Digiqole ad

“Trump Force One” menya birambuye indege ya Donald Trump

 “Trump Force One” menya birambuye indege ya Donald Trump

Indege ya Donald Trump ni Boeing 757 yo mu 1991

Trump yakomeje kuba Trump, izina rye ryamamaye ku isi hose ubu, uyu muherwe n’indege ye bwite benshi barayirebaga bakayibazaho. Ni Boeing 757-200 nayo yatangazaga benshi kuko ari indege nini kandi nziza.

Indege ya Donald Trump ni Boeing 757 yo mu 1991
Indege ya Donald Trump ni Boeing 757 yo mu 1991

Ubu bamwe bayita “Trump Force One” ni kimwe mu bintu byabonekaga cyane mu kwiyamamaza kwe. Trump we akunda kuyita “T-Bird” nk’uko bivugwa muri film documentaire y’iyi ndege yakozwe na Discovery Channel.

Muri iyi documentary bavuga ko iyi Boeing ya Trump ifite agaciro ka miliyoni 100$, agaciro gasa n’umurengera ugereranyije n’igiciro gisanzwe cya bene izi.

Uyu mugabo yaguze iyi ndege mu 2011, gusa yari imaze imyaka 21 isanzwe ikora kandi yaranatunzwe n’abandi mbere ye.

Abandi bakandida ndetse na Mike Pence visi Perezida wiyamamazanyaga nawe bo bagendaga mu ndege zikodeshwa.

Iyi ndege ya Trump yagiye bwa mbere mu kirere ari nshya mu kwa gatanu 1991 iguzwe na Sterling Airlines, kompanyi y’indege yahombye yo muri Denmark, nyuma gato yahise igurwa na TAESA kompanyi y’indege yo muri Mexique ubu nayo itakibaho kuko yahombye.

Mu 1995 iyi ndege yahise igurwa na Paul Allen umwe mu bafatanyije na Bill Gates gushing Microsoft, ayitunga imyaka 15 ayikoresha mu mirimo ye inyuranye imubyarira inyungu.

Mu 2011 Trump yaguze iyi ndege yari igejeje imyaka 20 maze arayivugurura akurikije uko ayishaka kandi mu buryo buhenze.

Trump yahise ayisimbuze indege ishaje yagendagamo ya Boeing 727 yakozwe mu 1969.

Trump iyi ndege yari aguze mu 2011 yahise ayishyiramo moteri ebyiri nshya  za Rolls-Royce RB211, moteri ngo yahoze yifuza ko zaba mu ndege ye kuko zifite imbaraga cyane.

Iyi ndege ubundi ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 239 ariko Trump yayikoresheje mu buryo bwa gisirimu cyane ku buryo ubu itwara abantu 43 gusa.

Irimo ibyangombwa nkenerwa byose byanyura umuherwe uza muri 200 ba mbere ku isi nka Trump. Harimo ibyumba bibiri byo kuryamamo, za televiziyo za rutura, aho gukarabira ufungura amazi na robinet za zahabu, ndetse n’ibyuma byo ku mikandara y’aho bicara ni zahabu.

Iyo mushaka kureba ikintu muri benshi harimo icyumba cyabugenewe kirimo Televiziyo nini cyane aho wahitamo muri filimi 1000 zirimo ukareba iyo ushaka.

Unashonje ifitemo igikoni wateka.

Ni indege y’agatangaza.

Iyi ndege ye yagaragaye cyane mu bihe byo kwiyamamaza kwe
Iyi ndege ye yagaragaye cyane mu bihe byo kwiyamamaza kwe
Nubwo ari iye ubu hari abandi bayitunze mbere bayikoresha imyaka 21
Nubwo ari iye ubu hari abandi bayitunze mbere bayikoresha imyaka 21
Mu 1991 yari yakorewe kompanyi y'indege yo muri Denmark yaje guhomba ubu itakibaho
Mu 1991 yari yakorewe kompanyi y’indege yo muri Denmark yaje guhomba ubu itakibaho
Trump yarayiguze arayivugurura ayigira indege y'agaciro karenze uko isanzwe igura
Trump yarayiguze arayivugurura ayigira indege y’agaciro karenze uko isanzwe igura
Iyo Trump yagendagamo mbere yakozwe mu 1969, ngo ntiyari akiyikunda
Iyo Trump yagendagamo mbere yakozwe mu 1969, ngo ntiyari akiyikunda
Aho bakarabira hari za zababu
Aho bakarabira hari za zababu
No ku mikandara abagenzi bambara hariho za zahabu
No ku mikandara abagenzi bambara hariho za zahabu
Ni indege y'ubushobozi bwo gutwara abantu magana abiri barenga ariko yarabagabanyije ayikora ku buryo hajyamo 43 gusa
Ni indege y’ubushobozi bwo gutwara abantu magana abiri barenga ariko yarabagabanyije ayikora ku buryo hajyamo 43 gusa
Harimo aho kurebera cinema muri rusange
Harimo aho kurebera cinema muri rusange
Harimo ibyumba bibiri
Harimo ibyumba bibiri
Ni indege ubu bamwe bita "Trump Force One" nubwo we ayita "T-Bird"
Ni indege ubu bamwe bita “Trump Force One” nubwo we ayita “T-Bird”

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • hhhhhhhh uyu mutype ni uwa1 kbsa niwe ukwiye kuyobora igihugu cyigihangange nka USA

  • Sha nange Trump ndamwera yavuze ko
    Umushahara we azawufashisha abakene viva Trump

  • Sinzi niba ari njye wibeshye ariko iriya ndege mwatweretse ya “Sterling Company” muvuga ko ari imwe ni iriya ya Trump ntabwo ari zimwe kubera ibi bikurikira: imwe ifite moteur(reacteur yo ku ibaba ry’inyuma) ariyo ya Trump( T-Bird) naho iya Sterling ntayo ifite, ikindi murebe imiterere y’amadirishya si amwe n’umubare si bimwe, ubunini( umubyimba) w’izi ndege uratandukanye cyane: T- Bird irabyimbye cyane naho ka Sterling karananutse kandi ni karekare. Ibyo bintu mvuze hejuru ntibijya bihindurwa ku ndege. Biba bingana no kugura indi nshya.

    • Ahubwo ngewe ndabona ubwoko bw’indege zitirirwa Trump batweretse mu mafoto ari bubiri (2)kuko hari ifite moteurs ku mababa ikaba na ndende hari nindi ifite moteurs inyuma ikaba ngufiya!!! Ubuse turamenya iyo umunyamakuru ashaka kutubwira ari iyihe?

    • Ahubwose umunyamakuru aratubwira iyihe ko mbona harimo ubwoko bubiri (2)bw’indege za trump? Harimo indende ifite moteurs ku mababa nindi ngufiya kuriyo ifite moteurs inyuma!!!

    • indege ifite moteur ku ibaba ry’inyuma niyo yari atunze mbere yo kugura iyo ya Sterling, nayo yitwaga TRUMP niko gato baberetse.

      Niyo mpamvu umunyamakuru yaziberetse zombi (iyo yatunze mbere akayigurisha ngo irashaje, then iyo ya Sterling yaguze nyuma akayisiga amarangi ye n hamwe n’izina rya TRUMP

      • Murebe Neza Mugisha Niby na Cartoons indege ni ebyiri, sterling niyo yahinduwemo T-Bird ifite moteur ku mababa yimbere hasi naho iriya ifite Engines hejuru inyuma ni imwe yagendagamo mbere yakozwe 1969, its clear confusion umunyamakuru muramubeshyera

Comments are closed.

en_USEnglish