Donald Trump NIWE UTSINZE AMATORA. Clinton yemeye gutsindwa
Donald Trump niwe torewe kuba Perezida wa 45 wa USA. Nyuma yo gutsindwa Hillary Clinton yahise ahamagara uwo bari bahanganye ashima ko amutsinze.
Ni nyuma yo gutsinda mu buryo bwasaga n’ubutunguranye mukeba we Hillary Clinton wahabwaga amahirwe mbere. Trump yagejeje ku majwi 279 (mu gihe itsinzi isaba 270) y’abatora muri za Leta. Yatsinze muri Leta zigira abatora benshi zimwe na zimwe nka Pennsylvania, Florida n’izindi zamuhaye intsinzi.
Intsinzi ya Trump yari yavuzwe mbere n’umuraguzi w’umutwe Allan J. Lichtman unashingira ku mateka utaribeshya ku uzatsinda amatora ya Perezida wa USA kuva mu 1984. Yavuze ko Trump azatsinda mu gihe Clinton ariwe wari imbere mu mahirwe.
Abashyigikiye Clinton bamwe bagaragaye barira kubera gutsindwa k’umukandida wabo.
Mbere gato kandi mu yandi matora byari yari abangikanye n’aya abo mu ishyaka ry’AbaRepublicans batsindiye imyanya myinshi muri Sena ya USA nk’uko bivugwa na Associated Press.
Trump nyuma yo gutora yagiye iwe kuri Trump Tower i New York kuruhukaho gato no gukurikirana ibiva mu matora.
Aho byari bikomeye ni muri Leta ya Florida, buri wese aha yari ahategereje intsinzi ariko Trump yasuye cyane Clinton ahatsinda ku majwi 49% kuri 47% ya Clinton, nubwo Clinton yahashyize za miliyoni nyinshi yiyamamaza.
Muri Leta ya Ohio, ifite abatora 18 kandi ifite amateka y’uko uhatsinze yegukana intsinzi, Trump naho yesuye Clinton ahamutsinda ku majwi 52% kuri 43% ya Clinton.
Umukandida wa gatatu wigenga utari kuvugwa cyane muri iyi nkubiri ni uwitwa Gary Johnson wagiye ubona amajwi ari munsi ya 10% muri Leta hafi ya zose, aho yabonye menshi ni muri New Mexico aho yabonye 9,3%.
Clinton yatsinze neza muri Leta z’burengerazuba nka; Washington, Oregon, Nevada, California, Colorado na New Mexico. Mu majyruguru muri Leta ya Minnesota na Illinois, hamwe n’iburasirazuba muri Leta nto za Virginia, Maryland, Delaware, New Jersey, Connecticut, Massachusetts, Vermont, New Hampshire, Maine,New York n’ibirwa bya Hawaii.
Donald Trump yamutsinze neza muri Leta zose zisigaye zigera kuri 30 harimo aho izifite abatora benshi nka Texas, Oklahoma, Ohio, Florida, North na South Carolina, Pennsylvania, Michigan, Utah na Leta nyinshi zo hagati no mu majyaruguru.
Trump abamushyigikiye benshi ni abazungu, ndetse abatora ba nyuma (Electoral College) benshi muri za Leta niwe bahaye amajwi, ubundi yose hamwe aba ari 538 muri Leta zose, utsinda akaba aba agomba nibura kugira 270 y’aba batorera za Leta.
Trump w’imyaka 70 ubu, ni umuherwe uri muri 200 ba mbere ku isi batunze akayabo, ni umugabo ufite abana batanu, ibitekerezo bye ku mubano n’amahanga, kuri Islam no ku bimukira yatangaje benshi ku isi kuko itarimo dipolomasiya na nke imenyerewe mu mvugo z’abanyepolitiki.
Trump yashimiye n’abatamutoye
Saa 2.38AM ku isaha ya New York Trump yafashe ijambo aho yari yateguye maze ati “Ni icyubahiro cyane n’ikuzo kubereka Perezida umaze gutorwa wa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mwihangane ko byatinze. Ni business itoroshye. Maze guhamagarwa na Clinton (Hillary). Yanshimiye ku bw’iyi ntsinzi nanjye mushimira umuhate mu rugamba rwo kwiyamamaza. Yararwanye bikomeye.
Hillary yarakoze cyane kandi bikomeye mu gihe kinini cyane gishize. Tumufitiye umwenda w’ishimwe kandi ndabivugana umutima ukomeje.
Kuri mwe mwahisemo kutanshyigikira mu gihe gishize, kandi mwari umubare ufatika, ndabamwira ko nje kubasaba ubufasha bwanyu kugira ngo twubake ubumwe bw’iki gihugu cyacu cy’igihangange.
Nk’uko nabivuze mu ntangiriro, iyacu si kampanye ahubwo ni urugendo rurimo za miliyoni z’abagore n’abagabo bakora cyane.
Nta nzozi ziba zikabya. Nta kibazo cyaturenga. Ntacyo twifuza imbere hacu tutabasha kugeraho.
Ndashaka kubwira abatuye isi ko mu gihe tuzashyira inyungu za Amerika imbere ya byose, tuzanakorana na buri wese buri munsi. Buri wese.
Tuzashaka ubwumvikane, nta bushotoranyi, ubufatanye, si ubushotoranyi.
Namaze ubuzima bwanjye bwose muri business ndeba aho abantu batarakoraho n’imishinga inyuranye hose ku isi. Ubu mfite ibindi byo gukora.
