Digiqole ad

Gasabo: Umugabo yishe umugore we wari utwite, amutemaguye

 Gasabo: Umugabo yishe umugore we wari utwite, amutemaguye

Mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba mu kagari ka Gasura umugabo w’imyaka 26 yishe umugore we mu ijoro ryo kuri iki cyumweru amutemaguye akoresheje umupanga.

Iyi ni indi nkuru ibabaje y’ubwicanyi mu bashakanye buba hato na hato, kugeza ubu haracyekwa ko uyu mugore yishwe kubera amakimbirane asanzwe hagati ye n’umugabo we.

Uyu mugabo uregwa kwica umugore we w’imyaka 31 amutemye yatawe muri yombi ubu afunguye kuri station ya Police ya Nduba aho akurikiranywe ku cyaha cy’ubwicanyi.

Mathilde Mukanyarwanda Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba yabwiye Umuseke ko uyu mugore yari afitanye abana babiri n’umugabo we ndetse akaba yari atwite uwa gatatu.

Mukanyarwanda ati “Kugeza ubu ntituramenya icyateye uyu mugabo kwica umugore we, abaturanyi babo bavuga ko bagiranaga amakimbirane yo mu miryango ariko ataatuma abantu bicana.”

Uyu muyobozi avuga ko bibaye ubwa kabiri muri uyu murenge umuntu yica uwo bashakanye, nubwo ngo akenshi bagerageza gukumira amakimbirane yo mu ngo baciye mu gikorwa cy’umugoroba w’ababyeyi.

Kugeza ubu ngo haracyakorwa iperereza kuri ubu bwicanyi.

Ingingo ya 137 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “kwica no gukomeretsa umuntu ku bushakeharimo umugambi wo kumugirira nabi kabone naho ny’ir’ukubikora yaba yaribeshye agahamya uwo atashakaga cyangwa umugambi we ugomba kuzuzwa habonetse impamvu zikomoka ahandi.”

Ingingo ya 140 muri iki gitabo ivuga ko “Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi, bihanishwa igifungo cya burundu.”

Naho Ingingo ya 142 ikavuga ko “Kwica uwo bashyingiranywe ari ubwicanyi umwe mu bashyingiranywe akorera undi. Bihanishwa igifungo cya burundu.”

Mu kadomo gatukura ni mu karere ka Gasabo
Mu kadomo gatukura ni mu karere ka Gasabo
Mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo
Mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Muzambwire niba mu Rwanda hari umunsi ugihita hatavuzwe inkuru y’umuntu wishwe cg wapfuye mu buryo budasobanuts3e. Ibi birasura iki? Nyamara ubuyobozi bwari bukwiye guhagurukira kino kibazo hakiri kare.

    • @ Tommy

      Nibyo rwose ubuyobozi bukwiye guhagurukira icyi kibazo hakarebwa impamvu ndetse hagafatwa ingamba zihariye kuko nta Munyarwanda ukwiye kuba agipfa “nta mpamvu”.

      Cyakora uko wabajije ikibazo wagira ngo icyo kibazo cyiri mu Rwanda gusa kandi ariko hafi ku isi yose bimeze. Niba ujya ureba cyangwa ugasoma amakuru atandukanye uzi neza ko ntaho bucyicyera kubera impamvu zitandukanye, abavuga ko bemera cyane bahuza n’icyaha ndetse ngo n’ibihe bya nyuma!
      Niba uzi aho hantu uzahabwire ababishoboye bajyeyo wa mugani w’umuririmbyi Byumvuhore!

  • turashima leta kucyemezo yafashe cyo kurindisha sacco imbunda .ikigezweho nkuko mubibazo dukuramo amasomo kd ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka turasaba ko ubwicanyi bwa hato nahato bwadutse buhagurukirwa nkibindikuko biteye ubwoba .

    • Urakoze, ariko nshyigikiye tommy kubo inyinshi muri cases usanga ari ibibera kubafitanye amasona ya hafi rwose. Ni ukureba impamvu nyamukuru ibitera kuko bisigaye birenze, ntibisanzwe.

  • Mbega ubunyamaswa burenze igipimo!

  • Ariko koko ubu ababishinzwe basubijeho igihano cyurupfu ko ahari abantu batinya kwicana nkuko biriho ubu!!!!!

  • ahaaa! aho bigeze birakabije! ubwicanyi buri murwanda ntahandi ndabwumva rwose nukumva ngo igihugu gifite amahoro ark abanyagihugu turaremerewe kbsa!!

    • @ aimee

      Hahahaaa! Uransekeje rwose! Keretse niba utaba kuri iyi si abandi batuyeho niho waba ubyumvise bwa mbere mu Rwanda! Ubu se muri za USA, France n’ahandi nta mahoro bafite harya?

  • Babandi birirwa bibeshyera ngo baradamaraye nababwiriki,muzamera nka babahanuzi b’ibinyoma babeshyaga Saul ngo azatsinda mu gihe Samweli yamubwiraga ko kubera ibicumuro atazatsinda.

    Mana yacu vanaho burundu ubwicanyi

  • ubu bwicanyi se kandi bwo bwa buri munsi ko buteye ikibazo! amakimbirane mu miryango yafashe indi ntera kuburyo kuyakemura ari ukwicana gusa!!? mutabare mufate ingamba mugarurire hafi ibintu bitaraba urudubi!

  • ARIKO MWAGIYE MUSOHORA INKURU MWABANJE KUZIGENZURA KOKO NGO UMUGOREWE WITWA MUMURENGE NI AKUMIRO NAHO UBUNDI IZO MFU ZO ZIMAZE GUFATA INDI NTERA NI AHO G– USENGA CYANE NAHO SATANI YARATWIBASIYE NTA MUNSI W’UBUSA ATAGARIKA INGOGO BYAGERA MUBASHAKANYE HO NI IBINDI BINDI. MANA TABARA ABANTU BAWE

  • Josia jya wandika ikinyarwanda cyumwimerere kabisa harimwo amakosa meshi cyane wagirango wanditse iyi nkuru warushyepeeeee

  • ariko mana ubwicanyi busigaye mu turere bimeze gute?Ruhango na Muhanga bo babigize umuhango, none na gasabo iteyemo?Oya ntabwo byakwemerwa, lete nimurebe ukuntu ikemura ikibazo naho ubundi birarenze abagore murabe maso kuko ndabona abagabo bagiye kuzatumaraho.

  • Leta nibyo nifate ingamba zihariye ariko abantu bajye banibuka ko hashize imyaka irenga 20 gato abantu babyutse bakica abandi ntacyo bapfuye ngo ari uko indega yaguye! None se ni gute abantu bigishijwe urwango imyaka ingana kuriya rwahita rubashiramo mu kanya nk’ako guhumbya? Muravuga ko ubu bwicanyi buri guturuka ku makimbirane mu miryango ariko mukibagirwa ko muri 94 ababyeyi bishe abana babo, abana bakica ababyeyi, abandi bakica abo bashakanye, abaturanyi, ababagabiye, abari babatunze, etc nta gisobanuro na kimwe uretse ko ngo bari Abatutsi! Ingaruka za Jenoside Abanyarwanda bazakomeza guhura nazo mu gihe kitari gito kandi abahanga bemeza ko abayikoze aribo zigeraho nyuma…

  • Ariko Mana watabaye ingo zubu koko nubwicanyi bukabije? Nyamara igihano cyurupfu cyarigikwiriye kugaruka kuwishe indi nawe akicwa tukicyiza umwanda nkuwo kuko bimaze Kuba akamenyero abantu nkaba kubafunga burundu ntagobibarukubahana nubundi bagera muri gereza bakahamenyera bakumva bibereyeho neza, leta nigiricyikora

Comments are closed.

en_USEnglish