Digiqole ad

Amagare: Impinduka ku makipe azitabira Tour du Rwanda

 Amagare: Impinduka ku makipe azitabira Tour du Rwanda

Hasigaye iminsi 19 ngo mu Rwanda hatangire isiganwa ry’amagare, Tour du Rwanda 2016. Mu myiteguro yayo, hari amakipe yari yemerewe kuyitabira yatangaje ko atazaboneka. Ayo makipe yamaze gusimbuzwa ikipe z’ibihugu bya Cameroun na Kenya.

Ikipe y'igihugu ya Cameroun iri mu makipe azitabira Tour du Rwanda
Ikipe y’igihugu ya Cameroun iri mu makipe azitabira Tour du Rwanda

Tariki 30 Kanama 2016 nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryatangaje amakipe 16 yatoranyijwe muri 30 yari yasabye kwitabira  Tour du Rwanda 2016.

Uko iminsi yegereza hari amakipe abiri yari yemerewe yamaze gutangaza ko kubera impamvu zitandukanye zirimo iz’amikoro atazashobora kwitabira iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya munani (8) kuva ryaba mpuzamahanga muri 2009.

Nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umuyobozi wa FERWACY, Bayingana Aimable, aya makipe yasabye gukurwa ku rutonde kandi yamaze gusimbuzwa.

“Imyiteguro ya Tour du Rwanda iragenda neza, ubu tugeze ku kiciro cyo kunoza neza kuko ibyinshi biba bimaze igihe bitegurwa. Hari amakipe abiri twari twemereye kuzakina Tour du Rwanda yatubwiye ko atazaboneka kubera impamvu zitandukanye, harimo no kubura amikoro.

 Ayo makipe ni; Tirol Cycling Team yo muri Austria na Sharjah Cycling Team yo muri United Arab Emirates. Aya makipe yamaze gusimbuzwa ikipe y’igihugu ya Kenya, n’iya Cameroun. Ntacyo bizahungabanya ku buryohe bw’isiganwa ryacu, kuko aya makipe nayo afite abakinnyi bakomeye kandi bazwi.” – Aimable Bayingana.

Kwemerera Cameroun kuza muri Tour du Rwanda bishobora gutuma igihangange mu magare muri Afurika y’Iburengerazuba, Clovis Kamzong Abessolo w’imyaka 25 wabaye uwa karindwi (7) muri Tour de la Réconciliation 2016 yo muri  Côte d’Ivoire, anaba uwa gatanu (5) muri Grand Prix Chantal Biya 2016 aza gusiganwa mu Rwanda.

Ikipe y’igihugu ya Kenya yo si ubwa mbere ije muri Tour du Rwanda, kuko n’umwaka ushize yari ihagarariwe, ifite umusore Suleiman Kangangi watunguranye akegukana umwenda w’abazi guterera imisozi muri etape ebyiri.

Amakipe yose azitabira Tour du Rwanda 2016 ni:

Amakipe atatu azahagararira u Rwanda

  • National Team of Rwanda
  • Club Benediction of Rubavu
  • Les Amis Sportif de Rwamagana

Amakipe atanu (5) y’ibihugu byo muri Africa

  • Ikipe y’igihugu ya South Africa
  • Ikipe y’igihugu ya Ethiopia
  • Ikipe y’igihugu ya eritrea
  • Ikipe y’igihugu ya Egypt
  • Ikipe y’igihugu ya Algeria
  • Ikipe y’igihugu ya Cameroun
  • Ikipe y’igihugu ya Kenya

Ama-Club yabigize umwuga

  • Team Dimension Data for Qhubeka (yo muri South-Africa, yitoreza mu Butaliyani)
  • Kenyan Riders Downunder (Kenya)
  • Cycling Academy Team (Israel)
  • Stradalli Bike Aid (Germany)

Amakipe atarabigize umwuga

  • Team Lowestrates.com (Canada)
  • Team Haute-Savoie Rhone-Alpes (France)
  • Team Furniture Decarte (Switzerland)

Abasiganwa basaga 80 bazishakamo uwegukana iri siganwa ubu rifitwe n’umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana waryegukanye umwaka ushize 2015. Iy’uyu mwaka, izatangira tariki 13 Ugushyingo 2016.

Suleiman Kangagi muri Tour du Rwanda iheruka yitwaye neza
Suleiman Kangagi muri Tour du Rwanda iheruka yitwaye neza
Ikipe y'igihugu ya Kenya ubu izazana abakinnyi barenze umwe
Ikipe y’igihugu ya Kenya ubu izazana abakinnyi barenze umwe
Clovis Kamzong uzwi cyane mu burengerazuba bwa Africa ashobora kwitabira Tour du Rwanda
Clovis Kamzong uzwi cyane mu burengerazuba bwa Africa ashobora kwitabira Tour du Rwanda

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • biraryoshye

Comments are closed.

en_USEnglish