Kayirebwa yizihije imyaka 70 mu gitaramo n’abakunda indirimbo ze
Kigali – Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, Cécile Kayirebwa umuhanzi wakunzwe igihe kinini cyane mu Rwanda, yizihije isabukuru y’imyaka 70 mu gitaramo n’abakunzi b’indirimbo ze. Yataramanye nabo cyane baririmbana indirimbo ze bakunze, banamuha impano yo kumwifuriza gukomeza kuramba no kuramuka.
Kayirebwa wavutse tariki 22 Ugushyingo 1946 yashimiye abaje kwifatanya nawe, atebya abari aho avuga uburyo iwabo bavutse ari abana 12 nk’intumwa za Yezu. Agahita akomerezaho indirimbo ijyanye nabyo.
Uyu mubyeyi usetsa cyane, ubu yagarutse gutura mu Rwanda.
Muri iki gitaramo yari kumwe n’abandi bahanzi bakuru nka Muyango, Mariya Yohana, Masamba n’abandi.
Ni gitaramo kitabiriwe n’abantu batari bacye, barimo n’abakuru nka Senateri Tito Rutaremara.
Kayirebwa n’abakunzi be baririmbanye indirimbo ze zinyuranye zirimo izo yaririmbye hambere cyane nka Tarihinda, None Twaza, Iwacu, Rwanamiza, Ndare, Marebe… n’iza vuba nk’ikizungerezi zose ziri ku mizingo itandukanye nka Rwanda, Amahoro, Cyusa, Urukumbuzi, Imyaka 20 ishize… n’izindi yagiye asohora mu myaka irenga 50 amaze muri muzika.
Abakunzi ba muzika ye bafataga umwanya nabo bakaririmba bagataramana nawe mu ndirimbo ze.
Igitaramo cye kandi cyasusurukijwe n’itorero Inganzo Ngari ryanamugeneye impano ku isabukuru ye y’imyaka 70.
Cécile Kayirebwa ni umuhanzi wakunzwe cyane kuva mu myaka irenga 50 ishize kugeza ubu.
Indirimbo ze ziracyumvikana nk’izifite agaciro n’umwihariko kubera ijwi rye ryihariye no kuririmba ibifite ireme nk’umuco, ubuzima, umubano, ishyaka no gukunda igihugu, amateka, urukundo, amahoro.
Kayirebwa yabaye imyaka myinshi mu Bubiligi kuva mu 1973, gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kugaruka bya hato na hato mu Rwanda, mu 1998 yitabiriye iserukiramuco rya mbere “Fespad” i Kigali.
Ubu yizihije isabukuru y’imyaka 70 iruhande rw’abamukunda kubera icyo gihe cyose bamumenye aririmba ibibanyura.
Photos © E. MUGUNGA/UM– USEKE
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Uyu mubyeyi rwose arabizi cyane ahubwo yarakwiye kwigisha abandi kuririmba. Congz HBD
Mbega byiza weeee! Imana ikomeze iguhe ubugingo bwiza. Turagukunda cyaaaane!
Mukosore gato kuko yazaga kuririmba mu Rwanda no kungoma ya Habyarimana. Ariko kuki abantu barwara Sikizofreni? Ejobundi umuntu yarihanukiriye ati u Rwanda rwarapfuye kuva 1959 rwongera kuzuka muri 1994.Uwo mugabo ntavuga izina yize amashuli ye yose mu Rwanda ndetse anaminuriza i Butare.
Umunyamakuru nawe ati channy na nina !!!! Nizere ko ari ukwibeshya naho ubundi …..!!!!
Jye namubonye i Rwamagana kubwa Kinani! Ariko igihe cyose abanyarwanda BOSE baramwishimira bakanamwibonamo. Yifitiye igikundiro n’umutima utagira mukushi utasangana benshi.
Ndababaye jye sinamenye iyi gahunda. AZONGERE BAMWE NTITWABIMENYE. Imana imuhe umugisha, iyi mpano y’u Rwanda. ndetse jye mwita intwari kuko bitangaje, imyaka amaze mu mahanga ariko kugeza ubu ntahigwa mu gitaramo cy’umuco nyarwanda. Urubyiruko mumwigireho, kumenya iby’ahandi ntibivuga guta ibyiza by’iwanyu. ngo uyore buhumyi iby’ahandi. Ibi na Rugamba yarabiririmbye. Imana imuturamirize, turacyamikeneye cyane.
Njye ndibuka ko Mama yantumaga casette ze rwose zicuruzwa hariya I nyarugenge muri 80……90….gusa intambara ubwo yazaga wazumvaga ukebaguza…ariko aho birumvikana maze n’ubu ntitucyumva kizito…nkanswe kumva Kayirebwa muri 1990 kandi ari gukotana.
Comments are closed.