUTOKI BAMWAMBURA TELEFONI.
ABO BAREBERAGA NABO NI AMABADI.
Bravo kuri police, u do a great job for sure gusa aba bo mu mihanda yo mu ntara nabo muzabihishe ubupfura bareke kwasamira ubusa birirwa bambura rubanda (gusa traffic mu mujyi yo iri smart) naho mu ntara……ndabanga.
congs to our police.
Police iravuga iki kubanenga ubutabazi butinda gukorerwa abanyarwanda nyamara bugakorerwa abanyamahanga! Gusa nkunze kubona amatangazo ya Police ko hari ibikoresho bya Electronic yafashe ko abantu bakwihutira kujya kureba ko harimo ibyo babuze!
Kandi ntawe ndumva atanga itangazo rishimira Police kubw’ibyo yamukoreye!
BIRAMBABAJE, birambabaje. NYAMIRAMBO Irananiranye kweri? Ngicyo ikibazo n’abahaturiye bafite uyumunsi. Batubwiye umusore bibye LAP TOP avuye SERENA ahita yimuka NYAMIRAMBO, Batubwiye n’undi baherutse kuniga bamutwara phone 2, yamaze iminsi yarananiwe kuvuga. Batubwira kandi umwana w’umukobwa washyishyibikanaga ategura ubukwe aho nyine i NYAMIRAMBO izo ngegera zikamurongora (VIOL) . None batangiye kudukoza isoni mu MASO y’AMAHANGA. GUSA N’ababajwe n’uko ubuyobozi bw’umurenge wa NYAMIRAMBO bwavuze ko iby’ababajura bazengereje MUMENA ibyabo batari babizi. Ariko sibyo; Mu nama nyinshi twarabivuze, tubisubiramo, turabatuma ngo badutabarize ariko wapi. None bumvise AMARADIYO yahagurukiye ikibazo none batangiye kwigira NYONINYINSHI. Uyu muco siwo, ndabagaye, ntibazongere.
Ntakuntu yari gutabarwa n ababyeyi b abana bibye tel ngo babashe kuzana asussa murugo….
Normal
Ibi bisambo biragaragarako nta bwenge biza niza mayibobo zibereyaho niyo mpamvu kuzifata byari byoroshye.Bari bashonje bashakayo kurya saa sita.
Huuu iyowibwe fone ukajya kuri police ngobagufashe kuyigaruza baragusiragiza ngo keretse iyo fone yibanwe nibindi bifite agaciro kanini, byambayeho banyibye fone ya 350,000 njyiye nyamirambo kuri station ya police bansubiza gutyo numvagahinda nicuza umwanya wanjye nataye mbagana nkibaza ikindi cyagaciro kanini baba bavuga cyarenza agaciro wahaye iyo fone ukagezahushaka kuyigaruza bikanyobera! Byananyeretse ko Hari service batanga bite we numuntu uwariwe cg ukobamubona, buriya narababonye ubutaha nukujya mbabeshya ko banyibanye ninote nyinshi
Ariko rwose ntitugakabye! ngo Polisi yacu itabara abanyamahanga gusaaa! oyaa mureke tujye tugirab igihe dushime! URwanda rufite police ikora neza ndetse cyane! niba hari uwatabaje polisi ntatabarwe vuba si igitangaza mujye mwibuka n’imiterere y’igihugu cyacu( infrastructure ) rero kuba uwo munyamahanga yari i nyamirambo birumvikana ko byari byoroshye kumutabara urebye ikoranabuhanga riboneka mumujyi ndetse n’uko Nyamirambo iteye! naho polisi yo ahubwo tuyitabarize igihe ibimenyetso bitarata agaciro izadufasha kuko bafite ubunyamwuga.
Ndashimira Police yacu akazi keza n’ubwitange bagira abajura barakabije. Umuntu arasiga imodoka muri parking kandi hari security ugasanda bamenywe ikirahuri bakiba radiyo cyangwa nikindi kintu basanzemo. Urugero nko kuri MTN center. Birababaje kandi byitwa ko haru musecurity uba agendagenda muri parking ntibyumvikana. Mudufashe guhashya ibi bisambo Murakoze
Josephine K
Isomo umushyitsi yararijyanye.Kandi yamenye ko abanyarwanda bababaye nta mikino bagira. Naho kwibwira ko yajyanye isura nziza y’u Rwanda ni ukwibeshya cyane. Bigaragaza ko police iri yonyine itari kumwe n’abaturage.Si police gusa ahubwo na leta muri rusange iri kumwe n’abaturage bacye cyane. Uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru ni umuswa wo mu rwego rwo hejuru.Yaratekinitse abikorana ubuswa ashimahiza police yibagirwa ko ubuzima bw’abaturage ariyo sura y’igihugu.Abaturage ni abarakare si Nyamirambo honyine no ku nkombo niko bari kwitwara.
Ni byiza kuba barayimugaruriye ark nkatwe abanya rwanda baraturangarana ntago batwitaho kbs. Uwo mushyitsi araturuta kuburyo twe ntakintu batumarira. Njye nabuz HTC ariko narahebye
Comments are closed.