Digiqole ad

Abahanzi basinyanye imihigo na RAC ihamywa na RALC

 Abahanzi basinyanye imihigo na RAC ihamywa na RALC

Madame DUKUZUMUREMYI Chantal na NTIHABOSE Ismael bati : ” imihigo tuzayesa “

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2016, yasinyanye imihigo n’Abayobozi b’Ingaga zose zigize Inama y’Igihugu y’Abahanzi (Rwanda Art Council).

Madame DUKUZUMUREMYI Chantal na NTIHABOSE Ismael bati : " imihigo tuzayesa "
Madame DUKUZUMUREMYI Chantal na NTIHABOSE Ismael bati : ” imihigo tuzayesa “

Imihigo yashyizweho umukono ni iyo abahanzi bahigiye mu Itorero ry’Indatabigwi II riherutse kubera i Nkumba mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ku ruhande rwa RALC, Imihigo yasinywe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa VUNINGOMA James (PhD), akaba ari na we wayoboye uyu muhango.

Uyu muhango wabimburiwe no kubanza kongera gusoma neza ibikubiye mu mihigo. Byakozwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr NZABONIMPA Jacques.

Usibye abaperezida b’Ingaga z’Abahanzi uko ari esheshatu, iyi mihigo yanashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi bwana NTIHABOSE Ismael.

Ku ruhande rw’Urugaga rw’Abakora Ikinamico, Urwenya no Kumurika Imideri,  hasinye Bwana KALINDA Isaie. Urugaga rwa Sinema rwasinyiwe na Bwana KWEZI John. Madamu DUKUZUMUREMYI Marie Chantal yasinyiye Urugaga rw’Ubwiza n’Imideri. Intore TUYISENGE Jean de Dieu yasinye ku ruhande rw’Urugaga rwa Muzika, Bwana KIBIBI Jean de Dieu asinyira Urugaga rw’Abanyabugeni mu gihe ku ruhande rw’Urugaga rw’Abanditsi hasinye Bwana NYIRISHEMA Cé1éstin.

Mu bikubiye mu mihigo harimo kurangwa n’Indangagaciro na Kirazira by’umuco w’u Rwanda, gukora inama z’ubukangurambaga mu bandi bahanzi, gukora firime mpamo ku hantu ndangamateka, gukora amashusho abiri y’ubugeni: iya Ruganzu Ndoli n’iya Nyirarumaga. Gukora igihangano cy’ubugeni kigaragaza ubutwari bw’Abana b’i Nyange no gukora igishushanyo kizashyirwa i Nkumba.

Mu rwego rwo gusigasira umurage wa Gihanga, Indatabigwi II zahize kwerekana firime ebyiri zakozwe n’Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rwego rwo guhanga hashingiwe ku mateka y’u Rwanda hagamijwe kubaka u Rwanda rushya, kwigira no kwihesha agaciro hahizwe kuzakora indirimbo esheshatu n’amakinamico abiri akangurira Abanyarwanda gukoresha neza Ikinyarwanda ndetse n’indangagaciro by’umuco w’u Rwanda.

Nyuma y’uko RALC n’abahanzi basinye iyi mihigo, izashyikirizwa Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Madame UWACU Julienne na Perezida wa Komisiyo y’Itorero kugira ngo bayihamye.

Bwana MATOVU Josiah, Umukozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, waje ahagarariye iyi Minisiteri, yamenyesheje abitabiriye uyu muhango ko MINISPOC yatekereje gukora urutonde (database) rw’ibintu bishingiye ku muco, bityo asaba abayobozi b’abahanzi gushyikiriza MINISPOC uko inzego zabo ziyobowe, uko ziteye n’abazigize kugira ngo na byo byinjizwe muri uyu mushinga ukiri mu kiciro cyawo cya mbere.

Yagize ati: “Nk’ubu ngutunguye haje nk’amahugurwa nkakubaza nti:” muri federasiyo muri bangahe? Harimo abagore bangahe bafite imyaka hagati ya 25 na 30, simpamya ko ushobora kubambwira”.

Akomeza avuga ko uyu mushinga ukoze ku buryo buri rwego rw’ubuyobozi (Ingaga n’amahuriro) hari icyo rwakora kugira ngo utungane.

Abitabiriye uyu muhango bashimye uyu mushinga kuko uziye igihe, cyane ko ngo hari ingaga zimwe na zimwe zari zatangiye kubarura abanyamuryango zifite mu Gihugu hose zigakomwa mu nkokora n’amikoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, VUNINGOMA James (PhD) yavuze ko uyu mushinga nurangira uzafasha abahanzi cyanecyane mu rwego rwo kumenyana no kumenya icyo bashaka. Yasoje inama ashimira abari aho bose igikorwa k’indashyikirwa bagezeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, VUNINGOMA James (PhD) ahamya imihigo y'abahanzi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, VUNINGOMA James (PhD) ahamya imihigo y’abahanzi
Umuyobozi w'Ishami ry'Umuco, Dr. NZABONIMPA Jacques
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco, Dr. NZABONIMPA Jacques
Bwana KIBIBI Jean de Dieu avuga ko umushinga wo gukora urutonde rw'abahanzi bose uziye igihe.
Bwana KIBIBI Jean de Dieu avuga ko umushinga wo gukora urutonde rw’abahanzi bose uziye igihe.
Bwana MATOVU Josiah waje ahagarariye MINISPOC
Bwana MATOVU Josiah waje ahagarariye MINISPOC

IKIVUGO GIHEREKEZA IMIHIGO Y’INDATABIGWI

“ Ndi Indatabigwi mu Nkomezamihigo,

Ndi Umurinzi w’Umurage wa Gihanga,

Ndi umuhanzi ubereye u Rwanda,

Nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya

n’iterambere rya Afurika.”

************

1 Comment

  • Ngaho Umuntu w’umuhanga azatange Definition y’Umuhanzi twumve….

Comments are closed.

en_USEnglish