Digiqole ad

AS Kigali igiye kwitabira irushanwa ry’imijyi ya Africa y’Iburasirazuba

Imijyi mikuru y’ibihugu bitandatu (6) bihuriye mu muryango wa East African Community (EAC), igiye guhurira mu irushanwa ngarukamwaka, imikino yitwa EALASCA. Irushanwa rizabera muri Kenya, Kigali izahagararirwa na AS Kigali KVC, n’amakipe y’uturere.

AS Kigali igiye kwitabira imikino izabera Kisumu muri Kenya
AS Kigali igiye kwitabira imikino izabera Kisumu muri Kenya

Kuwa gatanu tariki 25 Ugushyingo 2016 amakipe y’imikino itandukanye azahaguruka i Kigali ajya mu mujyiwa Kisumu muri Kenya.

Bagiye guhagararira u Rwanda muri iriya mikino izatangira tariki 26 Ugushyingo irangire tariki 4 Ukuboza 2016.

Umujyi wa Kigali, uzahagararirwa na AS Kigali y’abagabo n’abagore mu mupira w’amaguru. KVC mu bagabo bakina Volleyball, Ikipe y’igihugu U23 mu bagore bakina Volleyball, ikipe ya Kicukiro ya Basketball, ikipe ya Nyarugenge muri Netball, n’ikipe ya Gasabo muri Handball.

Nubwo mu mupira w’amaguru AS Kigali izahangana n’andi makipe ahagarariye; Kampala, Nairobi, Bujumbura, Juba na Dar es Salaam, Team Manager wayo, uzaba unahagarariye ‘délégation’ y’u Rwanda Nshimiye Joseph yabwiye Umuseke ko bajyanye intego yo kwegukana igikombe.

Nshimiye Joseph yagize ati: “Muri iri rushanwa mu mupira w’amaguru u Rwanda ruba ruhabwa amahirwe kuko AS Kigali na KCCA(ya Kampala) nizo kipe zikomeye bigaragara. Ni ibikombe dusanzwe dutwara usibye umwaka ushize cyatashye Uganda, birumvikana ko tutahindura intego dusubira inyuma, ninabyo nabwiye abakinnyi bacu bakomeje imyiteguro.”

Iri rushanwa rirahindura gahunda ya shampiyona kuko umukino abasore b’umutoza Eric Nshimiyimana bari kwakira Gicumbi FC kuwa gatandatu tariki 26, umukino FERWAFA yawimuriye kuwa gatatu tariki 23 Ugushyingo 2016.

Naho uwo bari kuzasura Mukura VS tariki 3 Ukuboza, wimuriwe tariki 6 Ukuboza, iminsi ibiri nyuma y’umukino wa nyuma wa ririya rushanwa.

Eric NShimiyimana muri iyi minsi agiye kubona akazi kenshi k'imikino yikurikiranya kandi yegeranye
Eric NShimiyimana muri iyi minsi agiye kubona akazi kenshi k’imikino yikurikiranya kandi yegeranye

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • kuki hatajyayo andi makipe adakina championnat aho guhagarika championnat? umupira wacu uzaterimbere bitinze kubera ubumenyi buke n’ubushake buke bwabawuyobora

  • Nibakomeze bongere ibirarane, bagizemngo niyo mahirwe. Bazabitsinda biyushye akuya.

Comments are closed.

en_USEnglish