Abagabo n’abagore bibagiranye bo mu gihugu cyacu ntibazongera kwibagirana ukundi. Tuzateza imbere imijyi y’inyuma iwacu, tuzongera twubake ibikorwa remezo, tunahe akazi za miliyoni z’abantu.”
Trump ijambo rye arisoza yashimye cyane abo mu muryango we ahereye ku mugore we Melania n’abana be bose batanu abavuga amazina kobamufashije muri iyi ntambara ikomeye. Agera no kuri bene wabo.
UM– USEKE.RW
26 Comments
Uyu ni umunsi w’agahinda kw’isi yose kabisa
hahahahah!!!! VIVE TRUUUUUMP !!!! CONGRATULATIONS!!!!
Intore ziri mu cyunamo!!! hahahhaha!!! Reka njye kwigurira agacupa kabisa!
None se wowe ko numva wasamye cyane, Trump ni so. Kandi nta kizatuma adakorana neza n’u Rwanda. Politique ya America ni imwe.
Interahanwe mwaragakizwa….. Intore ni Intore nyine ntabwo zasamira abanyamahanga nkamwe i.nterasi. Azakorana nuRwanda maze mugume murubwo burofa.
Ihangane Ntozo we bibaho mu buzima kandi injye watumye Trump atsinda kuko sindi umunyamerika kandi sintora.
Rero ibitangaza wari witeze kuri Hilary Clinton uzabibona nyuma ya 2026. Kuri ubu ntibishoboka, Pole kabisa! Ihangane imyaka 10 si myinshi n’abantu barayifungwa bagafungurwa nkanswe!
nta gitangaza ku gutsinda kwa Trump kuko abazungu babanyamerika ariko cyane cyane abayahudi bakize cyane bo muri USA bahaye Trump ama US$ menshi ngo afashe Israeli guhangana na abarabu na aba islam yagaragaje ko yanga mu kwiyamamaza kwe
WAAAAOOO! BIG UP to DONALD TRUMP! Iyi ni inkuru nziza kabisa numvise muri iki gitondo igiye gutuma nirirwa neza umunsi wose! Ndabizi Trump ntacyo azamarira Africa ariko nanone ntazakora amabi nka ya ba Clintons. Ba Clintons bakoze amabi atagira ingano ku buryo kubasubiza ku butegetsi byari kuba ari nk’igitutsi kuri Africa cyane cyane muri Great Lakes Region.
Nimuhame hamwe isi iyoborwe n’umusazi
Umusazi ni wowe. Trump ni umugabo sha. Ubu ushatse kuvuga ko abamutoye bose ari abasazi nkawe. RIRA WIHANAGURE BYARANGIYE CG WIYAHURE
ABIRABURA KO TUGOWE UBU BIRARANGIRA GUTYA GUSA
Nimujye kugifata, mumukureho. Ntimwemere ko birangira gutya gusa !
Bob, abirabura mugowe mute?
Oooyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
ibyishimoooooooooooooooooooooo
itsinziiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii
abanyagitugu tugiye kubakira
intambara America yagiraga mubarabu
igihe gushira.amina Amina Amina mananziza.
hari hakwiye impinduka nyayo muri amerika ndetse no Ku isi yose. imyumvire ikwiye guhinduka. Obama ntacyo yakoze uretse kwicisha abanyafrika gusa. Trump ashobora guhindura byinshi muri diplimatie mpuzamahanga can can Ku myumvire ya banyafrica bajyagabgupfukama I new York NGO bagume Ku butegetsi ubundi bice abaturage uko bashaka.
Congs to Mr Trump. Yavuzeko clinton ariwe washinze ibyihebe. So nibyizako atsinze wenda azabirwanya. Ibyihebe byihangane.
ari abishimye cg abababaye ngo trump yatsinze ndagirango mbamenyeshe ko intsinzi ari iy’abanyamerika atari iy’abanyarwanda/ abanyafrika. Ese mwabonye Obama yarahinduye iki kuri africa?
mwaretse tugakora ibiduteza imbere tukareka kwishuka ko tuzatezwa imbere n’abandi?
naho abumva ko intore zijya mu gahinda nk’ uwabyanditse baribeshya.kuko na clinton ntiyabujije ko abanyarwanda bamara abandi kandi icyo gihe yari 1st lady.
nta muzungu uzadukemurira ibibazo
Woowww vive Trump, wenda yahagarika support amerika iha aba ba president biwacu bashaka kwigira abami umuryango wa Clinton wakomeje kugira indakoreka!!
wowe witwa umusaza urumuntu wumugabo ndagushyigikiye pe uvuze ijambo rizima pe
Donald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald Trump
GOD IS WITH YOU
Congrss Trump
TRUMP CONGRATULATION YOUR ARE THE BEST PRESIDENT OYE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ukurikije uko ibinyamakuru byahinduye TRUMP satani ntawari uzi ko yatorwa akarusha Hillary amajwi. Abari barambirije kuri Clintons mwihangane.
WOWE WITWA UMUSAZA, UREBA KURE, UNSANGE KULI HOTEL IBIS NGUHE AGACUPA MAZE TUBIGANIREHO KU BULYO BURAMBUYE.
conglatiration trump gusa ababaye nimwihangane awayobora wese azayobora america si urwanda
congs
Ntakundi byajyenda nyine abo bibangamiye dusabwe kwikarma!
Comments are closed.