Putin yategetse abayobozi bose gucyura imiryango yabo iri mu mahanga
Uburusiya wbategetse abayobozi babwo bose gucyura mu gihugu imiryango na bene wabo baba mu mahanga, birava ku mwuka w’intambara nini inugwanuga hagati y’Uburusiya n’abanzi babwo.
Abanyapolitiki n’abandi bayobozi bakuru biravugwa ko basabwe na Perezida Vladimir Putin gucyura abantu bo mu miryango yabo baba mu mahanga nk’uko ibitangazamakuru byaho bibivuga.
Bibaye nyuma y’uko Perezida Putin asubitse uruzinduko yari afite mu Bufaransa kubera umujinya w’uburyo bakomeza gushinja Moscow uruhare mu ntambara muri Syria.
Mikhail Gorbachev wahoze ari Perezida wa URSS we yavuze ko Isi igeze ahakomeye kubera umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’Uburusiya na USA.
Ikinyamakuru DailyStar abayobozi ku nzego zinyuranye mu Burusiya ngo bategetswe gucyura abana babo biga mu mashuri yo mu mahanga byihutirwa cyane.
Impamvu nyanyo yo gutegeka abayobozi ibi ngo ntabwo yatangajwe.
Umusesenguzi wa Politiki mu Burusiya witwa Stanislav Belkovsky yatangarije DailyStar ko aka ari agace kamwe mu myanzuro ifatwa mu gutegurira abahanga ‘intambara nini’.
Imibanire y’Uburusiya na USA ubu nibwo imeze nabi cyane kurusha ibindi bihe byose kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira, byabaye bibi kurushaho ubwo USA itangarije ko Uburusiya ari bwo bugaba ibitero muri Syria.
Vladmir Putin gusubika uruzinduko yari afite i Paris byabaye nyuma y’uko Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande avuze ko ingabo za Syria zakoze ibyaha by’intambara muri Allepo zibifashijwemo n’iz’Uburusiya.
Putin yari kujya i Paris kuwa gatatu tariki 19 Ukwakira gufungura urusengero rw’aba-Orthodox hafi ya Tour d’Eiffer.
Gusubika uru rugendo ngo ni ikimenyetso cy’intambara y’ubutita isa n’ihari kandi iganisha ku ntambara nk’uko bivugwa na Fyodor Lukyanov umusesenguzi w’ububanyi n’amahanga mu Burusiya.
Ati “Ni igice cy’ikimenyetso cy’umwuka mubi uri kwiyongera hagati y’Uburusiya n’Uburengerazuba hamwe n’Uburusiya na NATO.”
Lt. Gen. Evgeny Buzhinsky wahoze mu ngabo z’Uburusiya yabwiye BBC ko Uburusiya bwiteguye buri kimwe kandi ko uzashaka intambara nabwo azabona ikomeye.
UM– USEKE.RW
19 Comments
Bwitegura se abandi basinziriye? Namubwira iki an hitler nuko yibwiraga ahunwo na za leta Bari basigaranye ahobora kuzibura
Harya mu mateka uziko Uburusiya aribwo bwatsinze Hitler usibye abagoreka amateka dore ko bitari ibya none? USA yari yabiretse yinjiyemo aruko Japan iyigabyeho igitero.Abarusi baririye barimara, nibo batakaje abasoda benshi muririya ntambara kandi batari bashoje icyo cyanyuma nicyo cya ngmbwa.
ikigaragara ni uko wowe uvuga ibyo wasomywe ureke abapfa kuvuga gusa abarusiya niba batsinze intambara ya 2 y` isi yose . uko ni ukuri kutanyurwa ku ruhande .
nagize ngo wari uhari naho nibyo wasomye… ni akaga…ngo abarusiya nibo batsinze intambara ya 2 y’isi yose……….
Mwizina rya yesu turatokejeshe????
Ariko bahora baterana amagambo nk abagore barwanye nabo tukareba ko batazamenya uko bibabaza. kuki intambara zihora mu bihugu bikennye
ntibarwane kbsa
Ahubwo se buriya barwanye twe abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ni iki twakungukira muri iyo ntambara!
Intambara irasenya ntiyubaka. Ntimutekereze ko bakoresha Kalachnikov? Ni intwaro za kirimbuzi ku mpande zose. Umurengwe uryana nk’inzira. U Rwanda twarabonye ni bareke…ukwanga atiretse arakubwira ngo ngwino turwane. Ababibabariramo ba mbere n’abahanganye… wenda twe nubwo twaba ibyatsi ariko nabo baba batakaje imigobora (y’inzovu). Imana y’i Rwanda irahari izabadukiza.
Putin yavuze ko atazongera gukora ikosa nkiryo yakoze muri Libye kuko iyo Khadafi adapfa ubu isi iba ifite amahoro. USA irashaka kongera kuyogoza syria nkuko yabikoze kwa Khadaffi. Please USA imaze kwigira mpatse ibihugu imaze gusahaka ko isi iba uko USA ibishaka, rwose bazarwane ntakibazo kdi bazadihane kuko Njyewe rwose ndashaka ko agasuzuguro ka USA gashira. gusa abazabigorerwamo ni twe ba rubanda rugufi rwo munsi yubutayu bwa sahara. naho ubunndi kumvana mu mitsi!!!!!!!!!!!!!! gusa bizanshimisha igihe USA izaba irangiye.
Bahugiye mu ntambara zabo baba baduhaye agahenge natwe tukigenga
Nimuhumure ntabwo bazarwana
…ni intambara y’ubutita gusa.Ahubwo nyuma ya Brexit,nimugenzure uko Uburayi bugiye kwubaka ubumwe bwabwo.Ese umuryango wa NATO uzakomeza kuburengera cyangwa bazitandukanya na USA bareme “zone neutre” itarangwamo intwaro za kirimbuzi mu Burayi bwo hagati….Ni ukubikurikirira hafi,ibizava mu matora yo muri USA ataha bishobora kuzagira impact ikomeye kuri politique izakinwa hagati y’Uburayi,USA na Rusiya.Muri iki gihe abanyamerika bagiye kujya mu matora , ntabwo Obama yakwishora mu ntambara n’Abarusi.Muhumure rwose!
Amatora yo muri amerika ni nka gariyamoshi,baba barayageneye umuyoboro anyuramo nuwo ntawundi,umuturage we n’ingaruzwa muheto y’itangaza makuru.
buriya kwisi turimo abaturage babaho barya bakiryamiran batazi ibyo igihugu cyabo gikora hanze n’abanyamerika.
1-bagiye kurwana muri vietanam, ubu nibwo abaturage bamenye ko babeshwe.
2-bagiye muri Cuba kurwanya CASTRO babesha abaturage na bwo baratsindwa.
3-bishe Sadam hussein babesha ngo afite intwaro za kirimbuzi.
4-Bagiye Afganistani ngo bakurikiye Usama Bin laden na n’ubu baracyariyo
5-ejo bundi bari bahiritse ubutegetsi bwa Turkiya birabananira.
6-Bateye kadafi baramurimbura n’umuryango we wose igihugu bagihndura umuyonga bitwaje ngo numunyagitugu.
7-none bari muri siriya nayo bahinduye umuyonga.
Ntabwo abanyamerika aribo batsinze intambara y’isi,wananirwa gutsinda vietnam ugatsinda iy’isi? Ahubwo bashobye intambara y’itangaza makuru gusa.imana idutabare.
ariko abahamagara intambara ubundi murayizi? intambara ya US na RUSSIA yagira ingaruka nyinshi no kuri twebwe Abanyafurika
Ahubwo mu izina rya Yesu Kristo rifite imbaraga nyinshi turamagana imyuka mibi y’intambara y’isi
Abasenze nk’anjye mumfashe muvuga muti “Bibe uko”
nshuti z`imana ntimukifuze intambara, irasenya, ntioyubaka, muribuka 1994, aho yarigeze abanyarwanda, nimureke bariya bakire barebe uko bakwiyunva, ahubwo bashyireho NURC yabo, nabo biyunge nkabanyarwanda, ese ubundi ko bose bakize, ntawusaba undi bapfa iki?Njye nkunda Vradimir, ntajya aseka iayo ageze imbere y`umu USA afunga isura, naho USA keretse bariya bagiye kujyaho niba aribo bazayishoza, ariko Obama, ndakurahiye .gusa natwe twibereye munsi y`ubutayu bwa Sahara twagiraho ingaruka nini, rero ndasaba ngo imana ibahe kwiyunga.
US imaze kunanirwa kuko ibyo yagiye yiringira byagiye biyirangirana nabi.
Intambara zose yarwanye hirya no hino ntanimwe yigeze itsinda.
Somalia bishe Gen Muhamed wari President none dore uko Somalia imeze, Bishe Sadam nore Irak yabananiye kuyicunga, Afganistan nayo irimo kubabiza icyuya, Libye byabaye agateranzamba. US uretse akavuyo ntakintu kizima ijya ikorera ibihugu bindi.
Putin rero arabazi cyane kuko agenje make bamwirenza niyo mpamvu yiteguye guhangana kugeza kumunota wanyuma
igisubizo: NI HABEHO ABANTU B’INTWARI BAZI KUVUGA BABYAMAGANE KOKO. BIHERE I VATIKANI, BIZE MU BA LUTHERS, BIKOMEZE MU MADINI YOSE, BASKUZE….ABANYABITEKEREZO NIBANDIKE KU NKUTA NKORANYAMBAGA, PHILOSOPHERS, BA PRIX NOBELS BOSE NIBATERANE BABYANGE…MUBAMBWIRIRE
Nibarwane ntacyo bimbwiye izi mbwa zabazungu
Comments are closed.