Digiqole ad

I Rusizi huzuye inkambi y’impunzi yatwaye akabakaba miliyoni 600

 I Rusizi huzuye inkambi y’impunzi yatwaye akabakaba miliyoni 600

Ni inyubako zikomeye zishobora kuzakoreshwa ibindi

Iyi nkambi y’icyerekezo iherereye ku gasozi ka Nyarushishi kari mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi ngo niyo nkambi yubatse neza kandi ihenze muri aka karere yuzuye itwaye Frw 591 797 755.

Inkambi izaba ifite ivuriro n'ibikoresho
Inkambi izaba ifite ivuriro n’ibikoresho

Iyi nkambi yatashywe ku mugaragaro na Minisitiri Ushinzwe Ibiza n’Impunzi Seraphine Mukantabana ari kumwe n’uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Azam Saber aho basabye abaturiye iyi nkambi n’abayicumbikiwemo ko bayisigasira.

Abayobozi bavuze ko  bifuza ko Abanyarwanda bose bari hanze batahuka, abatashye na bo basabwa guhamagara abakiri mu mashyamba ya Congo bagataha.

Hakizimana Eduard umwe mu bakiriwe bwa mbere muri iyi nkambi avuye muri Repubuliak iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye Umuseke ko yishimiye kurarara kuri matelas nyuma y’imyaka 20 kuko ngo nibwo yabiherukaga.

Avuga ko atazahita amenya gukoresha telephone yahawe, ariko ngo amafaranga yahawe azamufasha gusana inzu kandi ngo anacuruze ndetse ngo azaba uwambere mu guhamagara abo asize mu mashyamba.

Mukantaba Serafine Minisitiri wa MIDIMAR yagize icyo  avuga kuri Status y’ubuhunzi izarangirana n’umwaka utaha wa 2017 ku Banyarwanda bose bahunze mbere ya 1998.

Ati: “Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2017 ni bwo UNHCR izafunga amarembo yayo ku mpunzi z’Abanyarwanda, gusa ibi birareba abari mu gihugu gushishikariza abari hanze bakaza bagafata kuri aya mafaranga, n’utazaza  kuri iyi taliki azataha ariko atari impunzi ahubwo ari Umunyarwanda, amarembo arafunguye.”

Akomeza avuga ko iyi nkambi ibaye itakira izo mpunzi izahindurwa ikigo cy’amashuri cyangwa higirwemo imyuga kuri buri muturage wese.

Inkambi yuzuye ya Nyarushishi ifite ubushobozi bwo kwakira bantu bagera kuri 700, ifite ivuriro  n’ibindi bikoresho bigezweho, ije isimbura iya Nyagatare yari imaze imyaka irenga 22 yubatswe.

Ni inyubako zikomeye zishobora kuzakoreshwa ibindi
Ni inyubako zikomeye zishobora kuzakoreshwa ibindi
Basuraga bimwe mu bigize iyi nkambi
Basuraga bimwe mu bigize iyi nkambi
Minisitiri MMukantabana yasabye Abanyarwanda gutaha
Minisitiri MMukantabana yasabye Abanyarwanda gutaha
Abazajya bakirwa bazajya barara kuri matelas
Abazajya bakirwa bazajya barara kuri matelas

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ibi bintu nibyiza, ariko muti, uyu aheruka kurara kuri matela nyuma yimyaka irenga 20.Nonese iyo matola koyayiretse nuko yakundaga kurara mumashayamba nkaho arigisimba doreko nacyo iyo kigeze mu bushyuhe kitabuvamo? Buri muntu wese abafite ikimuhungisha, kandi abayobozi bacu benshi babaye impunzi ndetse bamwe bongeye guhunga.Tujye ducisha bugufi turaka gukina kumubyimba abandi bitewe nimyanya turimo kuko bucyabwitwa ejo.

  • Yes, IKIGO Cy’amashuri y’imyuga nicyo cyakagombye kuzajyamo.

  • Abahunze nimuhunguke, muryame kuri matelas, mube mu mazu y’amatafari ahiye, muhabwe telefone zigendanwa, ndetse na cash. Si ubukene mwahunze se hari ikindi?

  • Ndabona hari abamaze guhembuka da! Agafaranga ni akagabo koko!

Comments are closed.

en_USEnglish