Digiqole ad

Ni nde uzishyura ibyo ubwishingizi bugenera umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara?

Umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara azajya yishyurwa n’umukoresha we 100% by’ amafaranga y’ikiruhuko cyo kubyara cyose (ibyumweru 12) hanyuma nawe (umukoresha) agasigare asaba RSSB gusubizwa angana n’ayo umugore agenerwa n’ubwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara (80% y’umushahara w’ibyumweru 6 bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara).

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu Iteka rya Minisitiri Nº 007/16/10/TC ryo ku wa 28/10/2016 ryerekeye ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ryasohosotse mu igazeti ya Leta ya Republika y’u Rwanda No. 44 yo kuwa 31/10/2016 nyuma y’amezi agera kuri atandatu abantu benshi bari bamaze baritegereje. Iri teka ryaje risobanura byimbitse uko ibirebana n’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kuruhuko cyo kubyara bizashyirwa mu bikorwa.

Dore bimwe mu byo abakoresha n’abakozi bakwiye kumenya ku birebana n’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara nk’uko bisobanurwa muri iryo teka:

 

Umukoresha ategetswe kumenyekanisha no kwishyura imisanzu mu bwishingizi bw’ibigerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara

Umukoresha afite inshingano yo kumenyekanisha akanatanga imisanzu yo mu bwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara yakusanyije buri kwezi mu buyobozi bw’Ubwiteganyirize (RSSB) bitarenze itariki ya 15 z’ukwezi gukurikira ukwishyurirwa umusanzu. Iyo atabikoze ni we wishyura ibirarane byose, atagize icyo akura ku mushahara w’umukozi (ingingo ya 11).

Imenyekanisha rikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) kandi rikagaragaza ibintu birindwi by’ingenzi birimo inomero y’umukoresha mu bwiteganyirize (1), izina n’aderesi by’umukoresha (2), imirimo akora (3), ukwezi kumenyekanishijwe (4), nomero ya buri mukozi mu bwiteganyirize (5), umushahara utanzweho umusanzu (6) n’itariki imenyekanisha ritangiweho (7).

 

Amafaranga umukoresha yishyuye umugore uri mu  kiruhuko cyo kubyara azajya ayasubizwa na RSSB.

Nkuko twatangiye tubivuga, Umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara azajya yishyurwa n’umukoresha we 100% by’ amafaranga y’ikiruhuko cyo kubyara cyose hanyuma umukoresha nawe asigare asaba RSSB gusubizwa amafaranga angana n’ayo umugore agenerwa n’ubwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara (ingingo ya 23).

Ayo marafaranga, umukoresha azajya ayasubizwa na RSSB mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) kibarwa uhereye igihe RSSB yakiriye inyandiko y’umukoresha isaba kuyasubizwa.  Umukoresha wishyuye umugore amafaranga y’ikiruhuko cyo kubyara kandi akaba asaba gusubizwa ayo amafaranga, azajya akoresha inyandiko y’ubusabe yujujwe neza kandi iriho umukono we, ayishyikiriza ibiro bya RSSB bimwegereye mu gihe cy’amezi atandatu (6) uhereye ku munsi ikiruhuko cyo kubyara cyatangiriyeho (ingigo ya 24).

Umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara azajya ahembwa  umushahara we wose mu gihe cy'amezi 3 (Photo internet)
Umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara azajya ahembwa umushahara we wose mu gihe cy’amezi 3 (Photo internet)

Umukoresha usaba gusubizwa amafaranga na RSSB hari ibyo agomba kugaragaza

Ubusabe bwo gusubizwa amafaranga y’ikiruhuko cyo kubyara bugomba kuba buherekejwe n’ibintu bitandatu birimo urupapuro rusaba amafaranga y’ikiruhuko cyo kubyara ruriho umukono w’umugore wabyaye (1), kopi y’ibyangombwa biranga umugore wishingiwe (2),  inyandiko y’umukoresha ihamya ko umugore ari mu kiruhuko cyo kubyara (3), inyandiko igaragaza neza imishahara umugore yahembwe mu gihe cy’ikiruhuko cyo kubyara iriho umukono we n’uw’umukoresha kandi iteweho kashe y’umukoresha (4), icyemezo cy’umwimerere gitangwa na muganga kigaragaza ko umugore yabyaye (5), icyemezo cya muganga cyongera ikiruhuko, mu gihe bibaye ngombwa (6) n’icyemezo cy’umwishingizi, igihe bibaye ngombwa (ingigo ya 25).

