Digiqole ad

Nyaruguru 1Kg y’ibirayi ni 180Frw, imvura iri kugwa, ikizere ni cyose.

 Nyaruguru 1Kg y’ibirayi ni 180Frw, imvura iri kugwa, ikizere ni cyose.

Aha mu gishanga cya Rwoganyoni bahahinga imboga n’ibirayi, uyu muhinzi na bagenzi be bari kuhira

*Imvura yaramanutse none ubu bararya umushogoro
*Bashonje umuceri, ibishyimbi n’ifu y’ibigori

Henshi mu Rwanda ibirayi biracyagura amafaranga 300F ku kiro, Nyaruguru ho ubu bigeze ku 180Frw. Abatuye aka karere 90% batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi, ihindagurika ry’ikirere ribagiraho ingaruka zikomeye ariko ubu ngo kubera imvura bari kubona ikizere ni cyose ko bazasarura neza. Icyo batihagijemo ubu ngo ni umuceri, ibishyimbo n’ifu y’ibigori kuko bigihenze.

Ibirayi mu Isoko ryo mu Kamirabagenzi ikiro kimwe ni 180F
Ibirayi mu Isoko ryo mu Kamirabagenzi ikiro kimwe ni 180F

Abatuye muri aka karere baganiriye n’Umuseke bavuga ko ubu nta kibazo kinini bafite kuko nubwo hari nk’aho ibirayi bikigura 300/Kg nk’i Huye, Gisagara na Nyanza bon go bigeze ku mafaranga 180 kuko hari ibyo batangiye gusarura.

Igihembwe cy’ihinga gishize cyaranzwemo n’izuba ry’igikatu ryangije imyaka hose mu gihugu, abahinze bakanuhira ibishanga nibo bagize ibyo baramura.

Imvura iri kugwa muri iki gihembwe abahinzi ba Nyaruguru ngo irabaha ikizere ko bazasarura neza.

Etienne Munyakazi wo mu murenge wa Munini mu kagari ka Ngarurira ati “Imvura yatinze kugwa ariko ubu yaramanutse, hari ibyo yarengeye ubu urebye ku misozi ibishyimbo bimeze neza turarya umushogor n’amatungo ararisha neza. Nikomeza kugwa tuzabona umusaruro mwiza nta kabuza.”

Mugenzi we Xavier Musonera avuga ko kubera uruzuba rwinshi rwavuye mu gihembwe cy’ihinga gishize nta muturage wasaruye ibishyimbo ngo ahunike nka mbere agire ibimurengera anasagurire isoko.

Ubu ngo bafite amahirwe kuko hari imyaka iri kuboneka kubera bamwe bahinze mu bishanga.

Jean Ntivuguruzwa wo mu murenge wa Cyahinda mu kagari ka Coko ati “Ibyo tudafite ni nk’ibyo ahandi hose badafite, ni umuceri, ni kawunga ni ibishyimbo kuko ibi nibyo bihenda. Kandi nzi ko ntahantu nahamwe ibyo bintu bidahenda. Ariko twe ubu dufite ibirayi mw’isoko biragura 180  cyangwa magana abiri byahenze, ariko hari aho birenza magana atatu.”

Ku isoko rya Kamirabagenzi mu murenge wa Muganza, irya Ndago no mu Gatunda  umuceri wa Pakistan ugura 800F/Kg kimwe n’uko i Kigali naho uragura 800F/Kg. Kuri ayo masoko kandi  umufuka wa 25Kg ukagura 17.500 Rwf,  naho ifu ya Kawuga ikagara 600F/Kg.

Ibishyimbo kubera umusaruro wabaye muke umwaka ushize biragura amafaranga 550 Rwf ku kiro. Imboga zo n’inyanya, amashu n’izindi mboga z’ibyatsi usanga zidahenze cyane.

Aha mu gishanga cya Rwoganyoni bahahinga imboga n'ibirayi, uyu muhinzi na bagenzi be bari kuhira
Aha mu gishanga cya Rwoganyoni mu murenge wa Kibeho bahahinga imboga n’ibirayi, uyu muhinzi na bagenzi be bari kuhira
Mu masoko yo mu mirenge yegereye umupaka yaremwaga n'abarundi ubu imyaka iyo yeze irashoko ikabura abaguzi
Mu masoko yo mu mirenge yegereye umupaka yaremwaga n’abarundi ubu imyaka iyo yeze irashoko ikabura abaguzi
Ibishyimbo birahenda ho birahenda kimwe n'ahandi hose mu gihugu. ubu biragura 550 na 600 Rwf ku masoko yo muri aka karere.
Ibishyimbo birahenda ho birahenda kimwe n’ahandi hose mu gihugu. ubu biragura 550 na 600 Rwf ku masoko yo muri aka karere.
Imboga ziraboneka cyane muri aka karere kuko hari abari kuzisarura mu bishanga
Imboga ziraboneka cyane muri aka karere kuko hari abari kuzisarura mu bishanga. Ishu iragura amafaranga 100
imodoka zitwara abagenzi zerekeza Huye ziba zuzuye imizigo y'imyaka iva muri Nyaruguru
imodoka zitwara abagenzi zerekeza Huye ziba zuzuye imizigo y’imyaka iva muri Nyaruguru

