Digiqole ad

Ubwo baba bari mu matora muri USA, N.Korea irarasa cya missile kirimbuzi

 Ubwo baba bari mu matora muri USA, N.Korea irarasa cya missile kirimbuzi

Kim Jong-un biravugwa ko azagerageza icyo gisasu mu buryo bwo gutesha umutwe Perezida mushya wa USA

Kuri uyu wa kabiri ubwo muri Amerika bazaba baramukiye mu matora, Korea ya Ruguru yo ngo izahita igerageza missile yayo y’ubumara. Mu buryo bwo gukangaranya Amerika n’umuyobozi mushya uzatorwa nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Yonhap muri Korea y’epfo.

Kim Jong-un biravugwa ko azagerageza icyo gisasu mu buryo bwo gutesha umutwe Perezida mushya wa USA
Kim Jong-un biravugwa ko azagerageza icyo gisasu mu buryo bwo guha gasopo Perezida mushya wa USA

Ingabo za Amerika n’iza Korea y’Epfo ziryamiye amajanja mu mwigimbakirwa wa Korea biteguye cyane kubera amakuru y’uko Korea ya ruguru iza kurasa missile.

Yonhap News ivuga ko Korea ya ruguru ishobora kugerageza missile yayo ya Masudan or BM-35 ishobroa kuraswa ku birwa bya USA byitwa Guam biri ku ntera ya 2 896Km uvuye muri Korea.

Ikirwa cya Guam gifite ibikorwa byinshi bya gisirikare bya USA cyane byo gukoma imbere ibitero by’umwanzi byava muri Aziya n’amajyaruguru yayo.

Korea ya ruguru yakomeje kugerageza ibitwaro byayo by’ubumara nubwo bwose yashyiriweho ibihano na US n’inshuti zayo.

Ingabo za US  ubu ngo ziteguye gusubiza ubushotoranyi ubwo aribwo bwose bwakorwa na Korea ya ruguru ndetse nayo ngo yakoze kuri za missile zayo yarasa ku mwanzi uyishotoye.

Mu bugenzuzi bwa nyuma ku gisasu bazagerageza ejo, Perezida Kim wa Korea ya ruguru kuwa gatanu yasuye batayo idasanzwe ikora izi ntwaro.

Mu kwezi kwa cyenda bizihiza isabukuru y’imyaka 68 y’ubwigenge bwabo, Korea ya ruguru yakoze igerageza rinini kugeza ubu ryabayeho ku isi ry’ibisasu bya kirimbuzi.

Igisasu bashobora kugerageza ngo cyraswa kikagera ku kirwa cya USA kiri mu nyanja ya Pacific kuri kilometero ziranga 2000 uvuye aho kirasiwe
Igisasu bashobora kugerageza ngo cyraswa kikagera ku kirwa cya USA kiri mu nyanja ya Pacific kuri kilometero ziranga 2000 uvuye aho kirasiwe

UM– USEKE.RW

 

7 Comments

  • Nimumwihorere uwo mwana utagira ubwenge akomeze ashotore ingwe.Utazi USA arayibarirwa.Ibyo bihugu byose byiyita ibihangange bitumiza itangazamakuru ngo bigaragaze ubuhangange bwabyo!Muzumve abanyamerika bakome!Barakora ntibavuga. Ubu se aka gahungu karushaga amashagaga Ahmedinejad ra?!Iran ntiraho?!

  • uriya mwana wa Kim sung aroreka iyi si aho bukera.kuko koreya ya ruguru ntacyo batinya ni kimwe na za Alquaida

  • Ubwo ni ubushotoranyi n’ubwirasi

  • Ariko se kugerageza igisasu cyabo bakoze ntawe bari bukiraseho si uburenganzira bwabo? byitwa ubushotoranyi gute?

  • ndabona bigenda bikomera kurushaho

  • Uyu mwana ndamwera,reka yereke usa Ko nanyina wundi abyara umuhungu.
    muri sriya usa,yamaze gutinya put,none uyumwananawe arashaka kuyihabiriza mumazi.usa izajya iza guhimbira muri Africa ariko kwa Kim no kwa put harasharira.

  • Utu tugabo twa penke turesha twose
    Tunanganya ubwenge
    Turiyenza sana
    Kandi tuzakore arutwa twambere muri techno
    Wapi tufabo twiza????
    Amerika izobamesa
    Muzabaze na rusia ntigikoma
    Yamanuye amatwi

Comments are closed.

en_USEnglish