Rusizi: Bwa mbere, abahinzi ba kawa bayisogongeye…ngo ni uburyohe
Abahinzi ba kawa mu karere ka Rusizi ngo ntibari bazi ko ikawa bahinga ifite uburyohe bayumvanye ubwo bayisogongeragaho kuri uyu wa Gatatu, bavuga ko baheruka bayihinga ubundi bakayisarura ijyanwa mu nganda ziyitunganya ikavayo igurishwa ariko bo ntibayinyweho ngo bumve icyanga cyayo kuko iba ihenze. Ubwo bayisogongeraga ngo bumvise ari uburyohe busa.
Ni abahinzi bibumbiye muri COCAGI ( Cooperative des Cafetiels de Gishoma) bahinga kawa mu mirenge ya Gashonga , Nzahaha , Gashonga na Rwimbogo. Ubu basanze nabo bakwiye kujya bisigira nkeya yo kunywa ku musaruro wabo kuri iki gihingwa ngengabukungu.
Vianney Ahorukomeye w’imyaka 60 uhinga kawa yabwiye Umuseke ko mu myaka irenga 15 amaze ahinga kawa ari ubwa mbere ayosogongeye.
Ahorukomeye ati “Ubundi kawa nyijyana ku ruganda gusa, ariko nayisogongeye numva iraryoshye cyane. Ubu ngiye kujya nisigira ako kunywa nanjye.”
Habimana Japhet umuhuzabikorwa wa koperative COCAGI avuga batekereje gushishikariza abahinzi ba kawa kujya nabo bayinywa kugira ngo barusheho kumva ibyiza by’umurimo wabo.
Avuga ko ubu bafite gahunda yo kwegereza abanyarwanda ikawa itunganyije bakayipfunyika mu buryo bunyuranye bwatuma buri wese abasha kuyigura no ku mafaranga macye.
Nyiramahoro Theopiste umuyobozi w’impuzamakoperative y’abahinzi ba kawa mu Rwanda yashimiye aba bahinzi b’i Rusizi kuko aribo ba mbere batangije iki gikorwa.
Ati “na Perezida wa Republika yibaza impamvu abanyarwanda bahinga kawa ariko bo batayinywa, dushimire COCAGI itangije iyi gahunda n’abandi ibabere urugero.”
Aba bahinzi bagize COCAGI bakusanyije miliyoni hafi icyenda boroza inka imiryango 10 banubakira indi miryango 40 yari ituye mu manegeka banatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100 batishoboye.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW