Saa yine zuzuye abasiganwa bari bahagurutse imbere ya Stade Amahoro bagiye gukora urugendo rwo kuzenguruka mu gace k’Umujyi wa Kigali inshuro icyenda ku ntera ya 108Km. Igishyika ni kinshi ku bafana b’amagare ko Valens Ndayisenga ubu ufite Maillot Jaune ari buyigumane akegukana iri siganwa. Agace nk’aka umwaka ushize kegukanywe na Eyob Metkel n’ubu uri gusiganwa.
Abasiganwa barafata umuhanda wa Stade Amahoro >>> Controle technique>>>>Station Engen(Simba Komironko)>>> Kibagabaga>>>> deviation Kinyinya >>>>>Mu Kabuga ka Nyarutarama>>>>MTN >>>> RDB>>>> Munsi ya RDB>>>> Airtel>>>> Stade Amahoro babikore inshuro icyenda.
Bonaventure Uwizeyimana ukinira Dimention Data for Qubeka mber eyo guhaguruka yabwiye Umuseke ko uyu munsi niyo abanyarwanda bose basigaye mu irushanwa baba aba nyuma ariko bose bagiye gufasha Ndayisenga Valens akegukana iri siganwa.
Haute Savoie Rhones Alpes yo muri France n’ikipe yavuye muri Cameroun zatakaje abakinnyi barenze batatu (buri imwe) mu isiganwa ubu zisigaranye abatarenze batatu, mu magare ikipe iba yamaze kuva mu isiganwa kuko itagejeje ku bakinnyi batanu bemerwa.
Abakinnyi b’izi kipe basigayemo bararushanwa uyu munsi ku giti cyabo kuko amakipe yabo atajya ku rutonde rw’izindi ziza kurangiza.
10h20′ : Abasiganwa bari bamaze kuzenguruka inshuro ya mbere
10h55′ : Bamaze kzenguruka inshuro ya gatatu, igikundi kiri imbere kirimo na Valens Ndayisenga
11h13’: Bazengurutse inshuro ya kane, Lagab Azedine na Timothy Rugg nibo bari imbere ho 1min18’. Nathan Byukusenge na Buru Temesgen (Ethiopia) nibo bayoboye Peloton ibari inyuma, iyi Peloton irimo na Ndayisenga Valens hamwe na Eyob Metlek.
11h30’: barangije kuzenguruka bwa gatanu, Rugg Timothy ari imbere ho umunota umwe n’amasegonda abiri imbere ya Nathan Byukusenge wa kabiri n’igikundi kimuri inyuma gato.
Muri iki gikundi gikurikiyeho harimo ‘Maillot Jaune’ Valens Ndayisenga.
11h50’: Bazengurutse inshuro ya gatandatu, Rugg Timothy aracyari imbere ho amasegonda 41’ , Areruya Joseph na Janja Navara nibo bayoboye Peloton iri inyuma ya Timothy.
12h00’ :Herve Raoul Mba, wo muri Camroun bamukoreyeho Tour ahita asezerwa mu isiganwa.
12h10’ : Bamaze kuzenguruka inshuro zirindwi, Rugg Timoth ari imbere ho 1min20, Peloton imukurikiye iyobowe na Amanuel Gabresgabier wa Eritrea, iyi Peloton irimo kandi Valens Ndayisenga. Hasigaye kuzenguruka kabiri.
12h45′ : Tesfom Okubamariam wo muri Eritrea yasize abandi ku kuzenguruka bwa nyuma atsinda iyintera akoreasheje 2h43’21’, Eyob Metkel yabaye uwa kabiri, Valens Ndayisenga aba uwa gatatu.
Ndishimye Kabisa!!! Nakurikiraga iri rushanwa umunsi kuwundi,ndashimira uyu musore kubw’insinzi!Nshimira na Minister ukwitanga kwe.
David from Ruhango says:
11/20/2016 at 15:51
oooooh Mana wee byiza cyane uru ni urwibutso rwiza cyane !!! ibyishimo ku banyarwanda bose!! sinabura gushima kandi wowe brother Ngabo Roben na team yawe yose mutahwemye kutugezaho amakuru asesenguranye ubuhanga ajyanye na Tour du Rwanda 2016 ,mi majwi no mu mashusho, amarira y’ibyishimo ari gutemba ku matama,mwarakoze cyane ,Rugira abahe impagarike n’ubugingo!!.
FRANCHIZO says:
11/20/2016 at 17:54
congz to Valens, keep it up to UM– USEKE.RW, Vive le RWANDA
Maisha says:
11/21/2016 at 13:07
Umuseke izina niryo muntu kabisa muri urumuri rutumurikira mukomereze aho you are number one in Rwanda media.
Jado says:
11/21/2016 at 15:57
Congs to Valens. Big up musore wongeye guhesha ishema urwatubyaye no gutera ibyishimo abafana b’amagare. Komereza aho.
13 Comments
Congratulationz Guys kuba muhatubereye mutugezaho Updates, Umuseke.rw muri abambere kabsa
Umuseke muri sawa kabisa, muri aba mbere mutugezaho tour du rwanda neza. courage cyane
Yp Ngabo ndabona coverage ari sawa mn
Big up Valens
yu munsi you guys were the best reporters rwose. salute
Byiza cyane Ndayisenga Valens
Ohhhhhh ndishimye kabisa. thanks to umuseke 4 being there for us
Umuseke,is the best news papers in internet..nta kinyamakuru kirusha Umuseke,mukwohereza amakuru amafoto,rwose muri bambere..next time go on #youtube
Ndishimye Kabisa!!! Nakurikiraga iri rushanwa umunsi kuwundi,ndashimira uyu musore kubw’insinzi!Nshimira na Minister ukwitanga kwe.
oooooh Mana wee byiza cyane uru ni urwibutso rwiza cyane !!! ibyishimo ku banyarwanda bose!! sinabura gushima kandi wowe brother Ngabo Roben na team yawe yose mutahwemye kutugezaho amakuru asesenguranye ubuhanga ajyanye na Tour du Rwanda 2016 ,mi majwi no mu mashusho, amarira y’ibyishimo ari gutemba ku matama,mwarakoze cyane ,Rugira abahe impagarike n’ubugingo!!.
congz to Valens, keep it up to UM– USEKE.RW, Vive le RWANDA
Umuseke izina niryo muntu kabisa muri urumuri rutumurikira mukomereze aho you are number one in Rwanda media.
Congs to Valens. Big up musore wongeye guhesha ishema urwatubyaye no gutera ibyishimo abafana b’amagare. Komereza aho.
Comments are closed.