Mugisha Samuel yaba yarabengutswe n’ikipe yo muri Israël
Nyuma yo kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2016, Mugisha Samuel yatangiye kubengukwa n’amakipe yabigize umwuga. Muri aya, harimo na Cycling Academy Team yo muri Israël itozwa na Ran Margaliot.
Mu cyumweru Tour du Rwanda yabaga, izina Mugisha Samuel ryavuzwe kenshi mu Rwanda, kuko uyu mwana uvuka ku Mukamira mu karere ka Nyabihu, ariwe wasoje Tour du Rwanda ahiga abandi mu guterera imisozi, ‘meilleur grimpeur’.
Imyaka ine ishize uyu mwenda watwarwaga n’abanya-Eritrea, ariko uyu mwaka, Mugisha Samuel w’imyaka 18 gusa yashoboye guca agahigo, kuko yabonye amanota 87 mu misozi, mu mateka ya Tour du Rwanda, arushwa na Debesay Mekseb wagize 103 muri 2015.
Umwaka utaha w’imikino ushobora gusiga uyu musore ari uwabigize umwuga nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umutoza w’imwe mu makipe yabigize umwuga yari muri Tour du Rwanda, Cycling Academy Team yo muri Israël
Ran Margaliot uyitoza yagize ati: “Mu Rwanda twahungukiye byinshi, Abakinnyi bacu babonye inararibonye mu misozi ikomeye y’iki gihugu. Twanahabonye impano zitandukanye dushobora kuzongera mu ikipe yacu gusa sinshaka kuvuga amazina.”
Tumubajije niba Mugisha ari muri abo, yarasubije ati: “Mugisha ni umukinnyi mwiza cyane, icyiza ni uko akiri na muto ibyo adashoboye ashobora kubyiga. Afite imbaraga nyinshi kuko kuba ‘meilleur grimpeur’ muri Tour du Rwanda si ikintu cyoroshye, ashobora kubona ikipe yabigize umwuga imutwara bidatinze. Gusa munyemerere singire izina mvuga kubo twifuza gusinyisha kuko ntidukunda gutangaza ibintu bitararangira.”
Uyu musore usanzwe ukinira Benediction Club yabwiye Umuseke ko nta kipe n’imwe aramenya ko imwifuza ariko yifuza kuzakina Tour du Rwanda 2017 ari uwabigize umwuga, ngo kuko byamwongerera amarushanwa akajya ku rwego rwo guhangana n’abayegukana.
Cycling Academy Team yashinzwe mu Ugushyingo 2014, n’itsinda ry’abanya-Slovakia barimo na Peter Sagan, umukinnyi w’amagare wa mbere ku rutonde rwa UCI, wegukanye shampiyona y’isi yo gusiganwa mu muhanda 2015, na 2016.
Iyi kipe, ya Guillaume Boivin wegukanye etape ya mbere ya Tour du Rwanda, Kigali>>>Ngoma, ifite abakinnyi 15 biganjemo abanya- Israël n’abanya- Slovakia. Ikinamo umunya-Namibia, Dan Craven ari nawe munyafrica wenyine uyikinira.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
komerezaho sha uzaterimbere
Comments are closed.