Digiqole ad

Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka 1 503 kubera gufata ku ngufu umukobwa we

 Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka 1 503 kubera gufata ku ngufu umukobwa we

Rene Lopez ,  umugabo w’imyaka 41 wo muri Leta ya California,USA yakatiwe gufungwa imyaka 1 503 kubera kumara imyaka afata ku ngufu umukobwa we wari ukiri muto. We yireguraga ko umukobwa we yari uwe nyine. Igihano yahawe ngo ntigisanzwe kubera uburemere bw’icyaha.

rene-lopez

Rene Lopez

Lopez yahamwe n’ibyaha 186 birimo 22 bigendanye no gufata ku ngufu umwana, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo urukiko rwamukatiye iki gifungo cy’imyaka ikinyagihumbi n’igice.

Nta wundi muntu muri California urakatirwa gufungwa iyi myaka nk’uko bivugwa na Associated Press, gusa uwunganira uyu mugabo mu mategeko yavuze ko bazajuririra iki gihano.

Uyu mugabo yahamwe no gusambanya ku ngufu umukobwa we (ubu ufite imyaka 23) inshuro nyinshi kuva muri Gicurasi 2009 kugeza muri Gicurasi 2013. Uyu mugabo yatawe muri yombi mu kwa 11/2013 nyuma y’uko umukobwa we ahamagaye Police akarega se.

Mu kuburana, Lopez ngo ntiyigeze agaragaza kwicuza ibyo yakoreraga umukobwa we, yemeza ko umukobwa we ari uwe nyine yamukoreshaga icyo ashatse.

Uyu mukobwa yabwiye urukiko ko hari ubwo se yamuteye inda akamujyana bakayivanamo.

Uyu mukobwa yabwiye urukiko kandi ko igihe se yamukoreraga ibi yari umwana muto udafite ijambo udafite imbaraga kandi utanafite kirengera. Nubwo se avuga ko hari ibyo umukobwa we yamubeshyeye mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mugabo igihano kiremere bikomeye kubera kwangiza umwana bigeze aho.

Maze urukiko narwo rurihanukira rumukatira gufungwa imyaka igihumbi magana atanu n’itatu.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Wa muririmbyi ati: “ISI IRASHAJE WEEE!!!!”

  • uyu ntabwo ari umu papa biteye isoni kabisa bambyeyi bibahe isomo

Comments are closed.

en_USEnglish