{Kigeli} ashyinguwe mu Rwanda cg muri Amerika sibyo ndimo Mpyisi…IKIGANIRO CYIHARIYE
Nyuma yo gutanga k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wari warahungiye mu mahanga, abanyarwanda benshi baribaza icyo bisobanuye n’igikurikira. Umuseke wasuye umukambwe Pastoro Ezra Mpyisi kuri uyu mugoroba aho atuye ku Kicukiro tuganira byinshi kuri ibi n’ibindi…Mpyisi yabaye umujyanama wa Kigeli uyu ndetse yari inshuti ye, mu mihe bya vuba bishize yari yanamusuye.
Pastoro Mpyisi iby’Urupfu rwa Kigeli yabimenyeshejwe mu ba mbere, mu gitondo cyo ku cyumweru, abibwiwe n’umwuzukuru w’Umwami Yuhi Musinga uba mu Rwanda nawe wari ukibibwirwa. Yinjiye mu gahinda n’ubu akirimo ariko nk’uwamenye Yesu ngo ntikamuherana.
Umuseke: Gutangira mu mahanga kwa Kigeli bivuze iki?
Mzee Mpyisi: Dufite n’abandi batangiye mu mahanga. Hari ugutangira mu mahanga yarutabariye. Hari no gutangira mu mahanga azize indwara. Iyo {yabaga} azize indwara yagarurwaga mu Rwanda, iyo {yabaga} yagiye kurutabarira u Rwanda ntagarurwa.
Kigeli ntiyari yarutabariye rero yari yarahunze.
Noneho akwiye kuzanwa rero?
Mzee Mpyisi: None iyo umutindi usanzwe aguye mu mahanga bigenda bite? Abe ntibashaka ubushobozi bakamuzana? None Umwami se bwabuze? Kandi abanyarwanda bahari?
Gusa ni hahandi, yenda ahambwe n’Abamerika… nakubwiye ko inkuru nziza si aho ahambwa…hahirwa abapfa bapfira muri Yesu, hagushije ishyano abapfira muri satani ngiyo inkuru nziza nabwira abantu. Naho umuco wo ntawo, icyaha cyishe isi.
Turi mu bibazo, umugore arica umugabo, umwana arica umubyeyi…ubuse icyo murimo ni iki? Nimutavuga amahano yaguye se gazetti yanyu hari uzayisoma?
Ubu abantu bamenyereye gusoma byacitse byacitse, ariko hari igihe bizashira gucika.
Njye icyo nifurizaga Kigeli ni ugupfa afite Yesu.
Apfuye amufite?
Mzee Mpyisi: Ndabizi se!
Ejo bundi ntuheruka yo se?
Mzee Mpyisi: Umva re!!! ko naganiraga nawe se nasomaga ubwonko bwe? Na Yesu naramumubwiraga ariko sinasomaga uko abyakira.
Yakundaga gusoma, agasoma amakuru y’u Rwanda, akayumva ku maradio, akanareba Televiziyo.
None Umwami arashyingurwa he?
Mzee Mpyisi: Ashyinguwe mu Rwanda cyangwa muri Amerika sibyo ndimo Mpyisi! Amerika yaranduye u Rwanda rwaranduye… urampitishamo aho mushyingura hatanduye nihe? We nyamanza kwanza ujye wumva.
Ndamuhitiramo gushyingurwa afite ikizamutuma azuka akajya aho badapfa, naho aho yashyingurwa hose nta kibazo. Icyaha cyakoze ishyano sha! Ntubizi?
Hari amakuru twasomye ko hari abashaka kwimika umusimbura
Mzee Mpyisi: Akaba Umwami w’Abamerika ariko? Kuko Abiru nibo bagiraga ibanga ry’Umwami, Musinga bamwirukanye mu Rwanda ubwami bwagiye ubwo, busigara ku izina, iiiiiii abagiyeho bimikwa n’abanyamahanga, uwimitswe wundi {Kigeli} abanyarwanda bafatanya n’abanyamahanga arahunga hajyaho Republika…
Abamwirukanye bari he? Kayibanda ari he? Mbonyumutwa ari he? Habyarimana ari he? Ariko ibi bintu muvuga ni ibiki? Hahahah ubu njye ndi mu by’iteka ryose. Musinga ari he? Rwabugiri ari he?
