
Amaze imyaka 34 abana n’ingona mu nzu. Ngo ayoza amenyo buri munsi

Murayabashi ateruye ingona ye babana, ipima 46Kg
*Iyi ngona ngo ayoza amenyo buri munsi
Abenshi borora imbwa n’injangwe n’utundi tunyamaswa tubana n’abantu, abadasanzwe borora inzoka, ingwe, intare n’ibindi, umugabo Nobumitsu Murabayashi wo mu Buyapani we ntasanzwe na busa kuko yoroye ingona (caiman). Iyi ayikubitaho ikiziriko akayitemberana mu mujyiwa wa Hiroshima aho atuye abaho bagatangara.

Iyi ngona Murabayashi abana nayo mu rugo rwe n’umugore we. Uyu mugabo yayiguze ikiri nto cyane mu myaka 24 ishize, ahabwa n’uruhushya na Leta rwo korora iyi nyamaswa idasanzwe mu rugo.
Murayabashi w’imyaka 65 ati “Sinari nzi ko izaba nini gutya. Ngerageza kumvikana nayo mu marenga ndetse nkayoza amenyo.”
Murayabashi avuga ko umugore we atayikunda cyane. Ati “Buri munsi umugore aba yandambiwe bityo rero nkisangira Caiman wanjye tukaba kumwe.”
Ni inshuti nayo kugeza aho atemberana nayo, ibi byatumye amenyekana cyane kubera ibinyamakuru bimwegera ngo ababwira uko abana n’ingona.
Mu rugo yayigeneye icyumba cyayo ndetse ayubakira ikidendezi cy’amazi nacyo ijyamo ikaba nk’izindi ngona ziba mu mazi.
Murayabashi avuga ko bitoroshye kuyimenyera ifunguro ariko atajya ayiburira.
Abahanga bavuga ko ingona zo mu bwoko bwa Caiman zibaho imyaka hagati ya 50 na 70. Murayabashi we avuga ko yizeye ko agifite indi myaka nibura 30 yibanira n’iyi nyamaswa, ubundi tumenyereye mu z’inkazi bikomeye.





UM– USEKE.RW
8 Comments
No mu ngo zisanzwe, hari benshi ubona bameze nk’abashakanye n’ingona.
???????? urikibwa to. ???????????? Umbaye kure kabisa uvuzukuri
buriya iramwibikiye tu hari igihe izmwereka ko ari inyamaswa
nka wa mugore wo mu budage wari ufite uruziramire abaganga bakamubwirako ruzamusamura ati reka bukeye rwanga kurya hashize icyumweru ruramusamura nguko ngayo
ibyo uvuze nukuri amaherezo izamutantamura
IZAMWINOPFORA NANGE NARI NABITEKEREJE, YAYOGEJE IMIKAKA SHA AYOROSA IBISHYUSHYE IZAMUSHYUHANA AYOBERWE INGONA
ni hatari
Oya Ntacyo izamutwara kuko ntiyamushobora ayirusha intege. Keretse ashaje bya cyane.
URWISHIGISHIYE ARARUSOMA AVEC APPET IZAMWEREKA TU
Comments are closed.