
Igiciro cya Lisansi cyazamutseho 60Frw

Igiciro cya Lisansi cyazamutse mu Rwanda
Mu itangazo ry’ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) ku biciro by’ibikomoka kuri Petrol, iki kigo cyatangaje ko guhera ejo kwa kane tariki 03 Ugushyingo igiciro cy’ibikomoka kuri Petrol byahindutse.

Ibiciro bishya ni uko igiciro fatizo cya essence i Kigali kitagomba kurenga amafaranga 948 kuri litiro imwe Mazutu nayo ikagura 914Frw kuri Litiro imwe i Kigali ku mpamvu z’uko ngo ibiciro no ku rwego mpuzamahanga byazamutse.
Ibi biciro bishya byazamutseho amafaranga 60 kuri Litiro imwe ya Lisansi ugereranyije n’ibiciro byari byatangajwe na RURA mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyanda aho Litiro imwe ya Lisansi yari ku mafaranga 888, naho iya mazutu ikaba 864 ubu ikaba yagizwe 914.
Mu itangazo ryayo rya none, RURA ariko yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro nta ngaruka rigomba kugira ku biciro byo gutwara abantu mu modoka rusange.
UM– USEKE.RW