Urutonde rushya; u Rwanda nanone ni urwa 2 muri Africa mu hantu ho gukorera Business
U Rwanda rwongeye kugira umwanya mwiza kuri rutonde rushya rwa Banki y’isi rw’ibihugu byoroshya gukoreramo ishoramari (2017 World Bank Doing Business Rankings), rwazamutseho imyanya itandatu ruva ku mwanya wa 62 rugera kuwa 56 mu bihugu 190, ruguma ku mwanya wa kabiri muri Africa.
Muri Africa, ibirwa bya Maurices nubwo byamanutseho imyanya 17 ku rutonde rw’isi, muri Africa biracyaza imbere y’u Rwanda, Maroc, Botswana na South Africa bikurikirana gutyo.
Urutonde rukorwa hagendewe ku gutera imbere n’ibyorohereza abashoramari, gukorera mu mucyo, gukurikiza amategeko, gufasha abashoramari kubona ibikorwa remezo n’ibindi.
Iyi raporo ya Banki y’isi igendera kandi kuri bimwe muri ibi u Rwanda rwabonyemo amanota meza;
*Gutangira Business; u Rwanda rwarabyoroheje kuko binakorerwa kuri Internet ndetse no kwiyandikisha ku musoro ku nyungu bigakorerwa no kuri Internet.
*Kwandikisha umutungo; u Rwanda rwagabanyije cyane igihe byafataga ndetse n’umucyo mu bijyanye n’ubutaka n’ibijyana nabyo.
*Mu bucuruzi bwambukiranya imipaka; u Rwanda rworoheje ubu bucuruzi ruvanaho imipaka y’ubucuruzi yari hamwe na hamwe mu nzira ndetse runavanaho ubugenzuzi bwa mbere yo gupakira ibicuruzwa bivuye mu mahanga bije mu Rwanda.
*Kubahiriza amasezerano; u Rwanda rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gukurikirana ibibazo bya business mu ubutabera.
Mu bindi iyi raporo igenderaho harimo; gutangira business, kubona impushya zo kubaka, kubona amashanyarazi, kubona inguzanyo, kurengera abashoramari bato, kwishyura imisoro no gukemura ibibazo byavutse muri business.
Raporo ya 2017 ya Banki y’isi ubu yashyizemo ikindi gipimo gishya cyo gusuzuma uburinganire bw’umugore n’umugabo mu kwandikisha, kugira no gukora business.
Muri iyi raporo u Rwanda rwahagize amanota meza kubera umurongo usanzweho wo guteza imbere abagore ndetse no kubagenera 30% mu myanya ifata ibyemezo.
Francis Gatare, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere, RDB, kuri iyi raporo yatangaje ko muri iyi myaka ishize u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda no gushyiraho amahirwe mu ishoramari kugira ngo bifashe igihugu gutera imbere byihuse. Ibi ngo nibyo bituma u Rwanda rugira umwanya mwiza kuri uru rutonde nrwa Banki y’Isi.
Mu itangazo ryasohowe na RDB, Francis Gatare agira ati “Dukomeje kandi guha agaciro uruhare rw’abikorera mu kwihutisha ubukungu no kurushaho koroshya igihugu mu kuhakorera business. Ariko ibyo ntitwabigeraho tudafatanyije n’abafatanyabikorwa bafite uruhare rugaragara mu bukungu bw’igihugu, niyo mpamvu tuzakomeza gufungura imipaka no guha imbaraga ubukungu bw’akarere kuko bizaha u Rwanda iterambere rirambye bikanagira Africa ahantu h’ishoramari muri rusange.”
UM– USEKE.RW
7 Comments
Well done….
bababeshyeye ubwo mubona turusha ,Uganda, Kenya,Tanzania cy uburundi basubiremo iyo rappart KBS!!
Uzumirwa urinde urunduka wowe narumiwe! Ibyo bihugu urondoye wacururizayo numuneke nta Ruswa utanze guhera kutanga icyangombwa, umupolisi, abakuru bimijyi, abanditsi bimijyi (town clerks) nabandi? ujye ukora interventions wakoreye ubushakashatsi SVP!
weho mugarura ushobora kuba utararenga umupaka ahubwo se nicyi wacururiza mu rwanda ukunguka?cg usanzwe udahagaricyiwe n’igifi cyinini cyane?
Cgokora iyo barushyi kumwa wi 189
naho ubundi barubeshyeye.
wa muswa we subira kwiga sha
Rukaba nurwa 161 kuri 180 mubihugu bihonyora itangazamakuru igihugu cyanyuma kikaba Eritreya.bariya bantu babazunguzayi abasabiriza bakubuye mu mugi konabo aribiremwa muntu ninde watubwira amakuru yabo? Ese icyo cyemezo uwagifashe ntashobora kugezwa imbere yubutabera, kuko kujya guparika abantu ngo kuko basanabi mu mijyi suguhohotera uburenganzira bwabo?
Comments are closed.