Digiqole ad

Umutangabuhamya ngo yabonye Mbarushimana ayoboye ibitero afite ubuhiri

 Umutangabuhamya ngo yabonye Mbarushimana ayoboye ibitero afite ubuhiri

Mbarushimana Emmanuel mu rukiko mu mwaka wa 2015 nyuma y’igihe gito agejejwe mu Rwanda. Photo/Theodomile NTEZIRIZAZA/Umuseke

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Emmanuel Mbarushimana kugira uruhare muri Jenoside yakorewa abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 21 Ugushyingo umutangabuhamya w’ubushinjacyaha wari urindiwe umutekano ahishwe umwirondoro, yavuze ko yabonye Mbarushimana  ayoboye ibitero afite ubuhiri, gusa ngo ntiyabonye n’amaso ye abwicisha umuntu nubwo yabwiwe ko yabwicishije muramu we.

Mbarushimana Emmanuel mu rukiko
Mbarushimana Emmanuel mu rukiko

Uyu mutangabuhamya yabwiye Urukiko ibyo avuga ko yabonye n’amaso ye n’ibyo yabwiwe n’abandi. Yavuze ko mu byo yiboneye n’amaso ye ari ubwo Mbarushamana yaje inshuro ebyiri ayoboye igitero ku musozi wa Kabuye mu cyahoze ari Butare, ndetse akazana amabwiriza yo kwica Abatutsi ayavanye kwa Sous-prefet.

Avuga ko nubwo atabonye Mbarushimana yica umuntu n’amaboko ye ariko yahagarikiraga ubwicanyi.

Uyu mutangabuhamya avuga ko inshuro ebyiri yabonye Mbarushimana afite ubuhiri ayoboye igitero yahitaga amubwirwa n’uko yabaga yambaye ikabutura ya siporo n’isengeri  y’umuhondo nayo ya siporo, kandi akaba ari we muntu ukomeye wabaga ari mu gitero.

Mbarushimana yari umuyobozi ushinzwe amashuri mu cyahoze ari Komini Muganza.

Inshuro yabonye Mbarushimana aza ayoboye igitero kije kwica ngo Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye bahitaga barwanya iki gitero kuko bari bakiri benshi bakagisubiza inyuma.

Mbarushimana yabajije umushinja ati “Iyo mpiri wabonanye Emmanuel Mbarushimana hari uwo wabonye ayikubita?”

Umutangabuhamya yamusubije agira ati “Ibyo nabiguhakaniye ko ntawe kuko mu bitero wajemo twabirukanaga mukagenda.”

Umutangabuhamya yavuze ko atibuka amatariki neza ibyo bitero byagabweho gusa ngo akeka ko hari kuwa kano no kuwa gatanu, kimwe ngo cyagabwe ari kugasusuruko ikindi kigabwa ari nimugoroba.

Usibye ibyo kuyobora ibitero avuga ko yiboneye, avuga ko hari n’ibyo yabwiwe n’abandi Mbarushimana yakoze harimo kujya kuzana umusirikare wo kurasa umwana wari muramu we wabaga kwa Mbarushimana.

Iburanisha rizakomeza ejo kuwa kabiri humvwa undi mutangabuhamya w’ubushinjacyaha nawe urindiwe umutekano ufite numero 11.

 

Emmanuel Mbarushimana yahoze ari inspecteur w’amashuri mu cyahoze ari Komine Muganza Perefegitura ya Butare, 03/07/2014 yoherejwe mu Rwanda na Denmark aho yari yarahungiye, ngo akurikiranwe ku byahabya Jenoside akekwaho mu Rwanda.

Mbarushimana yabaga muri Denmark kuva mu 2001 nk’impunzi ya politiki aza gutabwa muri yombi mu kwa 12/2010 aho yari atuye hitwa Roskilde mu bilometero 35 uvuye i Copenhagen.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mbarushimana ibyaha nibuhama azahanwe,kuko abatutsi barishwe,none umwicanki ugendana ubuhiri bwokwica yajya guhamagara umusirikare Ngo aze amurasire umuntu kd afite ubuhiri nubushobozi? Iryo jambo ryumutanga buhamya nukuryitondera rikigwaho.cg afite ihahamuka?

  • Erega aba nya Gisagara turamuzi yari ruharwa.kandi yari planificateur hamwe na Ndayambaje Elie. Nyine ni ugukurikiza amategeko gusa.Ubundi se Danemark yajyaga he asize umugore n’abana.nibabarijwe na Beata umugore we!

Comments are closed.

en_USEnglish