Senyange Yvan na Onesme bashobora kujya kuvurirwa muri Maroc
Ubufatanye bw’u Rwanda na Maroc mu mupira w’amaguru buteganya ko abakinnyi b’abanyarwanda bavunika bashobora kuvurirwa muri icyo gihugu. Senyange Yvan na Onesme bashobora gukurikira Itangishaka Blaise wageze yo kuvurwa.
Ku cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2016, nibwo umukinnyi wo hagati wa APR FC, Blaise Itangishaka yagiye kuvurirwa muri Maroc, nyuma yo kuvunika ivi mu mukino APR FC yanganyije na Musanze FC kuwa gatandatu tariki 5 Ugushyingo.
Itangishaka ashobora kubagwa kuri uyu wa gatanu ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, na Fédération royale marocaine de football (FRMF). Kuko yajyanye n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 iri mu marushanwa ahuza ibihugu by’inshuti za Maroc.
Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent Degaule, yabwiye Umuseke ko atari uyu mukinnyi wenyine ushobora kuvurirwa muri Maroc.
Vincent Degaule yagize ati: “Ni amasezerano y’ubufatanye twasinye umwaka ushize, U20 yabo yaraje dukina umukino wo kwibuka natwe ikipe yacu iriyo mu mikino ya gicuti. Ni igihugu tubanye neza kandi bemeye kutuvurira abakinnyi.
Itangishaka yatangiye kwitabwaho kandi nyuma hari abandi bakinnyi bazakurikiraho nka Senyange Yvan na Onesme Twizerimana bategereje kubona ‘rendez-vous’ y’abaganga bakajya kwivurizayo nabo.”
Senyange yavuye muri Gicumbi FC ajya muri Rayon sports, Onesme Twizerimana ava muri AS Kigali ajya muri APR FC.
Aba basore b’ikipe y’igihugu Amavubi, bitwaye neza muri AS Kigali Pre-season Tournament ntibaragaragara mu mikino ya shampiyona kubera ibibazo by’imvune.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ni iki muzatahira uyu mwaka ko mwakoze imyitozo ibanziriza championat neza.