Ibintu birahita bikagenda, abantu bakaza bagakora ibintu bakagenda hakaza abandi, ibintu bigashira hakaza ibindi…bityo bityoooo
Ariko inkuru nziza iriho ni ukuzabaho tutazapfa.
Nonese amaherezo ku isi ni ayahe?
Niko sha uza ku isi nta bicanyi wasanze? nta barwayi wasanze, nta bakire barengwa bagakora ishyano wasanze? Nta bakene wasanze? Nonese urayivamo uyikijije ibyo? Hahahah uyisize uko wayisanze.
Mbwira aho uzajya mu isi itarimo ibyo?
Ko wowe warambye abato ubu bakwigiraho iki?
Mzee Mpyisi: Nabaye umusore nkora iby’abasore, ntera umupira ndirukanka, nsimbuka urukiramende, ndagira inka, njya mu ishuri ndiga, nkorera amafaranga, ngura imyambaro…ndya ibijumba n’ibishyimbo nywa amata ndya umutsima.
Nanywaga amata y’inka ikamwa, none ubu murayabika mu bipapuro akamara umwaka. Naryaga ibiryo bahinze mu murima none ubu turarya ibyo tuguze mu mangazini bishyushye.
Ubu mbyuka aho mbashirije, no kubyuka ni intambara no kuryama ni uko, ndasinzira se sha? hasinzira mwe basore, hari umusaza usinzira hari umukecuru usinzira? Reka daaa arara yigaragarura ni ibyo nzi. Sha nzahere muri ibyo iteka ryose? Cya gitabo nakubwiraga rero kimbwira ahatazaba gusaza ntihabe uko kugaragurika, ikibinyemeza ni uko habagaho kurama imyaka 900 none ubu 70 induru ziravuga ngo yaramye. Ariko ntitwibaze ngo byapfiriye he?
Ngibyo ibyo tubamo ntitumenye ukuri, ayo madini ntiyaje atwigisha , ahubwo yaje atwigisha kurya, no kwambara imyambaro itandukanye no kubaka amazu y’ibitangaza, ayangaya tuzayasiga mu isi sha.
Ubu rero ibyo turimo ni iby’aha munsi y’izuba, njye rero nateye intambwe yo kumenya ikindi, menya ibyariho icyaha kitaraza, menya ko urupfu, ubuhunzi…ni ibyazanywe n’icyaha.
Wabonye ubwami ubona na Republika, Perezida Kagame umuvugaho iki?
Mzee Mpyisi: Kagame ni umutware utegeka u Rwanda, yahaye abantu inka, yahaye abantu umutekano, yahagaritse Jenoside, yakoze imihanda n’ibindi.
Mwari mwabonana nk’uku twicaye?
Mzee Mpyisi: Sindi umunyarwanda se? wagize ngo Mpyisi ndi umunyamusozi?
Umunyamakuru: Nanjye ariko sindamubona kandi nanjye ndi umunyarwanda?
Mzee Mpyisi: Kuki se utaramubona? Ni ingaruka y’icyaha. {araseka cyane}
Nanjye namubonye kubera ingaruka y’icyaha, twaricaranye tumarana igihe kinini tuganira ingaruka z’ibibazo.
Pastor Mpyisi abanyarwanda bazajya bamwibukiraho iki?
Mzee Mpyisi: Njyewe Mpyisi, wowe se ubu bazakwibukiraho iki? Kubaza amakuru no kwandika amagazetti? Hahahahahahaha
Nk’umunsi watabarutse wifuza ko bazakuvugaho iki?
Ntacyo, ahubwo mbaza uti, Itegure uzapfe ufite Yesu.
Nta mupastoro wifuza ko azaza akagira icyo avuga?
Mzee Mpyisi: Nta n’umwe nshaka…. ariko bazamushaka, ni imirimo yabo…naho ubundi banjugunya, banjyana mu rusengero, bamvugiraho ibintu ibyo ni ibyabo….
Bamwe bazasigara bamvuma, abandi basigare banyamamaza ariko byose ni kimwe.
Unyamamaza n’umvuma bose Zero, njyewe ikibazo cyanjye ni; mpfuye mfite nde mu bwonko? Ikibazo cyanjye kuri Kigeli ni apfuye afite nde mu bwonko?
Umurage wawe ku bana b’u Rwanda ni uwuhe?
Mzee Mpyisi: Umurage wanjye ku bato nta kindi, ni ukugira Yesu mu bwonko, apana mu mutima, kuko mu mutima haba amaraso mu bwonko niho haba ibitekerezo. Nta kindi kandi. Nutaha utahane icyo, uti ‘kwa Mpyisi ni Yesu gusa.’
Mzee Mpyisi yashatse mu myaka ya 1940, abyara abana icyenda ubu hariho batandatu n’abuzukuru makumyabiri na batatu.
Jean Paul NKUNDINEZA & Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
66 Comments
Urarenze wa Mugabo Wee!!
Rudahigwa +kayibanda +habyarimana + kigeli!?
Yatanze inka yubak imihanda????????????????
Urabe Wunva Mirenge ni wowe Ubwirwa ????????????????
Baravugango urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa.Sobanuza aho uwo mugani wavuye.
UWO MUGANI WAVUYE KU MUGABO NTIBUKA IZINA,YANYUZE MU NTABIRE Y’ABAMDI ITEYEMO IBISHIMBO, BANYIRAYO BAMUVUGIRIZA INDURU BATI ; KOKO UMUNTU UNGANA NAWE URATINYUKA UKARIBATA INTABIRE ITEYEMO IBISHYIMBO ? AGIYE GUSUBIZA ATI ;URUMVE BIRENGE NIWOWE UBWIRWA.
YIYAMBUYE IKOSA ARISHYIRA KU BIRENGE KUKO NIBYO BIKANDAGIRA.
Uyu musaza azikwitaza ibibazo by’umunyamakuru kugirango hatagirufata ibisubizo bye ukundi ariko abazi gusoma hagati yadusubije.Nta kwiteranya ningoma.
Hahhh! uno musaza rwose…
ngo abavanyeho umwami wimikwaga n’abanyarwanda ngo bashiraho abami abanyarwanda bimika ababo bafatanyije n’abanyamahanga none abasimbuye kigeli barihe ngo nabandi nuko na kame paul yimitswe nabanyamahanga ntabwo ari abanyarwanda mpyisi ararenze ati amerika yaranduye nu rwanda rwaranduye haaaa uyu musaza yabahamihe
Jyewe nzatora Mpyisi muri 2017!
uyu musaza ni inararibonye peeee.Mushimiye ko avuga Yesu
Ahambwe I Rwanda ariko kayibanda nawe agire imva ye.kayibanda habyarimana, umwami president w’abatabazi , pastor bizimungu name kagame bagomba kugira sacred area to guhambwamo.
@ Claude
Ntukavange ibitavangika sha ngo nibavuge abantu nawe uzanemo abo ba kayibanda na habyarimana bariye abantu kuko ahubwo bakwiye gucibwa imanza z’ibyo bangije n’abo barimbuye!
Abo uvuga ngo si abantu ni ibiremwa by’Imana nkuko nawe yakuremye kandi twese twaremwe mu ishusho yayo nubwo rwose tubyirengagiza. Ubutabera ujye ubuharira Iyaturemye kuko nkeka ko utari umutagatifu .Mana uzatubaza byinshi!! Ujye utubabarira ntituzi ibyo tubamo!!(ngaho inzangano, ubwicanyi, ..)
