Digiqole ad

Mme J.Kagame yashimiye Abarinzi b’igihango 17, barimo uwarinze umurambo wa Agatha

 Mme J.Kagame yashimiye Abarinzi b’igihango 17, barimo uwarinze umurambo wa Agatha

Abarinzi b’igihango babishimiwe, abenshi ni abahagarariye ababyeyi babo bapfuye basize inkuru nziza mu Rwanda

Kuri uyu munsi ubwo Unity Club Intwararumuri yari mu nteko yayo ya cyenda inizihiza imyaka 20 imaze, umuyobozi mukuru wayo Mme Jeannette Kagame yashimiye cyane anahemba Abarinzi b’igihango bijejwe gukomeza gufashwa kuba imbuto yo kwimakaza ubumuntu mu babyiruka. Muri aba bashimiwe harimo n’uwagize uruhare mu kurinda no gusigasira umurambo wa Mme Agathe Uwiringiyimana.

Abarinzi b'igihango babishimiwe, abenshi ni abahagarariye ababyeyi babo bapfuye basize inkuru nziza mu Rwanda
Abarinzi b’igihango babishimiwe, abenshi ni abahagarariye ababyeyi babo bapfuye basize inkuru nziza mu Rwanda

Abashimiwe ni ;

KARAMAGA Thadée

Yari umusirikare mu kigo cya Kanombe afite ipeta rya Kaporari. Yarokoye abana babiri yasanze mu ntumbi z’abiciwe hafi y’urugo  rw’uwari Habyarimana Yuvenali indege ye ikimara kuraswa.

Uyu kandi yahishe umurambo w’uwari Minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana Agathe amaze gutegekwa kuwuhamba vuba kandi adashyizeho umusaraba. Mbere yo kuva mu kigo cya Kanombe, isanduka yari yashyizemo umurambo yayanditseho amagambo akurikira : Premier Ministre Uwiringiyimana Agathe.

Yahishe kandi abana batanu b’umuturanyi we akajya abagemurira ibyo akuye mu kigo cya gisirikare. Yahunganye abana bahigwaga 17 muri Zaire (Congo ubu) abarwanaho abatahukana bose nyuma yafatanyije n’ingabo z’Igihugu kurwanya abacengezi.

Yatanze amakuru y’aho imibiri yajugunywaga mu kigo cya gisirikare no ku basirikare bakuru bagize uruhare muri Jenoside.

Mu gihe cy’abacengezi yahabwaga imbunda n’ingabo z’Igihugu yakoreshaga ku irondo bwacya akayisubiza. Iyo mbunda niyo yirashishije umwe mu  bakuru b’abacengezi wari uyoboye igico cyahagaritswe n’irondo.

KARAMAGA Thadée
KARAMAGA Thadée


Barangwanzare Eliesel

Yavutse mu 1948 yari atuye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muyongwe, Akagari ka Nganzo, Umudugudu wa Vugangoma.

Yari umuyoboke wa MRND wanze kwiga imbunda ari responsable wa Selire Vugangoma. Yarwanye ku bana babiri bahungiye muri Selire ye bakurikiwe n’igitero kivuye muri Selire Kabingo.

Yakanguriye abaturage be kutitabira ibikorwa by’ubwicanyi muri Jenoside. Nyuma yabaye Konseye wa Segiteri Ngazo mu 1995 arwana abacengezi anabishishikariza abaturage yayoboraga. Yaje kwicwa n’abacengezi bamuca umutwe igihanga cye bakimanika kw’idirishya rya Segiteri yayoboraga igihimba bagihagarika ku giti cy’Idarapo bakizirikishije impu z’intama bari bahabagiye.

Mu gihe cy’abacengezi Eliesel yaranzwe no kwamagana imikorere y’abacengenzi no gukangurira abaturage kutifatanya nabo, gukuraho tracts abacengezi bamanikaga ku mazu y’ubuyobozi n’amazu y’abaturage no guhumuriza abaturage, gutanga amakuru ku bikorwa by’abacengeze kuri Komine Tare.

Nubwo abacengezi bamwishe, abaturage bakomeje kwamagana abacengezi abaturage bamwigiyeho ubunyangamugayo no gukorera neza abaturage, umutima ukunda n’ubudahemuka.

 

Dr. Habyalimana J.Baptiste (+)

Yabaye Perefe umwe w’Umututsi mu gihe cya Leta yateguye Jenoside. Ubwo Jenoside yatangiraga Perefe Jean Baptiste yakoze uko ashoboye ngo ubwicanyi ntibugere muri iyi Perefegitura yayoboraga.

Kugira ngo Jenoside ishoboke muri Butare byabaye ngombwa ko babanza kumukura kuri uyu mwanya ndetse abari abayobozi bamanuka gushishikariza abanyaButare kwitabira ubwicanyi. Yanze gusiga abo yayoboraga yemera gupfana nabo we n’umuryango we.

Mbere yo kuba Perefe yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Yarangwaga n’ibitekerezo bizima, abantu bose bamwisangaho kuko atigeze arangwaho ubuhezanguni.

Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, Dr.Baptiste Habyalimana yafunzwe mu byitso mu gihe cy’amezi atandatu.

 

GISAGARA Jean Marie Vianney (+)

Ubwo yari Burugumesitiri wa Komini Nyabisindu yanze ko muri Komini ye haberamo ubwicanyi.

Yakanguriye abaturage n’abakonseye kutitabira ubwicanyi anagerageza gukumira interahamwe zavaga mu cyahoze ari Komini Rukondo afatanije n’abapolisi ba Komini.

Yishwe ashinyaguriwe kugira ngo batinyure abaturage ba Nyabisindu kwitabira Jenoside.

 

NTAWURYERERA Isacar (+)

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungishije Abatutsi benshi mu mato abajyana ku kirwa cya Idjwi Burugmesitiri aramubuza aranga, uwari konseye nawe aramubuza aranga akomeza kubajyana,  igihe kimwe Konseye n’abahungu ba Burugumesitiri baramutema bamujugunya mu rwobo aho bashyiraga Abatutsi bicwaga.

Ntawuryerera Isacar bakundaga kwita Kibihira, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igitangira, akimara kumenya ko barimo kwica Abatutsi yarabegereye agerageza kubahumuriza no kubereka uko yabafasha kubahungisha.

Ubwicanyi butangiye aho bari batuye imiryango myinshi yamuhungiyeho, amaze kubona ari benshi atangira kubambutsa abajyana ku Idjwi uko agarutse agasanga abandi bakomeje kuza iwe nabo akabajyana.

Yakomeje gukora ibyo bikorwa kugeza ubwo abantu babaye benshi kuko hari igihe yajyanaga ubwato bubiri bumwe butwara abantu 20, ubundi bugatwara abantu 60 kandi yagiye incuro zirenga icumi ku munsi.

 

Padiri Mario Marie Falcon

Ni Umutaliyani akaba ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Muhura kuva mu 1990. Iyi Pruwasi iherereye mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Muhura.

Padiri Mario ni padiri w’Umutariyani warokoye Abatutsi barenga 3 000 bahungiye kuri paruwasi yanga kubasiga igihe baje kumuhungisha ngo asubire iwabo mu Butaliyani; akomeza kubatunga no kubaha imyambaro n’bindi nkenerwa abana nabo kugeza igihugu kibohowe.

Yatabaye abana b’imfubyi bari mu kigo cy’impfubyi i Muhura bagera kuri 200 mu gihe cya Jenoside.

Yahishe abahigwaga mbere ya jenoside guhera mu 1990 arabacumbikira cyane cyane abari baravuye muri Komini Murambi.

Imodoka ya MINUAR yaje kumutwara ngo ajye iwabo mu Butaliyani yanga gusiga abana 200 yari yahishe, abanza kubahungisha abapakiza imodoka arabaherekeza kugera Entebbe mu muri Uganda, abohereza mu Butariyani agaruka kurwana ku bantu bahigwaga bari bahungiye muri Paruwasi ya Muhura.

Jenoside irangiye yagiye kubagarura mu Rwanda, abafasha kwiga, arabubakira, arabaremera, aboroza amatungo magufi n’amaremare.

Abo yagiriye neza n’igihugu ubu bamufata nk’intwari ikomeye.

Mme Jeannette Kagame ashimira Padiri Mario Falcon
Mme Jeannette Kagame ashimira Padiri Mario Falcon

Padiri Munyaneza J. Bosco (+)

Padiri Munyaneza yanze gusiga abari bamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi icumi (10 000), interahamwe zimusaba ko yakwitandukanya nabo arabyanga avuga ko adashobora kwitandukanya n’intama yaragijwe n’Inama ko atagomba kuzivamo ahubwo agomba kuzirinda kugeza igihe azinjirije amahoro mu ijuru.

Interahamwe zahise zimwicana nabo.

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abatutsi barenga ibihumbi cumi (10 000) bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange aho Padiri Munyaneza yakoraga nk’umupadiri.

Interahamwe zaraje zibasanga kuri Paruwasi zimusaba ko yakwitandukanya n’Abatutsi kugirango zibice kuko we atahigwaga, arabyanga.

Interahamwe zabanje kumukomeretsa, baramurashe bagira ngo atandukane nabo, akomeza kwanga kubasiga maze mu kwica aba ari we ziheraho zibona kwica Abatutsi ibihumbi bari bahungiye kuri paruwasi ya Mukarange.

 

Padri NIYOMUGABO Joseph (+)

Mu gihe cya Jenoside, Padiri Niyomugabo Joseph yari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Cyanika yanze gusiga impunzi z’Abatutsi zari zamuhungiyeho nubwo nawe yahigwaga. Ubwo bashakaga kumuhungishiriza kuri Diyosezi yarabyanze agumana n’abamuhungiyeho, akomeza kubarwanaho abashakira ibibatunga kugeza ubwo bamwicanye nabo.

Padiri Niyomugabo Joseph yari umupadiri witangira Abakristu atarobanuye. Yari azwiho kuba umunyakuri no kwanga akarengane.

Padiri Niyomugabo Joseph yanze gusiga impunzi z’Abatutsi zari zamuhungiyeho ubwo we wenyine bashakaga kumuhungishiriza muri Diyosezi ya Gikongoro. Ibi yabikoze mu gihe nawe ubwe yahigwaga .

Yagerageje kurwana ku bamuhungiyeho agerageza gukora ubuvugizi no kubashakira ibyo kurya.

Bamwicanye nabo kuwa 24/4/1994 akaba ashyinguranye mu rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyanika.

 

Renzaho Sosthene (+)

Pasteri Renzaho, mu gihe cya Jenoside yasabwe n’interahamwe kuvangura abakirisitu b’Abahutu n’Abatutsi mu rusengero ngo babone uko bica abahigwaga arabyanga. Hanyuma interahamwe zimwica urubozo zigenda zimutemaguraho ibice by’umubiri kugeza apfuye.

Mbere yo guterwa n’igitero cy’interahamwe musenyeri yari yamwohereje imodoka inshuro ebyiri ngo ahunge n’umuryango we ariko arabyanga avuga ko atasiga intama yaragijwe n’Imana.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari Umushumba w’Itorero rya Angilikani, Paruwasi Ruhanga.

Mbere ya Jenoside yabanje kuba muri Paruwasi ya Ndera hanyuma yoherezwa gushyigikira umurimo w’ivubugabutumwa i Ruhanga kubera amakimbirane yari ahari kuberako bamufataga nk’inyangamugayo.

 

Rutagayintabaza Leonard (+)

Yahishe abamuhungiyeho mu gihe cya jenoside, yagerageje kubarwanaho mu gihe cy’ibyumweru bibiri ariko biranga agambanirwa na murumuna we bamwicana n’abamuhungiyeho bose.

Abamuhungiyeho bari bagizwe n’imiryango y’Abatutsi igera ku 10, aza kugambanirwa na murumuna we abibwira interahamwe n’abajandarume ko Rutagayintabaza afite Abatutsi ahishe iwe.

Amaze kubimenya ko yagambaniwe, yaje kujya abahisha hanze akabagemurira aho bihishe ku manywa ni joro bakaza mu nzu kuharara.

Byageze aho igitero cyaje kwica abo yari ahishe kimubwirako yabatanga ariko aranga abasubiza ko adashobora gutanga abamuhungiyeho kandi bazira ubusa.

Abajandarume n’interahamwe bamutegeka gusohoka amanitse amaboko ari kumwe n’abamuhungiyeho. Bamaze gusohoka bongera kumubwira ko yakwitandukanya n’Abatutsi bamuhungiyeho akabatanga ariko we yakomeje kubyanga abasubizako adashobora gutanga abantu b’inzirakarengane, ahubwo ko niba bashaka kubica ari we babanza kwica ko we atabatanga.

