U Rwanda na Congo Kinshasa byasinyiye korohereza ubucuruzi buciriritse
i Rubavu – Kuri uyu wa kane ku mupaka wa Petite Barriere uhuza u Rwanda na Congo Kinshasa, ba Minisitiri b’Ubucuruzi, Francois Kanimba na Néfertiti Ngudianza basinye amasezerano yo kurohereza ubucuruzi buciriritse bwambukira umupaka hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba yavuze ko bazakomeza gushishikariza abacurizi baciriritse gukomeza umurimo mwiza bakora, kandi ngo u Rwanda ruri kwitegura kubaka isoko rizaba rigenewe abakora ubucuruzi buciritse bwambukiranya umupaka hagati yarwo na Congo Kinshasa.
Yagize ati “Hari imishinga ibiri ikomeye nifuje kubatangariza uyu munsi, dufite gahunda yo kububakira isoko, rizajya ribafasha mu bucururuzi bwanyu, iryo soko duteganya ko rizacungwa namwe ubwanyu.”
Iryo soko nk’uko yabisobanuye ngo rigamije mbere na mbere korohereza abacuruzi bato n’abaciritse bagenda hirya no hino batazi n’aho ibyo bicuruzwa bagomba kubishakira, ikindi ngo ko rizorroshya akazi rigabanye n’imvune.
Minisitiri Kanimba yakomeje avuga ko umushinga wa kabiri, ari ukubaka amangazini manini cyane azajya ashyirwamo ibikomoka mu Rwanda na Congo Kinshasa bidasora kugira ngo abashaka kubijyana mu bindi bihugu babibone mu buryo bworoshye nta misoro itanzwe nk’uko amategeko abiteganya.
Ibicuruzwa bitazajya bisora byambukiranya umupaka bigera ku 168, na byo bizajya biba bitarengeje agaciro k’amadolari 2 000.
Ibi ngo ni itangiriro ariko hari gahunda yo kuzongera ibindi bicuruzwa ku rutonde rw’ibyo bitazajya bisora.
Abakora ubucuruzi buciriritse abenshi biganjemo abagore aho bagera kuri 74%. Bamwe mu bbakora ubu uucuruzi bavuga ko ngo akenshi ku mipaka habagaho amategeko adasobanutse yatumaga ubucuruzi butagenda neza.
Imikoranire y’abaturage b’ibihugu byombi yo ngo yari imeze neza kuko mu Rwanda hari Koperative 25 na Associations 12 z’abaturage ba Congo Kinshasa n’abandi 5000 bo muri ibi bihugu batari muri Koperative ariko bakoranaga ubucuruzi buciriritse bwambuka umupaka.
Mujawimana Asinah uhagarariye abakora ubucuruzi bwambuka umupaka avuga igikorwa cy’uyu munsi cyabashimishije cyane kuko ngo basoraga nk’abacuruzi bakomeye, nyaramara bakora ubucuruzi busanzwe.
Yagize ati “Hagati yacu na Congo, twebwe nk’abacuruzi turumva ko ari igisubizo cyaje twishimiye cyane.”
Madame Brigitte umuturage wo muri Congo ukora ubucuruzi bwambukanya umupaka yavuze ko bishimiye cyane aya masezerano kuko ngo hari ubwo basoreshwaga kandi bitari ngombwa ko ibicuruzwa bafite babisorera.
Yagize ati “Turashimira amahoro n’umutekano ugaragara hagati y’ibihugu byombi kuko bidufasha gukora ubucuruzi bwacu, ibibazo byari bihari turizera ko bigiye gukemuka.”
Minisitiri w’ubucuruzi muri Congo Kinshasa, Néfertiti Ngudianza yavuze ko aya masezerano batangiye kuyashyira mu bikorwa.
Yagize ati “Ndishimye ko uyu munsi ari uwo gutangiza iki gikorwa, kandi ntabwo bizaba inzozi turashaka ko ibikorwa byo korohoreza ubucuruzi buciriritse, bitangira vuba.”
Yakomeje avuga ko yihaye inshingano nka Minisitiri w’Ubucuruzi n’ubutwererane bw’Akarere, ko ubucuruzi bugomba kuba inkingi ikomeye agomba guteza imbere, kandi ibicuruzwa bikzajya biba bifite icyemezo cy’inkomoko cy’aho bikomoka.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
8 Comments
KANIMBA ATANGIYE NEZA PE!
BRAVO MINISTER
Dukeneye Kongo kurusha uko idukeneye erega.
MANI ninde wagushutse?? iyo assessment wayikose ushingiye kuki? uzajye kuri petit cg grand barrier zombie urebe movement flow yabanyarwanda bajya cg bava congo guhaha nibindi hanyuma urebe nabacongoman, kimwe nurusizi rwa mbere cg rwa kabiri; ugereranye imibare uzagaruka utubwira abakeneye abandi kuruta!
Mugarurawe, Mani ntaguteshe umutwe, musubizengo niba Congo idukeneye kuturusha iramaze. Mani nabandi nibabandi bahora bababazwa niterambere, umubano mwiza byabanyarwanda baba bamaze kugeraho.
Ariko nizereko bazahinduka gahoro gahoro, kuko kutishimira ibyo igihugu kiba kigezeho n’uburwayi bwomumutwe, cg se nabayimoni.
Erega ngo akateretswe n’Imana ntigahngabana.
Ibi nibyiza rwose bizafasha no kongera imibanire myiza y’abaturage b’Ibihugu byose, Imiyoborere myiza oyeeee.
IBI IZI MPANDE ZOMBI ZIVUZE BIGEZWEHO BYABA ARI BYIZA CYANE KBSA MUKOMEREZE AHO.
Kabisa byari bikenewe.
ubwo se abakongomani bazashobora ku byubahiriza koko?
iyo ugeze kuri douane yabo uhasanga ibiro birenze 20 byose bisaba amadolari, ubwose bizashoboka kuruhande rwabo ko bubahiriza amasezerano?
umunyarwanda ugiye yo agasoro hatabeye indi nkurikizi nko mu rwanda.
Comments are closed.