Dimension Data yageze mu Rwanda, yizeye ko Valens azatwara Td Rwanda
Tour du Rwanda irabura umunsi umwe n’amasaha make igatangira. Amakipe 12 azava hanze akomeje kugera mu Rwanda. Team Dimension Data iyobowe na Kevin Campbell, wizeye ko Valens Ndayisenga, ubu ubakinira, azegukana Tour du Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2016, saa 11:50 nibwo ikipe yabigize umwuga y’abanya-Afurika y’epfo yitoreza mu Butaliyani, Team Dimension Data for Qhubeka yageze mu Rwanda, ije kwitabira isiganwa rizenguuka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda 2016.
Mu bakinnyi batanu iyi kipe izakoresha muri iri siganwa, umwe gusa, Junrey Janjan Navarra ukomoka muri Philippines niwe wazanye n’abayobozi n’abatoza be baturutse mu Butaliyani.
Abanya-Eritrea b’iyi kipe; Gebreigzabhier Amanuel wahembwe nk’uwazamutse imisozi kurusha abandi muri Tour du Rwanda ya 2015 na Eyob Metkel wegukanye agace ka nyuma kayo bari mu rugendo bazazana n’ikipe y’igihugu ya Eritrea kuko batavuye mu Butaliyania aho basanzwe baba, ahubwo buvuye iwabo.
Abanyarwanda Valens Ndayisenga, na Bonavanture Uwizeyimana bo bamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda bitoreza i Musanze mu kigo Africa Rising Cycling Center.
Bageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, umutoza wa Team Dimension Data for Qhubeka, Kevin Campbell yabwiye Umuseke ko biteguye neza Tour du Rwanda, kandi baha amahirwe menshi abanyarwanda.
“Ni isiganwa tujemo dufite intego yo kuryegukana, dufite abakinnyi barimenyereye nk’abanya-Eritrea n’abanyarwanda Valens waryegukanye 2014 na Bona watwaye shampiyona y’u Rwanda. kuba bamenyereye imihanda ni ntwaro ishobora kudufasha.
Navarra nawe ashobora kugira uduce atsinda kuko ni umuhanga mu kuzamuka cyane ariko muri rusange Valens ari mu bahabwa amahirwe atari mu ikipe yacu gusa, no mu isiganwa muri rusange”- Kevin Campbell
Tour du Rwanda iratangira kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016. Hakinwa Individual Time Trial ‘Prologue’ y’ibilometero 3,3km izenguruka agace gakikije stade Amahoro.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW