
Ku bitaro bya Ruhengeri bategetswe kujya bambara ikoti na karuvati mu kazi

Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri bwasohoye itangazo risaba abakozi bo mu by’ubuyobozi n’abaganga ko bagomba kujya bambara ikote na Karuvati guhera kuwa mbere kugeza kuwa kane, kuwa gatanu bakambara T-shirt, bamwe mu bakozi ariko ngo babigaramye.

Bamwe mu bakozi baganiriye n’Umuseke bavuga ko ayo mabwiriza batumva impamvu yayo kandi batayubahiriza kuko batayumvikanyeho n’ubuyobozi mbere.
Aba bakozi baganiriye n’Umuseke batifuje gutangazwa, bavuga ko babibona nk’agahato kandi bibabangamiye.
Umwe muri bo ati “Yego ni ukwambara neza kandi hari n’ababikora kenshi, ariko si byiza kubitegeka buri mukozi ngo niyambare ikoti na karuvati kukazi.”
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko atari buri mukozi wese ugomba kwambara ikote na karuvati ahubwo ari abo muri Adminitration n’abaganga bagomba kwambara karuvati.
Dr. Ayingeneye Violette umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri yavuze ko icyi cyemezo cyari gisanzwe kiri muri Politiki yabo gusa icyo bakoze ari ukwibutsa ko bagomba kubyubahiriza.
Yagize “ abaganga n’abaforomo bafite ibyo bambara ariko byagera kuri Administration bo bakambara ibirushije ibyacu ( abaganga) bakaba Smart, gusa kwari ukubibutsa ko bagomba kwambara gutyo.”
Dr. Ayingeneye Violette avuga ko icyo cyemezo bacyemeranyijeho no mu nama kandi nta kibazo kirimo.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri buvuga yuko utazabyubahiriza azakomeza kuganirizwa bakamenya impamvu atari kubyubahiriza ubwo bakazafata umwanzuro bari kumwe nawe.
Abarebwa n’iritangazo ngo abagabo batandatu n’abagore bane bakora muri Administration n’abaganga 20 bavura.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Umva ubupfu niko kwiruka inyuma y umurwayi urebye se? Amakoti!!!
ariko nibyo nta muntu wo muri administration wo kwambara amakoboyi, inkweto zitagira amasogisi, n’imipira utamenya, kandi agomba kwiriza umunsi yakira abagana ibitaro.
nonese mubyukuri Dr azajya salle d’op nikoti mujye mwibukako hari umwenda wagenewe abaganga utaremejwe na Hop yaruhengeri
Comments are closed.