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Kugirango iyi nzara ishire, ni ugukora cyane, kuko umwaka utaha byongeye byagira ingaruka ku bukungu. Imyumbati aho iri bayifate neza, ndavuga imbuto, maze mu kwa 10 umwaka utaha ihabwe abahinzi bafite imbaraga, bashobora guhinga nibura ha 1, maze nabo bafate neza iyo mbuto, ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka 2, ifu y’ubugari yaba yamanutse cyane iri nko ku mafaranga 500; ibaze ko ifU y’uruganda rwa KINAZI ubu 2KG turimo kuyigura 2000FRW; ni ukuvuga 1000Frw le KG;
    NYARUGURU HO ndabona ikirayi cyamanutse, 180Frw ku kilo igihe KIGALI KINIGI itava kuri 270 Frw ku KG; (uburyo bwagiyeho bwo gucuruza ikirayi ntabwo ari bwiza , buteje inzara)
    Guhinga ibijumba bigomba kwongera guhabwa agaciro, kuko umuceri ntiwatunga abantu , no kuwurya wonyine udahindura byagira ingaruka ku mubiri. Ikijumba buriya ni kiza ku mubiri kuko hari benshi umuceri ugiraho ingaruka zitari nziza iyo bawuriye wonyine.

    Hari ibijumba byaje ngo bifite Vitamine, kuki mu mibande yacitse ku icumu ry’umuceri batabihingamo?

    Ibishyimbo byiza cyane bikungahaye kuri FER, kuki bidatuburwa ku bwinshi ngo abanyarwanda babihinge ku bwinshi , nibinaba ngombwa babikubitirwe ariko duhashye inkenya y’inzara.Umunyarwanda washonje IBISHYIMBO ake kaba kashobotse.

    URUTOKI. Igitoki kigera ku mafaranga 370 ku kg comment? Mu RWANDA ahera ibitoki ni henshi mu gihugu. Tekiniki yo kuruhinga ubu yateye imbere, kuki abayobozi badakangurira abaturage guhinga INJAGI n’ubundi bwoko bw’Inyamunyo n’iby’imineke tutibagiwe na FIA? Rwihanganira izuba, bityo rwarwanya amapfa. Kubona mu isoko ryo kwa MUTANGANA dufata ink’ISOKO MPUZAMAHANGA ugerayo ukabura igitoki. Harimo kuza utunyagara. Natwo turimo gukosha; Abantu bakivuyeho, basigaye birira MAKARONI kuko arizo zigura make. Agatoki k’ibihumbi 6000Frw NI ibiro se bihangahe? 17 gusa. Kugiteka kangahe? iminsi 3 muri nka batanu mu rugo.Harimo udupaki 10 twa MAKARONI; Harimo nibura amagaburo 10; None umuturage azarya Umutsima kuva ku wa mbere agere ku cyumweru kweri, ntibishoboka. DUHAGURUKE DUKORE, Turwanye NZARAMBA, nzaramba tuyihindure NGUKUNGAHAZE.IKIBAZO NI IMBUTO , (IBIRAYI, IMYUMBATI, IMIGOZI Y’IBIJUMBA) muzidushakire , tuzazishyura , ubundi murebe ko tudashira inzara.

    • Hahahahahahaha
      Icyampa ukaba Minister w’Ubuhinzi; ndabona watwemeza neza neza!!!!

    • Leta n’igarure umwaka w’ubworozi n’ubuhinzi, igarure umwaka w’igiti no kurwanya isuri, igarure gahunda zifitiye rubanda akamaro kurusha izifitiye abazungu akamaro.

    • Ibihumbi 6 ni udupaki 30 twa macaroni, waturya ukwezi kose urya kamwe kumunsi kandi ugahaga !!

  • byiza cyane

  • Murakoze Umuseke kuri iyi nkuru!

    Iyo ngenda mu gihugu hose mbona koko hari icyizere cy’uko umwaka utaha inzara dufite izagabanuka. Hirya no hino abahinzi barabona imvura kandi imyaka imeze neza. Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanya bikorwa bayo bagerageje gukora ibishoboka kugirango abahinzi batere imbere. Leta kubufatanye n’umushinga witwa TUBURA, umushinga udaharanira inyungu uha abahinzi inyongeramusaruro, imbuto z’indobanure ndetse n’inyigisho ku guhinga kijyambere, byagerageje kugeza abahinziho ifumbire ku gihe nubwo nta byera ngo de, imbuto ikaba yarabagezeho itinze. Ariko igihe abahinzi baboneye imbuto barahinze kandi imyaka imeze neza. Mu mirima ibigori bimeze neza, ibishyimbo byo biri kuzana uruyange kuburyo ikizere ari cyose.

    Ndabona u Rwanda rwiza, utemba amata n’ubuki rubereye abanyarwanda. Bahinzi ni duhinge bya kinyamwuga, dushizeho umwete, maze tweze twihaze mu biribwa kandi dusagurire isoko.

Comments are closed.

en_USEnglish