 

Uko babara ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara

Itegeko n° 003/2016 ryo ku wa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara mu ngingo yaryo ya 7 riteganya ko umusanzu w’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ari zeru n’ibice bitandatu ku ijana (0,6%) by’umushahara ubarirwaho umusanzu. Umugabane w’umukoresha kimwe n’uw’umukozi ni zeru n’ibice bitatu ku ijana (0,3%) by’umushahara ubarirwaho umusanzu kuri buri wese.

Aha twakwibutsa ko umusanzu udatangwa n’abagore gusa nk’uko bamwe bakunze kubitekereza ahubwo uzajya ukatwa ku mishahara y’abakozi bose baba abakorera ibigo byigenga, abakorera Leta ndetse n’imiryango mpuzamahanga hatitawe ku bwenegihugu, imiterere y’amasezerano y’akazi, igihe azamara cyangwa se ingano y’umushahara.

Iteka rya Minisitiri Nº 007/16/10/TC ryo ku wa 28/10/2016 mu ngingo yaryo ya 6, rigena ko umusanzu ugenewe ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, ubarirwa ku mushahara mbumbe ugizwe n’umushahara shingiro, inyungu, ibihembo by’ibiruhuko byishyurwa, inyongera, ibihembo binyuranye n’izindi nyungu zose z’amafaranga ahwanye n’iby’umukozi abona bitari amafaranga.

Kumenyekanisha no kwishyura imisanzu bizatangirana n’ukwezi k’Ugushyingo 2016

Iteka rya Ministri twavuze hejuru ryasohotse tariki ya 31/10/2016 ari nabwo ryatangiye gukurikizwa. Ibi bisobanuye ko abakoresha bazatangira kumenyekanisha no  kwishyura imisanzu bahereye ku kwezi k’Ugusyhingo 2016 bakabikora bitarenze tariki ya 15/12/2016. Abagore bazajya mu kiruhuko cyo kubyara nyuma y’iyo tariki bazahabwa ibyo bagenerwa n’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

 

Bizagendekera bite abagore bazajya mu kiruhuko cyo kubyara kandi abakoresha babo bataramyekanishije cyangwa batarishyuye imisanzu?

Iyo usesenguye iri teka usanga rirengera ku buryo buhagije umugore uzajya mu kiruhuko cyo kubyara kuko umukoresha we ategetswe kumwishyura umushahara wose mu gihe cy’ikiruhuko cyo kubyara cyose (amezi 12), hanyuma umukoresha agasigara yishyuza RSSB.

Ibi rero bisobanuye ko umukoresha uzaba ataramenyekanishije cyangwa ngo yishyure ku gihe imisanzu y’abakozi atazabona uko asaba gusubizwa amafaranga yishyuye umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ndetse hakaniyongeraho ko azacibwa ibihano nk’uko itegeko n° 003/2016 ryo ku wa 30/03/2016 twavuze hejuru ribiteganya mu ngingo yaryo ya 10 aho rivuga ko: “Umukoresha utakusanyije cyangwa ngo atange umusanzu ku gihe ni we wishyura ibirarane byose, atagize icyo akura ku mushahara w’umukozi. Umukoresha utamenyekanishije cyangwa utishyuye umusanzu ku gihe, yishyura ibirarane byose hiyongereyeho ibihano by’ubukererwe byo mu rwego rw’ubutegetsi, nta gukomatanya, bingana na rimwe n’ibice bitanu ku ijana (1,5%) y’umusanzu utaramenyekanishijwe na rimwe n’ibice bitanu ku ijana (1,5%) y’umusanzu utarishyuwe”.

 

Twanzura….

Mu kwanzura iyi nkuru twabibutsa ko itegeko rigenga ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ryashyizweho nyuma y’uko abantu benshi bakomeje kugaragaza ko amategeko y’umurimo mu Rwanda abangamiye umwana n’umugore kuko ateganyaga ko abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara bakomeza guhembwa umushahara wabo wose mu gihe cy’ibyumweru bitandatu  gusa, mu bindi byumweru 6 bisigaye bagahembwa 20% by’umushara wabo cyangwa bagahitamo gusubira ku kazi kugira ngo bakomeze guhembwa umushahara wabo wose.

Ibi rero bikaba byaratumaga bamwe mu bagore bahitamo gusubira mu kazi nyuma y’ukwezi n’igice babyaye kugira ngo badahomba 80% by’umushahara wabo mu by’umweru 6 bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara, nyamara kandi wasesengura neza ugasanga nyuma y’ukwezi n’igice umwana wavutse aba akiri muto cyane ndetse agikeneye kwitabwaho no konswa bihagije.

Mu gukemura icyo kibazo, nibwo Leta y’u Rwanda yatekereje uko hashyirwaho ubwishingizi butuma umugore wabyaye abona ikiruhuko cyo kubyara cyose yemererwa n’amategeko kandi agakomeza guhembwa umushahara we wose.

Nkuko rero twabisobanuye hejuru, umugore ugiye mu kiruhuko cyo kubyara azajya akomeza guhembwa n’umukoresha we 100% by’umushahara we mu byumweru byose 12 bigize ikiruhuko cyo kubyara, hanyuma umukoresha na we asiagare asaba RSSB kumusubiza 80% by’amafaranga umugore yahembwe mu byumweru 6 bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara.

Byakusanyijwe kandi byandikwa na Maurice Munyentwali

Email: [email protected]

4 Comments

  • Umukoresha utarakoze imenyekanisha ahanishwa ihazabu ingana na 1,5% y’umusanzu utaramenyekanishijwe. Iyi hazabu usanga abakoresha bo mu bigo bya Leta cyangwa Minisiteri ntacyo bibabwiye kuyitanga kubera ko amafaranga adatangwa n’umuyobozi w’ikigo cyangwa Minisiteri ku giti cye ahubwo ava kuri budget y’ikigo cyangwa ya Minisiteri.

    Byakabaye byiza mu Itegeko bavuze ko Umuyobozi w’urwego rw’Umukoresha uwo ariwe wese utarakoze imenyekanisha ariwe ubwe uzajya yishyura amafaranga y’ihazabu agakurwa ku mushahara we bwite, cyangwa se agakurwa ku mushahara bwite w’umukozi wari ushinzwe gukora iryo menyekanisha akaba atararikoze. Bivuze ko muri Minisiteri runaka cyangwa mu Kigo cya Leta runaka, mu gihe hatakozwe imenyekanisha, Minisitiri we ubwe cyangwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo we ubwe ariwe wakagombye kwishyura ihazabu y’ubukererwe.

    Usigaye ubona hari ikibazo cy’abashinzwe gukora imenyekanisha mu RSSB batita ku nshingano zabo, hanyuma RSSB yaca umukoresha ihazabu ugasanga iyo hazabu irishyurwa ikuwe ku ngengo y’imari y’ikigo cya Leta cyangwa ingengo y’imari ya Minisiteri, bityo rero ugasanga wa mukozi ushinzwe gukora imenyekanisha we ubwe ntacyo bimutwaye, ugasanga n’abakozi batakorewe imenyekanisha basiragira muri RSSB no mu bigo bakoramo cyangwa Minisiteri bakoramo ntibigire icyo bitanga kubera ko wa mukozi ushinzwe gukora imenyekanisha nta ngaruka igaragara bimugiraho we ubwe mu gihe yishe akazi ke.

  • Ikibazo cy’igihano cy’ihazabu ku bakoresha bo mu nzego za Leta cyakagombye kwigwaho ku buryo bufataika, kuko usanga ihazabu baca umukoresha ritangwa rivuye kuri budget ya Leta aho kuva ku mushahara w’umukozi ushinzwe gukora imenyakanisha utarakoze akazi ashinzwe.

    Iryo tegeko rwose ryakagombye gusubirwamo hagahanwa umukozi utarakoze imenyekanisha kandi abifite mu nshingano ze aho guhanwa Leta yamuhaye akazi. Cyangwa se hagahanwa Umuyobozi w’uwo mukozi utarakoze inshingano ze, kuko Umuyobozi w’uwo mukozi utubahirije inshingano ze ntamuhane nawe aba atubahirije inshingano ze nk’Umuyobozi. Abashinzwe “Human Resources” muri za Minisiteri cyangwa mu bigo bya Leta nibo bari bakwiye kujya bahanwa, bakishyura iyo hazabu igakurwa ku mushahara wabo, kuko igihe batakoze imenyekanisha muri RSSB nibo baba batubahirije inshingano zabo. Bakwiye rero kujya babihanirwa.

  • Leta yagize neza kutwibuka twe abagore babyara b’abakozi bayo.
    Twari twararenganye cyane ukurikije uko ubuzima bwifashe ubu. Mwagize neza bayobozi b’u Rwanda

  • ko mbona bitari clear, muravuga ko 0.6 % by’umushahara ubarirwaho umusanzu nukuvuga ko 0.6 bya basic salary nkuko bisanzwe bikorwa muri medical contribution. mukongera mukavuga ko umusanzu ugenewe ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, ubarirwa ku mushahara mbumbe ugizwe n’umushahara shingiro, inyungu, ibihembo by’ibiruhuko byishyurwa, inyongera, ibihembo binyuranye n’izindi nyungu zose z’amafaranga ahwanye n’iby’umukozi abona bitari amafaranga. mudusobanurire neza. murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish