Abakomoka i Rubavu batahaba bahafitiye ishyaka, hari ugamije kuhubaka ibitaro
Muri iyi week end abantu bakomoka i Rubavu n’inshuti zabo bateraniye muri Petit Stade i Remera ngo barebe icyo bakora bakarushaho guteza imbere aho bakomoka bahereye cyane cyane ku byo Akarere kifitemo nk’ubukererugendo no kuba ari agace k’ubucuruzi cyane kuko gahana imbibi n’umujyi wa Goma.
Jerome Twahirwa akomoka mu murenge wa Kanama, ariko akora ubucuruzi i Musanze, avuga ko hakiri imbogamizi zimwe zituma atari gushora imari iwabo i Kanama.
Twahirwa ngo yifuza kuhashora mu guteza imbere ibyo gusudira n’imyuga, ariko ngo abona Umurenge utarashyirahamwe ababikora, ubu ngo ababikora baratatanye mukajagari, ibintu bitatuma batera imbere.
Mu biganiro byabereye aha, benshi bagaragaje ishyaka bafitiye Akarere k’iwabo, Twagirubusa Claudine ukomoka i Rubavu wize ubuganga, avuga ko abonye ubushobozi yahashinga ivuriro.
Ati “Uretse gukomeza gushishikariza bagenzi banjye gushora imari mu karere k’iwacu ndateganya ko mbonye n’ubushobozi nashyigikira ubuvuzi nshinga ivuriro rinini kandi rigezweho ryakoreshwa n’abaturanyi b’Abanyekongo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yavuze ko bihuje kugira ngo bamenyane banahuze imbaraga batari basanzwe babyaza umusaruro, kuko igenamigambi akarere gasigaye gakora riba rishingiye ku baturage ari nabo bagomba kurigiramo uruhare.
Iyi nama yari yanitabiriwe na Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyantwari, wayitanzemo ibitekerezo byo guhuza imbaraga bagakora ibikorwa bikomeye by’iterambere.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yavuze ko iyi nama ari ingenzi kuko guharanira guteza imbere Akarere biba biganisha ku guha umuturage imibereho myiza n’igihugu muri rusange.
Mu izina ry’abanyarubavu bari batumiwe muri iyi nama yavuze ko kugira ngo bazabashe kugera ku bikorwa bifatika bidakwiye ko bazongera guhura ari uko batumiwe ahubwo hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gukurikirana ibikorwa mu buryo buhoraho.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ejobundi nanjye nzakoresha inama yabantu bose bakomoka i Gitarama.
Hahaha hahaha
@ Nyamabuye, nkurinyuma sha!!!!
Comments are closed.