Kayibanda yategetsi mu bihe bikomeye bisa nibyo Nkurunziza armo ubu.yategetse u Rwanda ruri muntambara yamaze imyaka 5.Igihe u Rwanda rwagiye muntambara uzamenya uwategetse neza nuwategetse nabi.kandi niba rutari muntambara sukuvugako idashobora kubaho.Nabandi niko bibwiraga igihe bari mubwato bumwe barangajwe imbere numusare ubambutwa intambara yubukene.
Umusaza ni umusaza icyambere ni jesus
Ariko se Banyarwanda mwishima kuvuga iyo igikuba cyacitse ahubwo mukiyibagiza ko cyacitse kera ? Umwami Musinga . Umwami Rudahigwa . Umwami Kigeri . bose ntibaguye mumahanga!!!Mwari mukwiriye kumenya ko umwanzi arumwe gusa.Ntidukomeze guh,umwanzi icyuho kuko arahali aratureba ntaho yagiye,nubwo ari Ruto barubona badacany,itabaza .Nimurwanir,Invano mureke kurwanir,INVA.
@
Gahiga
Urabeshya umuvumo wateye abami bu Rwanda waturunse kubyabereye kurucunshu (check spelling please). Nyuma ya rucucu abami bose bakurikiye bagize ingorane zidasanzwe bisozwa na Genocide. Ariko ibirimbere bisa naho ari bibi kurusha ibyashyize.
@ Simba Jean
Vana iterabwoba aho n’ubuhanuzi bw’ibinyoma kuko ntacyo Abanyarwanda (abishe, abishwe ndetse n’abarokotse)batabonye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyaza byose bizaza ari toto sana!
utwooooooo
Warabyeretswe se, ibiri imbere? mwihaye kuba ba pessimiste gusaaaa.
Nonese wanyereka ahari ibituro by’abami b’u Rwanda, babayeho mbere y’ibyabereye ku rucuncu? Erega muhera bugufi ntimureba kure, ngo habanje Gihanga Ngomijana,ashyinguye he? wahambwira? hakurikiraho Kanyarwanda n’abandi benshi bigera kuri ba Ndabarasa, Ruganzu Ndori, Ruganzu Bwimba, Rwabugiri, abo bose ko bategetse u Rwanda mbere yo ku Rucuncu, wambwira aho bashyinguwe? Dore RWABUGIRI yaguye ku Ijwi mu ntambara yo kwagura igihugu, Yuhi Musinga muri RDC,Rudahigwa agwa i Burundi, None igitangaje ni ikihe niba Kigeri Ndahindurwa aguye USA! Nibyo MPYISI avuga ntimwumve iyo avue ngo u Rwanda rwaranduye, USA irandura, ati byose ni ingaruka y’icyaha! ikibazo si ugupfa cg aho kugushyingura ahubwo ikibazo ni ugupfa nta bugingo buhoraho uteze aribyo yise kugira Yesu ku Bwonko.
Yesu ntago yigeze abaho wa musaza we izo ni story bakubariye nabi kbs! umwami Kigeli ntago yemeraga yesu kuko yari afite ubwenge kandi yari azi impact mbi religion yagize kuri societe ny afurika….
@420
Ko ubanza our king yari mu church gakondo?
Yari umukristu Gatolika, Atanze akiri we ndetse tuzamuturira Misa.
Toka satani 420
Ariko uyu musaza Mpyisi arenze kuba Pastor pe, amagambo ye arimo icyigisho gikomeye
Icyigisho ni igiki?
NI ICYO WIZE IKIGISHO NI IJAMBO RYIMBITSE RYIKINYARWANDA RISOBANURA ISOMO MUYANDI MAGAMBO
Umwami yahunganye n’imbaga. Arinumira imyaka yose abantu bagorewe ishyanga ngo ategereje UN intervention or mediation. Yibera muri Hotel Nairobi atitaye kubabaga mu nkambi hirya no hino. Ntiyatahana n’abo yahunganye nabo, ntawubimubujije. It was a bad choice but it was his. Waha ute icyubahiro utacyihaye se?
Rurangirwa ibyo birakurenze iby’ibwami byihorere!
Pfukama ahantu usabe imbabazi kandi ubinyuze muli iyi publication Rurangirwa. Ni inama nkugira kandi sinkwanga. Iyo mvugo wayizira n’abagushamikiyeho ubuziraherezo. Umwami w’u Rwanda ntakinishwa,ntiyubahukwa,ntakerenswa. Waba warize angana iki, waba utunze ibingana iki, waba uri muli yamyanya yo mu bushorishori (Position,Possession, Profession) ibyo byose bihinduka zero mukanya gato. Saba imbabazi.
NGO Nina ari Rurangirwa, ibyuvuga ntubizi. umwami abarumwami. kumuvuganabi nti mungana.wowe icyo cyubahiro ntacyo uzapfa ubonye. murke kuvuga nabi umubyeyi wacu imana iba yaramwimitse
@ Ritamburwa,
Ko mfite andi amakuru atari ayo uvuga. Amakuru mfite nuko yarihiye abana bimpunzi amashuri, abandi akaba Shakira imfashanyo zirandukanye.
niko .najye sinisize ariko wowe ukeneye Yesu mubwonko cyane …
ninayo point ya pastor Ezila Mpyisi..naho ubundi mwese murajya kure…
Uyu musaza ni umuhanga cyane kuko azi abanyamakuru bo mu Rwanda ko bakunda byacitse, kandi azi ko “penality” iba ari igitego! Ntashobora kugwa mu mitego baba bashaka ko agwamo, ari nayo mpamvu byose abigarura muri Yesu…..
YEMWE NTIBIZATWOROHERA AMATEKA NUMUCO NTIBYOROSHYE
AVUGA YESU ASHYIRAMO NIBITUTSI
MUZEHE MPYISI UTI IMYAKA 900 NONE NI 70 GUSA INDURU ZIKAVUGA , KUBERA IKI? ICYAHA? ATI KWA MPYISI NI YESU GUSA. IMANA IKONGERERE UWIGA YIGE NI AMAHITAMO YACU. YESU NI UKUMUGIRA MU BWONKO AHO IBITEKEREZO BIBA. EEEEHHH
Ikiganiro cyiza Jean Paul na Evode!
umusaza nkunda cyane umu philosopher dufite mu Rwanda! ati byose nubusa
Bravo Elder Mpyisi, wasubije neza cyane rwose. Umubwiriza ati”nasanze ibyisi ari ubusa (vanité), haahhha ndagowe, ngira ngo abo wabwiye batwicishije inzara bumvise. Kanjogera ari he nyuma ya rucunchu ? Kabare ? Kayibanda, habyarimana ? Isi yakagombye kutwigisha. Ese abizeraga indagu za magayane ntimusebye “ngo umwami azataha mu cyubahiro”. Mwizere Imana ibindi ni ubusa. Mbiswa ma ntihaze kugira umfungira ubusa,mvuze akandi ku mutima.
Azataha ubireba,kuko umusimbura azimikwa mu bwiru ntabyo muzamenya na gato kugeza igihe azatahira. Abatabizi bicwa no kutabimenya.
muzehe mpyisi urasobanutse kabisa ndemeye.udafite yesu ntamahoro ,ntacyo waba ufite ariko ufite yesu aba afite byose.mpyisi guma mo muri yesu niho tubohokera.
eeee, Uyu musaza ni umuhanga, kandi afite ubwenge!
ur’imfura gusa wa musaza we!!! naho bavandimwe mubyukije ibyakera bigaruka kumarangamutima y’amoko yabaye akarande mu mitima yacu naho byazatugeza,umwera yaradutandukanije atubibamo urwango kdi nitwe byagizeho ingaruka yigaramiye.
kandi mujye mureba ku mpande zombi,abishe n’abiciwe ingaruka twese zatugezeho nubwo zitangana,uwabuze abe afite agahinda kenshi n’ufite umuryango wishe afite ikimwaro n’imvune zo guhora agemurira uwo mwishi!harageze ngo duhumuke amaso pe!naho RURANGIRWA muvandimwe umwami ntiyangaga urwanda kuba ataratahutse biterwa n’inyungu cg ibyifuzo bye yashakaga kuzageraho wenda.
Only Jesus ibindi imfizi yimya isi ni Rugaju rwa sebirahinduka
Mzee Mpyisi: Kuki se utaramubona? Ni ingaruka y’icyaha. {araseka cyane}
Nanjye namubonye kubera ingaruka y’icyaha, twaricaranye tumarana igihe kinini tuganira ingaruka z’ibibazo
Mbonye Abahanga ariko Uyumusaza ararenze
Aba escrocs gusa gusa, extremism yarabazonze, ngo Yesu, Yesu !
escros yambere ni wowe wagicucu we. Umuntu avuge Yesu ngo ni escrot?
MBWIRIRA IYO NJIJI NGO NI KAMUJYI RWASUBUTA!
URANYUMVIRA KWELI.
Type yagiye amata akiri ubuntu none yazanye imiteto ngo arashaka ubwami ntakamenyeko n’amazi asigaye agurishwa… namwe ngo gushyingurwa? N’irimbi ririshyurwa.
Uzi impamvu umwami yangaga gutaha ni nde ? Jye sinumva impamvu atatahaga. cyangwa yagize abajyanama babi!!!!
Mzee Mpyisi ni umuhanga ararenze. Nkunda ko ashaje agifite ubwenge kandi akunda Yesu.
YESU Aba mubwenge niyo mpamvu mpyisi ashaje agifite ubwenge dufite ubwenge nkubwa mpyisi twahindura urwanda paradiso
Pastor Mpyisi ni inararibonye sha urabona ubwenge afite nimyaka afite. Ubungubu we arengeje imyaka 94. Muri mwe hazagire uzayigezaho. Mumenye ko Imana ari yo yamuyoboye sha azi byinshi mutazi kandi niyo yabibabwira ntimwabyumva. Jya wubaha kandi utinye umuntu uri hafi kuzuza ikinyejana ariho kandi areba agifite imbaraga nubwenge nka buriya, Muzehe Mpyisi Imana ikurinde uzi gusubiza abanyamakuru neza
Yego hari icyo mwigiye ho Yesu wo mu bwonko kuko mumutima ni amaraso ako ubwonko ni IBITECYEREZO,
Uwamahirwe azapfa apfiriye muri Yesu. Abaroma 8:1
Yesu nibyose kumufite uyu musaza ashaje nez à nta devagura tuu
NGEWE IMIBEREHO YANGE YAHINDUTSE MYIZA KUBWUMUCYO WUBUHANGA NUBWENGE IMANA YANYUJIJE MURUYU MUKAMBWE WINARARIBONYE MUGIHE KITARENZE IMINSI 5 NAMAZE MUTEZE AMATWI BYARIBIHAGIJE KWEYURA UMWIJIMA WABAGA KUBWONKO BWANGE AHASIGAYE NGATANGIRA IMIBEREHO MISHYA MURI KRISTO YESU UWO KUBAHO KWA MUNTU BYATURUTSEHO. UYUMUNSI NDIMUBAHAMYAKO UYU EZIRA MPYISI ARI THE LIVING PROOF OF WHAT WE CALL A GOD’S FAVOUR IN YOUR LIFE SINCE U CHOOSE TO SIDE WITH JESUS.
EZIRA MPYISI HE WALKS IN POWER, HE WALKS IN MIRACLES, HE LIVES A LIFE OF FAVOUR; ALL BECA– USE OF RECEIVING JESUS ON HIS MIND.
IMBERE CYANE MZEE PASTOR EZIRA MPYISI.TEMBEA NA YESU IZUBA RYABIZERA UMWAMI WUBUGINGO NTIRIZIGERA RIRENGA KUKO RYARASHE RIMWE RIBARASIRA RIBARASIYE UBUTAZARENGA. BIBLE YESU KRISTO ATI<>
Simba Jean:Sinteran,amagambo.Ikibazo nizo Nzozi zaw,urota zirenze Genocide yakorew,Abatutsi,wunvak,uzikabije wakungukiki?Ubuse wungutsiki? Ntamutima wuzuy,ubugome ugir,umutekono!!Ukeneye kumenya Yesu nubwo wiyita Jean.Iyukomeza kwiyita Simba ntiwongereho Jean.
>>>>>>kuki se utaramubona? Ni ingaruka y’icyaha. {araseka cyane}
Nanjye namubonye kubera ingaruka y’icyaha>>>>>>
Ubu se mu bwenge bwe nubwanyu ubu ibi avuze bisobanura iki?
Ubundi abanyamadini basigaye ari bamwe mubakora politike,iyo ataza kuba umunyapolitike ntaba yaramubonye ntabwo yacaranye nawe ngo bavuge Yesu. Uyu musaza umukurikiye yumva neza amagambo avuga kuko ayaryo mu buryo bw’ikibwirizwa. Gusa mwere kujya mu mwita Mpyisi yitwa Mpa iy’isi. Gusa nenga comments z’abavuga amoko kandi ubivuga nta na kimwe yahindura uko yavutse. Ugira ubwenge ashime ko akiriho igihe benshi uyu umunsi batabonye aho mahirwe.
ngo yesu, umukurambere w’abayahudi, twe turi abirabura b’abanyarwanda, natwe dufite abakurambere, Gihanga,Kanyarwanda, abami bakoze ibikomeye nka Mibambwe, Rwabugiri,etc.., kuki mfite gusingiza abakurambere b’abayahudi, Abraham, David, jesus…, Imana nimwe ku isi yose, ntago ari iya israel gusa, naho icyo nanga ni politique y’amadini amaza ikinyejana kimwe gusa ageze inaha, ubukoroni bw’itwaje imana na Bibiliya, ese kuki tutabibona,mu minsi ishize muri central africa intambara ikomeye hagati ya Anti-balaka(christian) na seleka(Muslim), mbere yuko abazungu baza twari tuzi imana, agahugu kadafite umuco bigenda bite, umuco wacu si bibiriya kandi imana tuyizi kuva cyera mbere yuko bibiliya iza,muri genocide yakorewe abatuti 1994, hari abantu benshi bapfiriye munsengero ariko hari umupfumu wa kijije abantu nka 15(binagaragara muri Film Yitwa KINYARWANDA, directed by Alrick Brown, inkuru ya ismael Ntihabose) kuki byabaye, ese iyo abapfumu baza kugira inyubako nini basengeramo ibyabo ntibari gukiza benshi, kuki tuguma mubuyobe bwabatwishe baducamo ibice batubuza umuco wacu, binjiriye ubwami bw’u Rwanda, abiru ntibongera kugira ibanga, byose byegurirwa kiriziya ukuraho kirazira(ninkokuvuga ngo ibyaha biremewe)kuko kirazira zumuco nyarwanda harimo Kudahemuka, Kutica mugenzi wawe, nibazako ibi byose aribyo byagiye biteza ibibazo mu Rwanda no muri africa hose,gouvernement zigendera kumahame ya gikristo binyuze mukitwa IDC(International Democratie chretienne), umwere(umuzungu) yaraje arimikwa umwami arirukanwa(ibintu bibi cyane kuritwe bayri byiza kubazungu),kandi nitutabimenya tuzakomeza dupfa ubusa, kwitwa ko ndi umukristo nkurikira yesu cg Yezu w’i Nazaleti sibyo wingira uwo ndiwo, dukwiye kumenya roots zacu(imizi cg identity, cg inkomoko), ariko kandi ikibazo ntigifite abazungu gifite twebwe tutabasha kubyanga tugahora tubateze yombi.
RWANDA – AFRICA
MANA y’I RWANDA Y’IRIRWA AHANDI IGATAHA I RWANDA UKOMEZE UTURINDE IKIBI, UTURINDE ABANZI, UTURINDE GUCIKAMO IBICE, UDUHE GUTSINDA, UKOMEZE KURINDA ABANA B’URWANDA.
(sinanga Imana, Nkuna Imana cyane ariko nanga amadini na Politike iri Behind amadini)
Murakoze…..
ngo yesu, umukurambere w’abayahudi, twe turi abirabura b’abanyarwanda, natwe dufite abakurambere, Gihanga,Kanyarwanda, abami bakoze ibikomeye nka Mibambwe, Rwabugiri,etc.., kuki mfite gusingiza abakurambere b’abayahudi, Abraham, David, jesus…, Imana nimwe ku isi yose, ntago ari iya israel gusa, naho icyo nanga ni politique y’amadini amaza ikinyejana kimwe gusa ageze inaha, ubukoroni bw’itwaje imana na Bibiliya, ese kuki tutabibona,mu minsi ishize muri central africa intambara ikomeye hagati ya Anti-balaka(christian) na seleka(Muslim), mbere yuko abazungu baza twari tuzi imana, agahugu kadafite umuco bigenda bite, umuco wacu si bibiriya kandi imana tuyizi kuva cyera mbere yuko bibiliya iza,muri genocide yakorewe abatuti 1994, hari abantu benshi bapfiriye munsengero ariko hari umupfumu wa kijije abantu nka 15(binagaragara muri Film Yitwa KINYARWANDA, directed by Alrick Brown, inkuru ya ismael Ntihabose) kuki byabaye, ese iyo abapfumu baza kugira inyubako nini basengeramo ibyabo ntibari gukiza benshi, kuki tuguma mubuyobe bwabatwishe baducamo ibice batubuza umuco wacu, binjiriye ubwami bw’u Rwanda, abiru ntibongera kugira ibanga, byose byegurirwa kiriziya ukuraho kirazira(ninkokuvuga ngo ibyaha biremewe)kuko kirazira zumuco nyarwanda harimo Kudahemuka, Kutica mugenzi wawe, nibazako ibi byose aribyo byagiye biteza ibibazo mu Rwanda no muri africa hose,gouvernement zigendera kumahame ya gikristo binyuze mukitwa IDC(International Democratie chretienne), umwere(umuzungu) yaraje arimikwa umwami arirukanwa(ibintu bibi cyane kuritwe bayri byiza kubazungu),kandi nitutabimenya tuzakomeza dupfa ubusa, kwitwa ko ndi umukristo nkurikira yesu cg Yezu w’i Nazaleti sibyo wingira uwo ndiwo, dukwiye kumenya roots zacu(imizi cg identity, cg inkomoko), ariko kandi ikibazo ntigifite abazungu gifite twebwe tutabasha kubyanga tugahora tubateze yombi.
RWANDA – AFRICA
MANA y’I RWANDA Y’IRIRWA AHANDI IGATAHA I RWANDA UKOMEZE UTURINDE IKIBI, UTURINDE ABANZI, UTURINDE GUCIKAMO IBICE, UDUHE GUTSINDA, UKOMEZE KURINDA ABANA B’URWANDA.
(sinanga Imana, Nkunda Imana cyane ariko nanga amadini na Politike iri Behind amadini)
Murakoze…..
Banyarwanda mureke gucagagurana ahubwo duharanire icyatuma twunga ubumwe, ngo byose n’ubusa duharanire ahubwo ubugingo bw’iteka!
Haranirana udakora amafuti abandi bakoze mbere muri 2016.Kwaikanyiza wanga kiganira n’abadatekereza kimwe nawe aho muri kuroha u Rwanda na none…
Ijambo ry Uwiteka ntirirenga ritumvikanye …byose pastor yabisobanuye …ni intambara ikomeye hagati yikiza nikibi itumye isi itugeza hano ..insinzi ntayindi TUGIRE YESU MUBWONKO(our blessed insurance )…urakoze Pastor …irijambo riranyubatse …
yego sha wowe wumvise rata. Yesu ku bwonko only!
Comments are closed.