 

Soeur KAMUZIMA Marcienne

Soeur Kamuzima Marcienne yagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kandi nawe yarahigwaga, ariko yanze gusiga abantu bari bamuhungiyeho mu kigo yari ayoboye cy’ababikira b’Abapenitente cya Shangi n’abari bahungiye kuri Paroisse Gatolika ya Shangi; akabashakira ibyo kurya n’imiti yo kubavura.

Uyu mubikira yafashije abantu benshi guhunga kandi bararokotse berekeza i Nyarushishi hakoreshejwe imodoka ya Communauté des Sœurs Pénitentes yari akuriye.

Yagize uruhare gukiza no komora ibikomere abana b’ imfubyi ndetse n’abaturanyi agamije kubakiza ibikomere batewe n’amateka mabi banyuzemo

Yareze imfubyi nyinshi atarobanuye, agamije kuzifasha mu myigire, azigisha umuco wo kubabarira no kwimakaza amahoro.

Muri Communauté Pénitentes yari akuriye harokokeye abantu basaga ijana kandi ntibigeze bicwa n’inzara cyangwa inyota, iyo Communauté yagerageje kubitaho no kubitangira muri byose

 

MUKANKAKA Rose

Mu 1994 yashinze ASSOCIATION MWANA UKUNDWA (AMU) igamije gushyirahamwe no gufasha abana b’impfubyi bari bafite ibikomere binyuranye n’ihungabana bari ku mihanda nyuma ya Jenoside bagarurirwa icyizere.

AMU yaragutse ubu ikorera mu Turere 5 aritwo Huye, Karongi, Kicukiro, Gisagara na Kayonza.

Ingabo zahoze ari iza FPR zimaze guhagarika Jenoside, imihanda yose yari yuzuye abana b’impfubyi, abana bakomeretse, abana bashonje, abahungabanye n’abataye icyizere cyo kubaho.

Mu gihe cya Jenoside yari yarahigiye Imana ko nimurokora Jenoside azayitura ineza.

 

MUKASARASI Godelive

Nubwo nawe ari umupfakazi wa Jenoside yagize uruhare mu gufasha abapfakazi ba Jenoside gukira ibikomere , kwiyubaka no kwiteza imbere.

Yakoreye ubuvugizi abagore bafashwe ku ngufu, abatinyura gutanga ubuhamya ku byababayeho no kwakira abana bavutse ku iryo hohoterwa. Yagize uruhare mu bikorwa bihuza abantu mu byiciro bitandunye hagamijwe guteza imbere umuco w’Amahoro n’indangagaciro nyarwanda.

Yashinze umuryango SEVOTA (Solidarité pour l’Epanouissement des Veuves et des Orphelins visant leTravail et l’Auto promotion). Uyu muryango ufasha abahuye n’ibikomere batewe na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kwiyubaka no kwiteza imbere.

Uyu muryango wakoze ibikorwa byinshi birimo gufasha abagore bahohotewe gutanga ubuhamya bw ‘ibibi bakorewe, bakava mu bwigunge no kumva bafite ipfunwe. Gutinyura abagore gutanga ubuhamya ku ihohoterwa n’ifatwakungufu mu rukiko rwa Arusha; Guhumuriza abagore bafashwe ku ngufu n’abana bakomotse kuri iryo hohoterwa kwiyakira no kwakira abana bavutse ku ihohoterwa no kubabwiza ukuri ku mateka ya Jenoside.

MUNYAKAYANZA Leopold (+)

Yapfuye yishwe kubera gukora ibikorwa byo kurokora abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarabambutsaga abajyana ku Idjwi akoresheje ubwato.

Munyakayanza Leopord ni umuntu uvuka hafi y’ikiyaga cya Kivu kimwe na mukuru we kwa se wabo Munyurabatware Sosthene.

Sosthene na Leopold bari abantu b’abizerwa aho bari batuye, kandi bombi bari inshuti nyanshuti ku buryo ibyo bakoraga byose bajyaga inama.

Kimwe na mukuru we, guhera muri 1990 Inkotanyi zimaze gutera, iyo Abatutsi baterwaga amabuye bahungiraga iwabo. Mu 1994, Jenoside itangiye hari abantu benshi bahungiye mu miryango yabo.

Mme Jeannette Kagame ashimira umuhungu wa Lepold Munyakayanza
Mme Jeannette Kagame ashimira umuhungu wa Lepold Munyakayanza we watabarutse

MUNYURABATWARE Sostene (+)

Yapfuye yishwe azira ibikorwa byo kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside, akaba yarabambutsaga abajyana ku Idjwi akoresheje ubwato.

Munyurabatware Sosthene mbere ya Jenoside yari umuntu ukunda gusenga (Idini ry’Abadivantisti) ndetse n’abantu benshi bagakunda kuza kwifatanya na we mu masengesho. Abantu bakaba baramubonaga nk’intangarugero.

Ubwo Jenoside yabaga, bamwe mu bo basenganaga ndetse na bamwe bo mu muryango we baje kwitabira ubwicanyi ariko we ntiyifatanya na bo, ahubwo akoresha uko ashoboye ngo arwane ku bahigwaga arebe ko yabarokora.

Kubera ko iwabo hegereye ikiyaga cya Kivu, akaba yari afite n’ubwato, yahungishije abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi akabajyana ku Idjwi muri Congo, akoresheje ubwato afatanyije na murumuna we Munyakayanza Leopold. Ibyo kandi yabikoraga yirengagiza ko bamwe mu muryango we ndetse n’abategetsi b’icyo gihe bamubuzaga gukomeza gukora ibyo bikorwa byo kurokora abantu.

NDAGIJIMANA Callixte (+)

Yanze ko Abatutsi bicwa muri Komine Mugina yayoboraga. Yifashishije ubumenyi mu bya Gisirikare yari yarakuye mu ishuri rikuru rya gisirikare ESM yagerageje guhangana n’ibitero by’interahamwe. Yakanguriye abaturage bo muri Komine yayoboraga kutitabira ubwicanyi kandi akajya no guhumuriza impunzi zari zahungiye kuri Paruwasi Mugina.

Bamaze kubona ko Jenoside itazashoboka akiriho bamutumije mu nama ku cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama maze bamwicira muri Ntongwe.

Arangije amashuri yisumbuye, Ndagijimana Callixte yagiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ESM aho yaje kwirukanwa azizwa ko ari umututsi. Asubiye iwabo yabaye umwarimu ku ishuri ribanza rya Ruyumba, aho yari umwarimu w’Intangarugero.

Mu mwaka wa 1993 yagizwe Burugumesitiri wa Komini Mugina aba umuyobozi mwiza ukunzwe n’abaturage.

Mu gihe cya Jenoside, muri Komini yayoboraga hahungiye Abatutsi benshi bavuye hirya no hino mu yandi makomini bari bafite icyizere ko Burugumesitiri Ndagijimana yabarengera.

Abatutsi baguye kuri Paruwasi Mugina bishwe ari uko Burugumesitiri Ndagijimana Callixte amaze kwicwa kuko yari yarabarwanyeho avuga ko bazicwa ari uko na we atakiriho.

Mme Jeanne Kagame ashimira umugore wa 9.Ndagijimana Callixte wari umuhagarariye kuko umugabo we yitabye Imana
Mme Jeanne Kagame ashimira umugore wa 9. Ndagijimana Callixte wari umuhagarariye kuko umugabo we yitabye Imana

NTAWURUHUNGA Jean Baptiste (+)

Yanze kwitabira inama z’abateguraga umugambi wo kwica Abatutsi. Yanze kwitandukanya n’Abatutsi yari yahishe iwe, agerageza kubarwanaho biranga kugeza bamwicanye nabo yari yahishe bose.

Ibikorwa bye by’ubugira neza yabitangiye kuva kera. Kuko no mu gihe cyo gutoteza abo bitaga ibyitso yitanze uko ashoboye atanga amafaranga ngo afunguze abari bafunzwe bitwaga inyenzi. Ntiyivangaga mu mashyaka kandi yakundaga amahoro kuko yakomezaga guhumuriza abaturanyi be bahigwaga.

Mu 1990 hatangiye kuba amahoro make, bamwe mu baturanyi be bagiye muri CDR ariko we ntiyabyitabira.

Ntawuruhunga yanafashije Abatutsi benshi guhunga bajya muri Congo mu 1973. Kuko yari ajijutse kubera ko yakoraga mu bapadiri, ari umukateshisiti, akaba yarafashaga buri wese nta nyungu yindi agamije uretse urukundo gusa

Umwaka ushize murwanda hakaba hari hari abarinzi b’igihango 17 batoranyijwe mu turere twose kuri ubu hakaba haratoranyijwe abandi barinzi bigihango 17 nabo baturutse mu gihugu cyose  akaba ari bamwe bagiye bagira uruhare mu kuro kora abantu mu gihe cya Jenocide aho bamwe banahatakarije ubuzima bwabo.

Ku ifoto; uhereye ibumoso, ubanza ni MC. Abakurikiye ni Abarinzi b’igihango, bamwe barahagarariwe; Eliesel Barangwanzare (yarapfuye /ahagarariwe n’umuhungu we), Dr Habayrimana Jean Baptiste (yarapfuye/ahagarariwe n’umukobwa we), Gisagara JMV (yarapfuye/ahagarariwe n’umukobwa we), Thadee Karamaga (arahibereye), Rose Mukankaka, Mukasarasi Godeliva, Munyakayanza Leopord (yarapfuye /hari umuhungu we), Sosthene Munyurabatware(yarapfuye/hari umuhungu we), Ndagijimana Callixte (hari umukecuru uharariye umugabo we wapfuye), Ntawuruhunga J.Baptiste (yarapfuye/ahagarariwe na mushiki we), Ntawuryerera Isacar (yarapfuye/hari mushiki we), Padiri Mario Marie Flcon, Padiri Munyaneza J.Bosco (yarapfuye/ yahagarariwe na Musenyeri ), Padiri Niyomugabo Joseph (yarapfuye nawe  yahagarariwe), Renzaho Sosthene (yarapfuye/ yahagarariwe n’umuhungu we) Rutagayintabaza Leonard (yarapfuye/ ahagarariwe n’umukobwa we), Soeur Kamuzima Marceline (yarapfuye hano ntiyahagarariwe)
Ku ifoto; uhereye ibumoso, ubanza ni MC. Abakurikiye ni Abarinzi b’igihango, bamwe barahagarariwe; Eliesel Barangwanzare (yarapfuye /ahagarariwe n’umuhungu we), Dr Habayrimana Jean Baptiste (yarapfuye/ahagarariwe n’umukobwa we), Gisagara JMV (yarapfuye/ahagarariwe n’umukobwa we), Thadee Karamaga (arahibereye), Rose Mukankaka, Mukasarasi Godeliva, Munyakayanza Leopord (yarapfuye /hari umuhungu we), Sosthene Munyurabatware(yarapfuye/hari umuhungu we), Ndagijimana Callixte (hari umukecuru uharariye umugabo we wapfuye), Ntawuruhunga J.Baptiste (yarapfuye/ahagarariwe na mushiki we), Ntawuryerera Isacar (yarapfuye/hari mushiki we), Padiri Mario Marie Flcon, Padiri Munyaneza J.Bosco (yarapfuye/ yahagarariwe na Musenyeri ), Padiri Niyomugabo Joseph (yarapfuye nawe yahagarariwe), Renzaho Sosthene (yarapfuye/ yahagarariwe n’umuhungu we) Rutagayintabaza Leonard (yarapfuye/ ahagarariwe n’umukobwa we), Soeur Kamuzima Marceline (yarapfuye hano ntiyahagarariwe)
Mme Jeannette Kagame ahagararanye na bamwe mu barinzi b'igihango bahembwe
Mme Jeannette Kagame ahagararanye na bamwe mu barinzi b’igihango bahembwe
Ifoto rusange y'abahawe ibihembo
Ifoto rusange y’abahawe ibihembo na bamwe mu bayobozi bwa Unity Club na Mme Jeannette Kagame

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • None abajya biha Kiliziya ngo yakoze genocide ko mbona abapadiri barakoze uko nashoboye bamwe bakabigenderamo

    • Abapadiri n’ababikira !

  • Abenshi ndabona ari abahutu bahishe abatutsi, sindabona abatutsi bahishe abahutu! Kuki bo nta bihembo bahabwa? Ese ntababaho?

  • Hari benshi barokoye abantu

  • Igikorwa nk iki ni cyiza kbs, bano bantu bakwiye gushimirwa byo, batubera intangarugero kdi bakomeje ubunyarwanda.

  • Nyagasani yakire abagize neza bitangira bagenzi babo muri genocide pe!Abanyarda kdi tugire ubutwari bwo kwitangira bagenzi bacu kugeza no kubapfira,bityo tuzabona ingororano yabyo mu ijuru.

  • kiliziya barayirenganya barabizi ko jenoside yayihekuye bitavugwa ndibuka nyuma ya jenoside ko wasangaga paruwasi eshatu zisangira padiri umwe kandi mbere yayo habaga babiri cg batatu kuri paroisse mbese ubu nibwo iri kugenda ikira ibisare yagize rero kongera kuyitoneka ngo yarihekuye byo ni ukurengeera

    byakwitwa ibyakozwe na kiliziya Wenda tubonye itangazo ribishishikariza abantu ryatanzwe n’inama y’abasenyeri ahubwo ikinyuranyo nuko hatangwana amatangazo abyamagana
    Njye sinkiri muri Catholic ariko sinayisebya pe nibuka padiri wankomeje ko yiswe nkababara kuko mufata nk’umubyeyi wanjye mubyo kwemera ndamwibuka uko yatuzaniraga za Hobe ku mashuri Jenoside we genda puuuuuu

  • Kiliziya Gatolika igizwe n’abantu benshi kdi ahari abantu benshi nk’uko baba batandukanye n’imitima yabo ni uko.Hari mo abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza hari n’abumva urukundo bigishwa ari amanjwe.Abakristu rero bahemutse muri Genocide yakorewe abatutsi babibazwa kdi bakanagawa Ku giti cyabo abakoze neza bakabishimirwa kko nasanze hatari
    she abo muri Kiliziya Gatolika gusa nk’uko n’abafashije abahigwaga bari mu madini hose.Igihugu cyose kibamo ababi n’abeza.
    Jye ni ko mbibona

  • Twari dusanzwe tuzi ko Padiri Niwemugabo wabaga muri Paruwasi ya Cyanika yiciweyo kuko Musenyeri Misago yanze kumuhungisha. None ahubwo bagerageje kumuhungisha aba ari we ubyanga!

  • mugenzi nawe urasenta ubwose ko hahishwaga uhigwa urumva umututsi yari guhisha umuhiga jya ureka gushinyagura

    • Ni uko twemerewe kubiceceka, wakwemeza ko nta bahutu bigeze bicwa?

  • Igihango ni cyiza cyane iyo cyubahirijwe n’impande zose zakigiranye. Igihango cya mbere gikomeye abanyarwanda bagiranye bagombaga no kubahiriza, ni icy’amasezerano ya Arusha yagombaga kurangiza intambara igihugu kigasubirana umudendezo kikanarengera abana bacyo bose, abari mu gihugu n’abari impunzi. Ariko abanyarwanda ubwabo bayakubye na zero muri Mata 1994. Igihango gishya cyo muri gahunda ya Ndumunyarwanda First Lady yagarutseho muri uriya muhango, mbona ari icya sens unique kugeza ubu.

  • None wa mugani aho kiriziya gatorika yitiranywa n’umuntu aba ubu ntibayikuyeho icyasha gihora kiyishyirwaho ntawe yatumye? Kiriziya ni imwe itunganye gatorikaaaa………………..kandi shingiye ku ntumwa…………….Nanjye aba bose mbasabiye imigisha ku Mana aho bai hose n’igihe cyose

  • Callixte iyo adapfa abatutsi bo ku Mugina n’iBugesera baba bararokotse ari benshi.Murakoze kumunyibutsa.Abacu Setiba yabarimbuye bamaze kumwica bo kabura agasani.

  • Padiri Mario Maria Falconi yarakoze cyane. yaradufashishe igihe byari bikomeye. ni intwari kuri twebwe twari twarahungiye kuri paroisse ya Muhura. Ikindi akwiye no gushimirwa ku bikorwa byiterambere amaze kugeza ku baturiye paroisse ya Muhura. akunda u Rwanda n’abanyarwanda. Imana ikomeze kumuturindira. Warakoze padi. Nzahora mbizirakana iteka ryose.

  • Iyi nkuru iri muri imwe mu nkuru zinshimishije. Iratanga ikizere ko ubwiyunge bushoboka.
    Nabandi nibarebereho.

Comments are closed.

en_USEnglish