Ngoma: Barakemanga uburezi butangirwa muri Groupe Scolaire Nyinya
Mu murenge wa Rukira Akarere ka Ngoma haravugwa amakuru y’ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire St Antoine de Nyinya ridafite abarimu bahagije aho abaturiye iki kigo bavuga ko hari igihe abana bajya ku ishuri bagataha batize. Ibi ngo byaratewe nuko hari abarimu bataye akazi mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko kugeza n’ubu bakaba batarasimbuzwa.
Ubuyobozi bw’iri shuri rya G.S Nyinya bwo bwemeza ko hari abarimu babiri bagiye bakaba batarasimburwa gusa ngo nta cyuho gikabije gihari ngo kuko abarimu bitanga bakaziba icyuho cya bagenzi babo bagiye.
Iki kigo cya Groupe Scolaire Nyinya giherereye mu kagari ka Nyinya mu murenge wa Rukira gifite amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye kugera mu mwaka wa gatatu.
Abarerera kuri iki kigo baravuga ko bakemanga amasomo atangirwa kuri iki kigo bakabishingira ku kuba ngo hari abarimu benshi nubwo batazi umubare bataye akazi none ubu abana bakaba biga nabi hakaba nubwo bajya ku ishuri bagataha batize.
Abaturage baganiriye n’Umuseke ntibemere gutangaza amazina yabo ariko bakemera gufatwa amajwi bemeza iby’iki kibazo.
Umwe w’imyaka 51 ati “Nta barimu bahagije bahari kandi nta bisobanuro inama y’ababyeyi yabihaweho. Abana baragenda bakagaruka biriweyo ngo batize. Ni ikibazo.”
Undi w’imyaka 35 wo mu kagari ka Nyinya ati “Umwalimu ashobora kujya mu mashuri arenze atatu kandi yigisha amasomo arenze ayo agenewe ugasanga rero bamwe mu bana ntibabonye uburezi bukwiye.”
Gafaranga Munyaneza Gilbert umuyobozi wungirije w’ishuri rya G.S Nyinya we avuga ko abarimu babiri gusa aribo batakiri mu kazi kandi bakaba batarasimburwa, gusa ngo raporo bayigejeje ku karere ka Ngoma bategereje guhabwa abandi ariko hagati aho ngo abana bariga nta kibazo.
Ati “Muri rusange imyigire ihagaze neza cyane ko abana biga amasaha yose kandi bagakurikira nta kibazo, ikibazo gihari ni icy’umwarimu w’icyongereza, amateka n’ubumenyi bwisi wagiye muri Kirehe ariko twishatsemo abandi barimu bagabana amasomo uyu yagiye nko mukwa kane, hari n’undi wagiye muri America nawe ntarasimburwa ariko twakoze raporo tuyishyikiriza akarere dutegereje ko baduha abandi barimu”.
Ngenda Mathias uyobora Umurenge wa Rukira iki kigo cy’ishuri kibarizwamo yatubwiye ko kutagira abarimu bahagije ari ikibazo gusa ngo ntagikuba cyacitse kuko abarimu bagiye si benshi kandi abana barakomeje bariga nk’uko bisanzwe.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ngo tumenye aho bigeze kugirango iki kigo cyibone abandi barimu ntibyadukundira.
Umwaka w’amashuri wa 2016 wo ukaba ugana ku musozo.
Iki kigo cya G.S Nyinya ni ikigo giherereye mu gice cy’icyaro mu karere ka Ngoma ni ikigo cya Kiliziya Gatorika giterwa inkunga na Leta, kirimo n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW