Digiqole ad

Gisagara: Ibihugu 11 byaje kwiga akamaro k’uturima tw’igikoni

 Gisagara: Ibihugu 11 byaje kwiga akamaro k’uturima tw’igikoni

Intumwa zo mu bihugu 11 birimo bine byo muri Africa kuri uyu wa kane zasuye Akarere ka Gisagara mu murenge wa Mushubi ziga zinareba akamaro k’uturima tw’igikoni. Ubuyobozi bwakoresheje uyu mwanya mu kwibutsa abaturage ko nta rugo rukwiye kuba rudafite aka karima.

Abaje kwigira ku turimatw’igikoni mu Rwanda harimo abavuye muri Uganda, Tanzaniya, Kenya, Malawi,Zambia, Ubwongereza n’ibindi…
Abaje kwigira ku turimatw’igikoni mu Rwanda harimo abavuye muri Uganda, Tanzaniya, Kenya, Malawi,Zambia, Ubwongereza n’ibindi…

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu  karere ka Gisagara  Clemance Gasengayire asaba abaturage bataragira uturima tw’igikoni kutwubaka kuko nta mbaraga zidasanzwe bisaba kandi tukagira akamaro cyane mu kurwanya imirire mibi.

Faida Nyirahabimana umuturage wo mu kagari ka Nyeranzi Umurenge wa Gishubi avuga ko kuva yamenya akamaro ku kurya imboga no kuzitegurira umuryango we, imirire mibi itakirangwa mu muryango we.

Nyirahabimana ati « mu myaka itatu ishize imirire mibi yari imeze nabi iwanjye, ariko ubu nanjye ndigisha abandi ibyiza nakuye mu turima tw’igikoni.»

Clemance Gasengayire yabwiye abaturage ko nta ukwiye kwitwaza ubukene ngo ntagire aka karima kuko kadasaba imbaraga nyinshi mu kukubaka.

Abanyamahanga basuye aka gace ngo barebe iby’utu turima batangaje ko bashimye umusaruro watwo mu kurwanya imirire mibi na politiki y’u Rwanda yo kurwanya imirire mibi cyane mu bana.

Koki Kyolo wavuye muri Kenya avuga ko avanye mu Rwanda isomo rikomeye kandi ajyana iwabo aho avuga ko batita ku kibazo cy’imirire mibi cyane mu bana.

Abaturutse mu bihugu binyuranye baje muri uru ruzinduko ku bufatanye n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta ishinzwe kurwanya imirire mibi (SUN Alliance) ngo bige ibyo kurwanya imirire mibi hifashishijwe uturima tw’igikoni, agakono k’umwana n’igikoni cy’umudugudu.

Imirire mibi mu bana iracyari ikibazo kuko ku rwego rw’igihugu kugwingira mu bana biri ku kigero cya 38%.

Intego igihugu gifite mu kurwanya imirire mibi  mu mwaka w’2018 ni uko byibura yaba igeze ku gipimo cya 17%.

Ababyeyi bamwe bavuga ko ibibazo by'imirire mu bana bigenda bikemuka
Ababyeyi bamwe bavuga ko ibibazo by’imirire mu bana bigenda bikemuka
Gasengayire Clemance avuga ko buriwese akwiye kugira akarima k'igikoni
Gasengayire Clemance avuga ko buriwese akwiye kugira akarima k’igikoni

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

1 Comment

  • Nuko mutubeshya ngo baje kubigiraho babakorera rapport mugasakuza ubuse muri kurata lo mwabujije abaturage guhinga omirima yabo minini mukaba.mubigisha guhinga kuri m2 1 kamdi bafite amahegitari ayo.masomo yanyu nyu.muzungu cg umuntu wo hanze yafata ahubwo murikwiha amenyo yabasetsi

Comments are closed.

en_USEnglish