Rayon ubu ni iya mbere nyuma yo gutsindira Sunrise i Nyagatare
Ku munsi wa gatanu wa Shampionat ya Azam Rwanda Premier Ligue imikino ya kinwe uyu munsi kuwa gatandatu irangiye Rayon Sports ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Sunrise FC igitego kimwe ku busa ku mukino waberaga kuri stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.
Ku kibuga cy’ibitaka, abafana bari benshi cyane biganjemo aba Rayon Sports n’abagereranyije bafanaga ikipe ya Sunrise ubu isigaye ituye mu karere ka Nyagatare.
Uyu niwo mukino wari witezwe cyane kuko iyari butsinde yagombaga guhita ijya imbere kuko zanganyaga amanota.
Rayon Sports yarushije Sunrise FC kugumana umupira muri rusange no gukora uburyo bwinshi bwo gutsinda, gusa Sunrise nayo yagaragaje ko ari ikipe ikomeye kuko yasatiraga kenshi ikanahererekanya neza bya hato na hato.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri kigeze hagati Nshuti Domic Savio yinjiyemo asimbuye Romami Frank ibintu bisa n’ibihindutse, Rayon yongera umuvuduko mu gusatira.
Ku munota wa 79 myugariro wa Rayon ukina ku ruhande Yves Rwigema yakase umupira imbere y’izamu rya Sunrise maze Kwizera Pierro awutera umutwe uruhukira mu nshundura kiba kiranyoye.
Rayon Sports ubu ihagaze ku mwanya wa mbere n’amanota 13 n’ibitego icyenda izigamye naho Sunrise ni iya kabiri n’amanota 10 n’ibitego bitatu izigamye.
Mu yindi mikino yabaye Bugesera FC yatsinze Marines igitego kimwe ku busa i Nyamata, igitego cya Bugesera cyatsinzwe na Faruk Ruhinda wigeze kuba muri APR FC.
Police FC yo yanganyije na Mukura ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri stade ya Kicukiro.
Umukino wabaye ejo kuwa gatanu hagati ya Kiyovu na Musanze FC wahagaritswe ku munota wa 78 kubera imvura nyinshi, Kiyovu yari ifite ibitego bibiri kuri kimwe cya Musanze. Amategeko ya FERWAFA ateganya ko iyo umukino uhagaritswe kubera ibihe bibi usubirwamo wose.
18 Ugushyingo 2016:
*Kiyovu SC 2 -1 Musanze FC (Mumena) wasubitswe ku munota wa 78 kubera imvura*
Imikino yabaye uyu munsi
Sunrise 0-1 Rayon
Bugesera 1-0 Marines
Police 0-0 Mukura
No Ikipe Imik Amanota
1 Rayon 05 13
2 Sunrise Fc 05 10
3 Police FC 05 10
4 Kirehe Fc 04 09
5 APR FC 04 08
6 Bugesera 05 08
7 Musanze 04 07
8 Mukura 05 07
9 Etincelles 04 06
10 Gicumbi 04 04
UM– USEKE.RW
8 Comments
Oh rayon komerezaho,tuzagushyigikira mu bihe byose,kandi ntimwirare igikombe kiraharanirwa.
Nkomoka nyagatare ariko nzajya nshyigikira sunrise itakinnye na Rayon.
Iyi nkuru ntiryoshye n’ubwo mfana Rayon!Ngo Azam yari yiteguye Rayon no wo mukino itsinzwe muri 5?
Ariko kombana Komite ya Rayon SPort isinziriye, kuriya gutsinda kw’abakinnyi ntacyo bibabwira? Kuki Komite ntacyo ibwira abafana kubyerekeye uko inkunga yagera ku ikipe?Komite yashyize kuri Radio na television publicié ishishikariza ikanasobanurira abafana uko inkunga yagera ku ikipe? Turasaba ko Komite ikora rwose.
Basore beza mujye mubikora umwana wanzwe niwe ukura.
Komeza utugwe neza rayon,ibyo uri gukora biratunyura tukamwenyura
ooooo RAYON!
Casimir rwose nshyigikiye igitekerezo cyawe rwose commute nikore ubukangurambaga abanyarwanda bakunda rayon babwirwe aho banyuza inkunga Yabo murakoze
Masudi is a special one,,, azatsina Bose ntambabazi