Muhanga: Koperative itwara abagenzi irahatanira kurangiza umwenda wa miliyoni 72
Mu nama rusange yahuje Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gutwara abagenzi mu Karere ka Muhanga, (Muhanga Transport Cooperative) n’abanyamuryango bayo, Antoine Kayitare Perezida w’iyi Koperative yavuze ko bagiye kugabanya mu gihe cy’umwaka umwe umwenda bafitiye RFTC ungana na Miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri iyi nama rusange Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gutwara abagenzi mu Karere ka Muhanga bwabanje kumurikira abanyamuryango umutungo w’imodoka esheshatu iyi Koperative imaze kugura zikorera mu mujyi wa Kigali ndetse n’umwenda basigaranye kugira ngo begukane burundu izi modoka.
Kayitare Antoine avuga ko hari imisanzu abanyamuryango batanze ariko ngo basanga idahagije kugira ngo bayihereho bagura ibi binyabiziga, maze biza kuba ngombwa ko basaba banki inguzanyo ari nayo bashingiyeho bagura izi modoka.
Yagize ati “Kugeza ubu nta mwenda tubereyemo banki ideni dusigaranye niryo dufitiye RFTC kandi turateganya kuryishyura mbere y’uko uyu mwaka urangira.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko nta ngwate bigeze batanga ko RFTC ariyo yabishingiye, ndetse ikaba yaranishyuye umwenda wose bari babereyemo banki, izi miliyoni 72 bari guhatana nazo ngo bazazishyura RFTC hatarimo inyungu.
Jean Paul Mpambara umunyamuryango w’iyi Koperative avuga ko intambwe bamaze gutera ishimishije ugereranije n’ibyo bamaze kugeraho mu myaka mike iyi Koperative imaze itangiye, akavuga ko nibarangiza kwishyura iri deni nta gushidikanya bazaba bafite umutungo ufatika.
Ati “Umutungo w’imodoka esheshatu dufite ntabwo ari muto urebye aho tuva, turashaka kwigira.”
Bamwe mu banyamuryango bavuga ko hakwiriye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hishyurwe iri deni babareyemo RTFC bityo babashe kwigenga ku micungire y’umutungo wabo.
Koperative ishinzwe gutwara abagenzi mu karere ka Muhanga, Ruhango na Karongi ifite abanyamuryango 120. Buri munyamuryango atanga umusanzu ku kwezi w’ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda.
Izi modoka bafite ariko ziracyanditswe kuri RFTC ari nacyo abanyamuryango bahirihimanira kugira ngo bishyure uyu mwenda maze babashe kwegukana izi modoka.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
1 Comment
Jye mbona RFTC ariyo Koperative tugira izi gukora icyo aricyo. Icyampa igahabwa transport yose yo mu mujyi was Kigali !!!
Comments are closed.