Ibintu 10 wamenya kuri Tour du Rwanda 2016 igiye kuba
Tour du Rwanda 2016 irabura igihe gito ngo itangire. Umuseke wegeranyije ibintu 10 umukunzi w’uyu mukino yamenya ku isiganwa ry’uyu mwaka rizatangira tariki tariki 13 kugera 20 Ugushyingo 2016.
Nicyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda, ni isiganwa rikurikiranwa n’abanyarwanda benshi kandi batishyuye.
- Tour du Rwanda ndwi (7) nizo zimaze kuba kuva yaba mpuzamahanga, igashyirwa ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi UCI. Uyu mwaka ni ubwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa n’ama-Clubs (Les Amis Sportifs na Benediction Club), kuko mbere haserukaga gusa ikipe y’igihugu, igabanyije mu bice bitatu, Team Rwanda Kalisimbi, Team Rwanda Akagera na Team RwandaMuhabura.
- Abakinnyi batandatu (6) bafashije u Rwanda kwegukana Tour du Rwanda ya 2015 ntibazarukinira muri uyu mwaka. Batatu babonye amakipe yabigize umwuga i Burayi; Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda 2015, Valens Ndayisenga wayegukanye 2014, na Bonaventure Uwizeyeimana wegukanye shampiyona y’u Rwanda 2016. Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka bazakinira amakipe yabo Stradalli BikeAid na Team Dimension Data for Qhubeka. Abandi batatu bahagaritse gukina umukino w’amagare; Hadi Janvier, Emile Bintunimana, na Hakuzimana Camera.
- Muri Tour du Rwanda u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 15, bagabanyije mu makipe atatu. Muri aba harimo batandatu bagiye kuyikina ku nshuro ya mbere. Nduwayo Eric, Mugisha Samuel, Ruberwa Jean, Nizeyiman Alex, Twizerane Mathieu na Hakiriwuzeye Samuel.
- Kuva Tour du Rwanda yaba mpuzamahanga muri 2009, ni ubwa mbere igize agace (etape) izagera mu karere ka Rusizi, ikanambuka ishyamba rya Nyungwe. Etape ya gatatu (3) izaba tariki 16 Ugushyingo, izahaguruka mu mujyi wa Karongi, ijye i Kamembe iciye mu muhanda mushya wa Nyamasheke ni ku ntera ya 115,9km. Umunsi ukurikiyeho, abasiganwa bazava Rusizi basoreze Huye baciye mu ishyamba rya Nyungwe ku ntera ya 140,7km.
- Kuva Tour du Rwanda yaba mpuzamahanga muri 2009, ni ubwa mbere itazagera mu mujyi wa Rubavu.
Umuyobozi wa FERWACY, Aimable Bayingana yasobanuye ko byakozwe mu rwego rwo kugeza iri siganwa no mu bindi bice byinshi by’igihugu.
- Muri uyu mwaka, abasiganwa barenga 80 bazitabira Tour du Rwanda, bava mu makipe 16, bazahatanira gukuraho agahigo Nsengimana Jean Bosco yashyizeho umwaka ushize. Hari tariki 15 Ugushyingo 2016, ubwo hakinwaga etape ya mbere bita Prologue aho umuntu ku giti cye asiganwa n’igihe, Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa mbere ukoresheje ibihe bigufi muri Tour du Rwanda, iminota itatu n’amasegonda abiri 03:02’ kuri 3,3Km.
- Iyi Tour du Rwanda ibura iminsi 16 gusa ngo itangire, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 430 Frw, iri ku rwego rwa 2,2. Ishobora kuba iya nyuma iri kuri uru rwego kuko umwaka utaha biteganyijwe ko ingengo y’imari iziyongera bishobora gutuma ijya ku rwego rwa 2,1.
- Inzira ndende y’iri siganwa ni Km 140, 7 (Rusizi – Huye), intera ngufi ugereranyije n’urugendo rurerure rwo mu masiganwa arindwi (7) yabanje. Intera ndende mu mateka ya Tour du Rwanda ni Km 166,2 zakinwe mu 2015 bava i Musanze bajya i Nyanza ryegukanwa n’umunya Eritrea, Mekseb Debesay.
- Etape ya kabiri muri Tour du Rwanda 2016, niyo ngufi kurusha izindi, ifite Km 96,4. Izakinwa tariki 14 Ugushyingo 2016, abasiganwa bava Kicukiro Centre basoreze mu mujyi wa Ngoma.
- Debesay Mekseb umaze gutsida etape nyinshi (4) mu mateka ya Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga, uyu mwaka ntabwo azayigaragaramo, kuko akina muri Team Dimension Data, ikina amasinwa akomeye ku rwego rwisi (World Tour) nka; Tour de France, Giro d’Italia, Vuelta a España n’izindi…
Roben NGABO
UM– USEKE.RW