REMA irashaka ko mu myaka 5 ibigo byose bishyira ibidukikije mu igenamigambi
Kuri uyu wa kane ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA cyatangiye guhugura abashinzwe ibidukikije mu turere tw’igihugu kugira ngo bafashe uturere twabo gushyira gahunda zo kubungabunga ibidukikije mu igenamigambi ry’uturere nibura mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
REMA ngo igamije ko uturere twose dushyira imbaraga mu ubungabunga ibidukikije kuko ngo nta terambere rirambye igihugu kizageraho ibidukikije bitabungabunzwe ngo bigabanye ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka nyinshi mbi.
Ibikorwa bya muntu ngo nibyo byangiza ibidukikije kuko akenshi abikora arebye inyungu ze z’uyu munsi ntiyite na gato ku bazatura aho ari imyaka myinshi nyuma ye.
Gufata ubutake neza, kurinda ibishanga, gufata amazi neza, kurinda imisozi inkangu, gufata neza imyanda, gutera ibiti no kwirinda gutema amashyamba, kwirinda guhumanya ikirere n’ibindi ni bimwe mu byo aba bayobozi bazahugurwamo cyane cyane ngo bijye mu igenamigambi ry’uturere twabo.
Igihe buri munyarwanda azaba ahaye agaciro ibimukikije akora ibi byavuzwe haruguru ibidukikije ngo byabona agahenga inyungu ikaba nini ku batuye igihugu n’abazagitura mu myaka izaza.
Rachael Tushabe umukozi wa REMA ushinzwe ishami ryo kwigisha no kwinjiza ibidukikije muri gahunda z’terambere hashize imyaka itatu bakoresha aya mahugurwa kandi hari umusaruro byatanze.
Tushabe ati “Ubu tugeze ku kigero cya 50% muri buri karere na za Minisiteri mu kwinjiza ibidukikije mu igenamigambi ryabo, turifuza kugera ku 100% mu myaka itanu kugira ngo duhangane n’iyi mihindagurkire y’ibihe ingaruka zabyo zijye zisanga twiteguye duhangane nazo.”
Aya mahugurwa biteganyijwe yuko azarangira ku itariki 18 Ugushyingo 2016.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW