Col Makenga yabuze, Bunagana humvikanye amasasu
Ingabo za Congo ubu zirakeka ko Sultani Makenga ubu ngo yaba yagarutse ku butaka bwa Congo kuko aho yari yarahungiye mu nkambi yo gusubiza abahoze muri M23 mu gisiviri muri Uganda ubu bamubuze. Mu mujyi wa Bunagana hari y’umupaka wa Uganda aho bakeka ko yaba ari ejo humvikanye urusaku rw’amasasu.
Julien Paluku Guverineri wa Kivu ya ruguru muri Congo yemeje ko abayobozi muri Uganda batazi aho uyu musirikari wahoze ari umugaba w’abarwanyi ba M23 aherereye
Paluku yabwiye Reuters ati “Twavuganye n’abashinzwe iperereza muri Uganda batubwira ko kuva kuwa gatanu ex-Colonel Makenga ashobora kuba yaracitse n’inzego z’umutekano za Uganda ntizibashe kumenya aho ari.”
Umuvugizi w’ingabo za Uganda nawe yemeje ko Makenga batazi aho ari.
Mu mujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na Congo muri Kivu ya ruguru, ukaba warafatwaga nk’ibirindiro bya M23 mu gihe yari ikomeye, kuwa gatanu nijoro no kuwa gatandatu mu gitondo ngo humvikanye urusaku rw’amasasu.
Bunagana ngo haba hari ibikorwa bya gisirikare kurusha uko bisanzwe ndetse n’ingabo za Uganda ngo zariyongereye zinakaza umutekano hakurya mu mujyi wa Kisoro.
Julien Paluku yavuze ko batazi neza niba Makenga yagarutse muri Congo. Gusa yemeje ko ingabo zabo ziryamiye amajanja ku buryo abaye ariho ari zahita zimufata cyangwa zikamurwanya n’abo baba bari kumwe.
Umutwe wa M23 wari wabashije gufata umujyi wa Goma, watsinzwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye z’iza Congo mu 2013 abarwanyi bawo baratatana bamwe bahungira mu Rwanda abandi muri Uganda aho bashyizwe mu bigo bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe.
Agace barwaniragamo mu burasirazuba bwa Congo gakungahaye ku mabuye y’agaciro ariko kaniganjemo ivangura n’ubushyamirane bushingiye ku moko na politiki.
Mu 2014 Uganda yavuze ko icumbikiye abahoze ari abarwanyi ba M23 1 430, gusa hari amakuru ko benshi batorotse ibigo bari barashyizwemo ndetse bikavugwa ko bashaka kongera kwisuganya.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Makenga ni General
nyine murabashakaho iki nubundi bavugagako batatsinzwe bagihari none barabyerekanye
ariko burya urwanira ukuri nta kimutera ubwoba, uribuka batera ubwoba ngo za drone zaje ,nabo bakava mu byabo. izo drone ntacyo zakora kunyeshyamba, kuko no mu mashyamba ntacyo zibona. none se nihe zari zahagarika inyeshyamba,nta nahamwe.general makenga y,ikanze baringa ya drone pe, kuko n,abariya basirikare bo mubindi bihugu, ntibari ku mushobora mu mashyamba ya congo aho yavukiye, kuko na FDRL barayinaniwe ,nkaswe makenga, yari kubarasa bagasubira iwabo batabona, ariko kumanika amaboko yarakosheje peeeeeeeeeeeeeee
Niba bashaka kongera kubuza amahoro Kongo nukuvugako leta ya Uganda ibifitemo uruhare, ubundi abasilikare iyo bahungiye mu kindi gihugu bamburwa intwaro bakarindwa cyane, niba batorotse rero ubwo ni leta ya Uganda izababazwa niba ari leta koko.
Icyampa bakazatsinda apana guhora basubirinyuma
ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa nzaba ndeba
Makenga? arwaye SIDA ntacyo amaze
Comments are closed.