Digiqole ad

Gicumbi: Abagabo babiri ‘biyahuye’, umwe ngo yari amaze guhusha kwica umugore we

 Gicumbi: Abagabo babiri ‘biyahuye’, umwe ngo yari amaze guhusha kwica umugore we

i Gicumbi

Amajyaruguru – Mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa mbere hamenyekanye inkuru z’abagabo babiri biyahuye umwe mu ijoro ryakeye undi mu gitondo cya none. Umwe muri aba bagabo we ngo yari amaze guhusha umugore we agiye kumwica maze byanze ahita yiyahura.

i Gicumbi
i Gicumbi

Mu murenge wa Byumba mu kagari ka Nyamabuye ahitwa Mugonero umugabo witwa Jean Bosco Twagirayezu w’imyaka 35abaturanyi be bamwe bavuga ko yiyahuye, umuyobozi w’aka kagali nawe avuga ko aribyo koko bakeka ko yiyahuye.

Emmnuel Nzabonikuzo uyobora Akagali ka Nyamabuye yabwiye Umuseke ko Twagirayezu yari afite umugore n’abana batatu ngo bamusanze mu murima mu gitondo kare amanitse hakoreshejwe umupira yari yambaye.

Muramukazi we wari uzindukiye mu murima ngo niwe wamubonye mbere aratabaza. Kugeza ubu nta mpamvu iramenyekana yaba yateye uyu mugabo kwiyahura nta n’abakekwa ko ari bo bamwishe.

Umugore w’uyu mugabo bamaranye imyaka icumi avuga ko umugabo we nta makimbirane bagiranaga.

Umuyobozi w’Akagali avuga ko Police yatangiye iperereza.

 

Undi wiyahuye ngo yari ahushije umugore we

Undi mugabo bikekwa ko nawe yiyahuye ni uwitwa  Gapira wo mu murenge wa Nyamiyaga mu kagari ka Karambo w’imyaka 50 we bamusanze mu nzu ye amanitse yapfuye.

Ngo byabaye nyuma y’uko Gapira yari agiye kwica umugore we Francine Mukamusoni akamucika, amakimbirane yari ashingiye ku mafaranga 20 000 babonye mu kimina batumvikanaga uko bayagabana.

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Murama babwiye Umuseke ko abana ba Mukamusoni ari bo bamuhungishije se maze bagarutse mu rugo basanga se aramanitse yapfuye, byari mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nabo baratabaza.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish