Digiqole ad

Kuki umuntu anyereza ibya Leta bigahera tukabyakira kandi hari ubutabera?

 Kuki umuntu anyereza ibya Leta bigahera tukabyakira kandi hari ubutabera?

Itsinda ry’abadepite baba muri PAC hamwe na bamwe mu bayobozi mu karere babaherekeje aha ku Nkombo

  • Abakoze ayo makosa ngo baranegwa, bagahindurirwa imirimo bikarangira.
  • Ahashyirwa amafaranga menshi niho hagaragara inyereza n’imicungire mibi.
  • Imishinga ifite agaciro ka miliyari 120 yadindiye
  • PAC yasabye ubugenzacyaha

Raporo ya Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu PAC kw’isesengura yakoreye raporo y’umugenzunzi mukuru w’imari ya leta  y’umwaka wa 2014/2015 yagaragaje ko hakiri icyuho mu micungire y’umutungo w’igihugu kandi ngo iyo micungire mibi ntisigana no kuwunyereza no kuwusesagura.

Itsinda ry'abadepite baba muri PAC hamwe na bamwe mu bayobozi mu karere babaherekeje aha ku Nkombo
Itsinda ry’abadepite baba muri PAC hamwe na bamwe mu bayobozi mu karere ka Rusizi ubwo bari basuye inyubako z’umushinga wa Guest House ku kirwa cya Nkombo, zuzuye zikamara imyaka itatu zidakorerwamo

Muri iyi raporo bagaragaje mu mpera z’icyumweru gishize, ivuga ko hari ikibazo cyo kudahana ababa bakoze ayo kamosa ariko abadepite bo ngo ntibumva impamvu badahanwa kandi hari inzego bireba.

Iyi raporo yamurikiwe Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite isobanura byinshi ku makosa n’ibyaha byagaragaye muri raporo y’umugenzunzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka wa 2014/2015 nyuma y’uko komisiyo ya PAC yari imaze amezi atandatu iyisesengura byimbitse.

PAC yemeza ko hagaragaye imicungire mibi y’imari n’umutungo w’igihugu, inyereza ndetse n’isesagura mu bigo bimwe n’inzego zitandukanye zishyirwamo amafaranga ngo zite igihugu imbere.

Mu bigo binini ngo haba ikibazo cyo kutubahiriza amabwiriza n’inama byagiriwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta  kuko biri kuri 37% gusa.

Raporo yagaragaje ko ahashyirwa amafaranga menshi ariho hibasiwe cyane n’imicungire mibi ndetse n’isesagura ry’umutungo, ikintu abadepite bavuga ko gihangayikishije kuko ari imbogamizi mu kurwanya ubukene.

Depite Vénéranda  Nyirahirwa avuga kuri iyi raporo ati: “ndikwibaza amaherezo y’ibi bintu. Iyo urebye ahantu hagaragara imicungire mibi n’inyerezwa ry’umutungo wa leta ni ha hantu hajya amafaranga menshi ni mu mishinga minini, mu nzego z’ibanze no mu masoko ya leta aho ngaho niho twakagombye kuba dushyira ingufu mu gucunga neza kugirango igihugu kibashe gutera imbere.”

Avuga ko bigoranye kurangiza ikibazo cy’ubukene mu baturage mu gihe amafaranga yakabaye umusingi yigira mu mifuka ya bamwe aribo bakagombye kuba bayabyaza umusaruro igihugu kigakomeza gutera imbere  kandi ntibakurikiranwe.

PAC ivuga ko ikibazo gikomeye yabonye muri iyi Raporo ari uko abakoze amakosa yo gucunga nabi, kunyereza, gusesagura imari n’umutungo by’igihugu badahanwa.

Ngo akenshi ngo iyo babajijwe amakosa babigira rusange kandi ngo ikosa riba rifite uwarikoze.

Depite Juvenal Nkusi perezida wa PAC ati “ Ikindi kibazo tubona ni ukudafatira ibihano bikwiye abakozi bafite gucunga imari n’umutungo mu nshingano zabo bakoze amakosa. Niyo babonye amakosa ni ukubagaya , ni ukubahindurira imirimo,bakabaka ibisobanuro bikarangirira aho.”

Ngo ntibyumvikana impamvu abasenya igihugu  banyereza ibyakabaye bicyubaka badakurikiranwa kandi hari inzego zose niz’ubutabera.

Depite Nyirahirwa ati: “  Ni gute umuntu anyereza amafaranga agahera ahari, nawe ahari tukabyakira gutyo imyaka igashira n’indi igataha hanyuma tukavuga ko turi kurwanya ubukene. Niba ari icyuho mu mategeko amategeko n’avugururwe, cyangwa hashyirweho n’andi.”

 

Imishinga y’arenga miliyari 120 yaradindiye

Raporo y’umugenzunzi mukuru 2014/15 yagaragaje imishinga myinshi yadindiye ifite agaciro ka miliyari zisaga 120 z’amafaranga ndetse n’indi yatawe na ba rwiyemeza mirimo.

Abadepite  basaba ko hagira igikorwa mu maguru mashya ngo u Rwanda narwo rutaba nk’ibindi bihugu bibamo ubujura bwo kubeshya ibikorwa kandi bitarakozwe.

Muri iyo mishinga yagaragajwe na PAC nyuma yo kuyisesengura aho yari yaje muri raporo y’umugenzuzi w’imari  harimo;  nk’umushinga wo kubaka ishami ry’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ryari rifite agaciro ka miliyari eshatu n’imisago. Aho rwiyemezamirimo yahawe 20% yo gutangira imirimo ingana na miliyoni 700 zirenga, hashira amezi 12 akaza kwishyuza facture ya mbere bihita bigera muri miliyoni 972 n’imisago. Ariko nyuma hakozwe igenzura basanga yakoze imirimo ya miliyoni 300 gusa.

Indi mishinga ni uwo kubaka Raboratoire ya RAB y’i Rubirizi, isoko ryo gutera ubusitani mu mujyi wa Nyamagabe ngo ryatwaye miliyoni zikabakaba 100 kandi ngo ari ahantu hari imirimo mike.

Bavuze kandi n’amasoko amasoko yo gukora imihanda aho ba rwiyemezamirimo ngo basinyirwa facture y’imirimo batakoze nk’umuhanda wa Gicumbi nawo wavuzwe na PAC.

PAC yasabye ubugenzacyaha gukurikirana imishinga n’amasoko amwe namwe byagarutsweho na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ngo kuko adasobanutse, inasaba ko uzajya akora amakosa yajya abibazwa ku giti cye kuko icyaha ari gatozi.

Mu mishinga imwe basabye ko ubushinjacyaha bwakurikirana harimo; isoko ryo kubaka ishuri ry’amatungo muri kaminuza ya Nyagatare, Raboratoire ya RAB ya Rubirizi, isoko ry’ubusitani mu mujyi wa Nyamagabe, isoko ry’umuhanda wa Nyamasheke, isoko ryo gushyira amatara ku mihanda mu mujyi wa Nyanza, Gatsibo na Rusizi , Guest house ya Nkombo n’andi menshi.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • murasetsa pe! ngaho numudusubize impamvu badakurikiranwa??? ariko aha nini baba ari bakizigenza muri reta bakabatinya ubwo ingaruka abaturage bakazirengera.

  • ntibikwiye arko Ababikora ni bande?
    ababakurikirana ni bande?
    abo bombi bahurira he?

  • Ubwo nuko barusha ingufu ubutabera.

  • iyi PAC nayo ihora mu ndirimbo imwe birarambiranye! ubu se ko gitifu w’akagari, mudugudu, abashinzwe VUP, na Gira inka ko babafata bakabakurikirana igihe cyose bagaragaweho cg baketsweho amakosa? izo miliyari nizo zidafite agaciro? nk’uko n’ubundi bayanyereze ntimubakurikirane ntimukirirwe rwose mubibwira abaturage kuko ni ukubakina ku mubyimba!

  • birababaje pe ndabona niyi commission ya PAC yavaho bikagira inzira kuko kwirirwa batubwira abangije umutungo wa leta ntihagaragare icyakozwe ngo ugaruzwe cg ngo bahanwe ntabeshye ntacyo bitumariye pe nibibabaza abanyarwanda gusa ndumva byarutwa nuko bakwicecekera ntitubimenye ngaho reba ariya masoko 82 ya REB yagombaga gukorwa 8 yonyine akaba ariyo akorwa agatwara amafaranga yagombaga gukorwa namasoko 82 yose niki cyakozwe se nyuma yo kubidutangariza?hanyuma abayobozi ba REB bakavuga ko bemera amakosa bakayasabira imbabazi can u imagine?reba mayor wa rubavu Bahame hassan ukuntu yakujweho bamumereye nabi ngo yayogoje akarere none nabonye baramuhaye indi mirimo ahubwo bamuhaye promotiom.yewe nukuri mwongere mwicare mubitekerezeho bayobozi bacu dukunda kuko turasubira inyuma aho gutera imbere

  • IBIGO BY’AMASHURI NTIBIKORERWA IGENZURA ! AHENSHI UMUTUNGO URASESAGURWA UKANANYEREZWA!

  • Nawe se abadepite bo kuvuga gusaaaaaa. just talk talk talk ….No action tuvugishije ukuli bo bumva agaciro kabo ari akahe? ko indirimbo yabo yo kubabwira ngo hari abanyereje umutungo wa rubanda wa za miliyali na miliyali ntibakurikiranwe abaturage bayirambiwe kera

    Ikibazo Ni abadepite cg se ni abanyamakuru?

Comments are closed.

en_USEnglish