RSSB, RRA, UR raporo y’umugenzuzi w’imari irabishinja imicungire mibi y’umutungo
Kuri uyu wa kane Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite yashyikirijwe na Komisiyo y’imicungire y’umutungo wa Leta (PAC) raporo y’isesengura yakoze kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu mwaka wa 2014/ 2015. Iyi komisiyo yagaragaje muri raporo yayo ko ibigo bitandukanye binini RSSB, RRA, Kaminuza y’u Rwanda byagize imikorere itandukanye igira ingaruka ku mikoreshereze y’imari n’umutungo.
Ni raporo y’ubusesenguzi Komisiyi y’abadepite ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu yakoze kuri raporo y’umugenzunzi mukuru w’imari ya leta.
Iyi raporo yakozwe hashingiwe ku byagaragajwe n’iyi raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari n’umutungo by’igihugu aho yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’iamari ya 2014/2015 hari imishinga myinshi yadindiye yari ifite agaciro k’akasaga miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’indi mishinga myinshi yagiye itabwa naba rwiyemeza mirimo.
Bashingiye kandi no ku byo bibonye mu ngendo bagiye bakorera mu bigo ndetse no ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.
Iyi raporo yerekana ko amafaranga angana na 233.806.585.802 rwf akoreshwa n’inzego zitagenerwa ingengo y’ imari adakurikiranwa mu mikoreshereze yayo ndetse ntakorerwe n’igenzura.
Ngo aya asaranganywa mu turere twose no mu mirenge yose aho usanga muri buri murenge hajya asaga miliyoni 500 yiyongera no kungengo y’imari uturere duhabwa ariko ngo ugasanga ntacyo yahinduye ku mibereho y’abaturage.
Ibigo binini nka RSSB,RDB na Kaminuza y’u Rwanda iyi raporo ivuga ko bigifite ibibazo birebana n’ikoranabuhanga. Muri RSSB uburyo bw’ikoranubuhanga bushya ngo ntibuhuza ibigo byose byahurijwemo nka RAMA, Caisse social n’ubwisungane mu kwivuza ngo ariyo ntandaro y’ibibazo bigaragaramo.
Muri kaminuza ho ngo baguze module eshatu; iyo kwandika abanyeshuri niyo gucunnga abakozi n’imari ariko ngo ikora ni iyo kwandika abanyeshuri gusa kandi ngo zaguzwe akayabo.
Hari amafaranga agera kuri 18.965.202.896Frw yakoreshejwe mu buryo bunyuranije n’imicungire myiza y’imari harimo milliyari 12 zidafite inyandiko ziyasobanura, miliyari 3,238 afite inyandiko ziyasobanura zituzuye, miliyari ebyiri yakoreshejwe ibyo atari agenewe ndetse n’akabakaba miliyoni 500 yahawe abakozi ku buryo bunyuranije n’amategeko.
Ibindi bigo byagarutsweho ni ibigo bya leta bigaragaramo imikoranire itanoze hagati y’ubuyobozi ,inama z’ubuyobozi ndetse na za minisiteri aha bagarutse ku kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro.
Ibindi bihombya leta byagarutseho n’imishinga idindira, isigwa naba rwiyemezamirimo ndetse n’amasoko akorwa abayobozi bagasinyira rwiyemezamirimo ngo ahemberwe ibyo atakozwa. Akenshi ngo bitwerwa za ruswa.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
N’uhagarikiwe n’ingwe aravoma, nkanswe uhagarikiwe n’intare. Ubwo se nk’amafaranga ya RSSB aho arengera ntihazwi. Abantu barabishakuje bararushye.
Umunsi numwe bakayagarura nuwayahishe hanze turahazi ntahazaducikira.
Comments are closed.