Digiqole ad

Mbere yo kugurira umwana ibimushimisha, banza umugurire igitabo – Save the Children

 Mbere yo kugurira umwana ibimushimisha, banza umugurire igitabo – Save the Children

Abana biga mu mashuri abanza ngo abenshi ntibazi gusoma Ikinyarwanda

Nyuma yo kubona ko ababyeyi badashishikariza abana gusobama bavuga ko ibitabo bihenze kandi burya ngo igihenze kurusha ibindi ni ubumenyi buba burimo.  Kuri uyu wa gatanu  umuryango wita ku burere bw’umwana Save the Children  ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo n’iy’Uburezi batangije ubukangurambaga bise ‘Chocolate Book Campain’  bugamuje gukangurira ababyeyi gukundisha abana kugira umuco wo gusoma.

Abana biga mu mashuri  abanza ngo abenshi ntibazi gusoma Ikinyarwanda
Abana biga mu mashuri abanza ngo abenshi ntibazi gusoma Ikinyarwanda

Save the Children ishingiye ku bushakashatsi yakoze mu mashuri abanza, ngo yasanze hari abana b’Abanyarwanda batazi gusoma Ikinyarwanda kandi ari ururimi rwabo kavukire ku buryo umwana agera mu mwaka wa gatandatu atabasha gusoma umwandiko ngo asubize ibibazo kubera ko yakuze atamenyerezwa gusoma.

Abana bageze mu wa kabiri no mu mwaka wa gatu w’amashuri abanza 13% nibura ngo ni bo babasha gusoma amagambo 15 y’Ikinyarwanda. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abana bageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza 40% ari bo bagerageza kumenya  gusoma Ikinyarwanda.

Catrine Uwimana wo muri Save the Children avuga ko umwana usoma cyane abasha no kwiga ibindi bintu ndetse n’imitekererezeye ikaguka akabasha kumenya Isi atuyemo.

Umwana uzi gusoma ururimi rwe kavukire ngo n’iyo ageze mu mashuri yo hejuru bimufasha kumenya gusoma izindi ndimi z’amahanga. Umwana uzi gusoma kandi ngo akura azi kubana n’abandi bantu bitewe n’uko aba yaragiye asoma inkuru zitandukanye harimo n’izijyanye n’imibanire y’abantu.

Yavuze ko batekereje iki gikorwa kubera ko akenshi abyeyi batajya bashishikarira kugurira abana ibitabo ahubwo bakabagurira utundi tuntu tw’uduhendabana bazi ko ari ko gushimisha abana.

Uwimana Catrine ati “Twe turashaka gukangurira abyeyi  ko mbere yo kugurira abana utwo duhendabana twa chocolate bajya babanza gutekereza kuzamura ubwenge bw’abana babo babagurira ibitabo byo gusoma.”

Umuryango Save the children usaba ababyeyi guhindura imyumvire yo kumva ko ibitabo bihenze, bagaha agaciro icyo umwana akura mu gitabo. Ababyeyi ngo bagomba kwita ku kugurira abana ibitabo nk’uko bita ku kubagurira ibyo kurya n’imyambaro ngo base neza.

Muziganye Esperance ushizwe uburezi bw’abakozi wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi yavuze ko  bashyigikiye iki gikorwa cyo guteza imbere umuco wo gusoma kuko ngo usanga mu Banyarwanda batawugira.

Yagize ati “Kuba ubu bukangurambaga buhereye ku bana ni ikintu cyiza cyane kuko bizatuma abana bakura bakunda ururimi rwabo gakondo. Kuba muri iki gihe ibintu byinshi bisigaye bikoresha ikoranabuhanga, kuba umuntu atazi gusoma mu gihe kiri imbere azaba ameze nk’utarigize agira icyo ageraho.”

Ministeri y’Uburezi isaba ababyeyi gushyigikira iki gikorwa bagurira abana babo ibitabo by’Ikinyarwanda kugira ngo bakomeze bateze imbere umuco gakondo mu gihe kiri imbere Abanyarwanda batazisanga ururimi rwabo rwaribagiranye

Uwimana Ctrine wo muri Save the Children
Uwimana Ctrine wo muri Save the Children

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish