Inteko yanenze imyanzuro y’Inteko y’Uburayi isaba kuburanisha bushya Victoire Ingabire
*Iyi myanzuro bamwe mu ntumwa za rubanda ngo bayibona nk’igitero ku gihugu
*Umudepite yasabye ko abadepite ba EU baje mu Rwanda bakwiye kujyanwa mu Itorero
*MINAFET ngo niyo yanze ko bajya gusura Ingabire Victoire kuko bitari mu byabazanye
Guhera saa cyenda z’umugoroba kuri uyu wa mbere mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda hateraniye inama nyunguranabitekerezo yahuje abagize imitwe yombi y’Inteko y’u Rwanda iganira ku myanzuro 13 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’ibihugu bigize ubumwe bw’Uburayi. Iyi myanzuro ngo yivanze cyane mu bitaragenzaga abagize komisiyo yaje mu Rwanda igizwe n’abadepite umunani.
Itsinda ry’Abadepite umunani batangiye urugendo rwabo mu Rwanda tariki 20 Nzeri 2016 barimo batandatu bo muri Espanye, umwe wo mu Bwongereza n’umwe wo mu Bubiligi. Aba batanze raporo yabo ari na yo Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi yashingiyeho itangaza iyo myanzuro yayo ku Rwanda. Iyi imyanzuro Abadepite n’Abasenateri niyo baganiragaho.
Senateri Mike Rugema ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga muri Sena ni we watangije ibi biganiro, avuga ko batunguwe n’imikorere y’inteko y’Ibihugu by’u Burayi kuko mu byazanye iriya komisiyo harimo kureba iterambere ry’inzego z’abagore, no kwigira ku u Rwanda ibijyanye n’uburinganire.
Aba badepite ngo basuye inzego zirimo MIGEPROF, Isange One Stop Center, Akilah Institute, aho abakobwa bahiga ibijyanye n’amahoteli n’izindi nzego zigendanye no guharanira uburenganzira n’iterambere ry’abagore.
Nyuma ngo basabye gusura Victoire Ingabire wakatiwe gufungwa imyaka 15 ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside maze ngo bangirwa na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga kuko bitari mu byabazanye, kandi bakaba barashakaga gusura umuntu umwe muri gereza.
Ndetse ngo ntibakagombye kumusura nk’abantu baje bahagarariye urwego gusa ngo umuntu usanzwe ari inshuti ye ni we washoboraga kuba yajya kumusura.
Abadepite n’Abasenateri bagiye bafata umwanya, bavuze ko batunguwe n’imyanzuro y’Inteko y’Uburayi kandi bayinenze cyane kuko yivanga mu butabera bw’igihugu cy’u Rwanda ndetse ngo baratandukiriye barakabya bajya no kuvuga ku matora ya 2017.
Bamwe muri izi ntumwa za rubanda bavuze ko iyi myanzuro bayibona nk’igitero ku butabera bw’igihugu. Abandi bavuze ko babifata nk’agasuzuguro, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hon Eduard Bamporiki yavuze ko abona abadepite bakoze iriya raporo bakwiye kujyanwa mu Itorero.
Ibihugu by’U Burayi bimwe ntibishirwa amakenga
Bamwe muri izi ntumwa za rubanda z’u Rwanda bavuze ko babona hari ibihugu by’u burayi byihishe inyuma ya bamwe mu badepite kugira ngo bigere ku mugambi wo gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho.
Mu buryo butaziguye U Bufaransa bwatunzwe agatoki, ku magambo umwe mu banyepolitiki aherutse kuvuga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ariko abandi bahuza ubwiganze bw’abadepite bari muri komisiyo yaje mu Rwanda, kuba ari abo muri SPAIN n’umucamanza waho wigeze gushyira mu majwi abayobozi bakuru b’u Rwanda.
Hon JMV Gatabazi yavuze ko buri gihugu kigira demokarasi yacyo, ko u Rwanda rutazemera abarubwira ibyo rugomba gukora.
Ndetse ngo aba badepite baje mu Rwanda bari baje ‘bya Nyirarureshwa’ kugira ngo babone uko bazahamya ibyo bashakaga kuvuga nubundi.
Abadepite bavuze ko bidasobanutse kubona bavuga ko ubutabera bw’u Rwanda butigenga kandi hari ibihugu n’Urukiko mpuzamahanga byose byohereza abaregwa Jenoside kuburanira mu Rwanda ndetse no mu rubanza rwa Ingabire u Buholandi bukaba bwarafashije mu gutanga ibimenyetso.
Hon Bazatoha we yavuze ko abadepite batatu mu munani baje ari bo babishyushyemo bakaba ibyo bibazo bitajyanye n’ibyari byabazanye mu Rwanda ndetse ngo bakabishishikariza n’abandi. Ikindi ngo umudepite umwe mu baje mu Rwanda afatanyije n’abandi bataje ni bo bafatenyije gutegura imyanzuro.
Hon Bamporiki we avuga ko umushyitsi waturutse i Burayi aje kureba abagore b’indashyikirwa batejwe imbere na Perezida, bakakirwa neza, ariko bamara kumara igihe ntibasure ababazanye, akajya gusura uwakoze ibidakorwa mugomba kumva abo ari bo.
Ati “Birababaje ariko ntibitunguranye, kuko umuntu w’umudepite utazi amahame nibura ya UN yo kutivanga mu bibazo by’ikindi gihugu, akarenga ku busugire bw’ikindi gihugu, ibindi byose …ngira ngo baranditse, nibashaka bazandike n’ibindi, tugomba kutabemerera tukababwira ko twarabamenye, ari abo ngabo.”
Bamporiki yongeyeho ati “Twagize ibyago byo kugendererwa n’abashyitsi batari ku rwego rwacu, aho tumaze kugera ni nko kuba warajijutse ugakora ibintu byose ngo wiyiteho nk’umuntu, wagera muri audience ugahura n’umuntu utari ku rwego rw’ibyo wize, aba bantu twarabasize. Ngira ngo kubera ko turi inteko, inteko yabo ikwiye kugirwa inama ko aba bantu bakorerwa itorero kandi twaritegura tukaribashyira.”
Yavuze ko aba bantu bari gukora mu nkovu ku Banyarwanda, bitew en’uko bahishira Abajenoside, bityo ngo abakoze iyi myanzuro bakwiye kwimwa inyandiko zizatuma baza mu Rwanda bakabanza gusaba imbabazi.
Kuri Hon Nkusi Juvenal we ngo hari imyanzuro yo mu 2013, ubu ngo iyo mu 2016 yaje ishingiye ku muntu umwe Victoire Ingabire, akavuga ko uwabikoze azi ibyo arimo akora, icyo bashaka ngo ni ugusubiza inyuma igihugu, ariko ngo nta uzabyemera.
Hon Nkusi ati “ni agasuzuguro, ni uguhaguruka mu byo abadepite bifuje harimo gutesha agaciro iyo myanzuro kurega abayikozekuyamagana no kwandikira inteko ya EU icyo kibazo kigakemuka.”
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
35 Comments
Nta kindi bavuga!
Ngo kuko bitari mubyabazanye? Cyangwa mwasomye nabi nako babasemuriye nabi? Mujye kureba feuille de mission yabo.Niba bataravuze ko bazasura bakanavugana nabatavuga rumwe na leta se bishatse kuvugiki?
Ariko namwe muransensa, igihe mwavugiyeee! mwateranye amagambo gusaaaaaa! Bariya ba rutuku bazi ibyo barimo, mujye mutekereza kure. reka twagure amaso turebe mu karere uko bihagaze, ku bazungu cyane cyane abanga u Rwanda ubu iki ni igihe cyabo cyiza cyo kudutera imvururu mu Karere u rwanda nirwo rwari rutahiwe, nawe se uragera Europe, USA, Africa nta muntu n’umwe udasingiza H.E Paul Kagame kuki? kuko niwe mu president muri Africa yose ushobora kuvuga akabwira uwo ashaka wese akamubwira ikimuri ku mutima, kandi ibyo avuga byose bihamywa n’ibyo akora, nta kuntu rero batamurwanya kuko niwe ubabwiza ukuri kose. iyi ni Politics, abafransa babuze uko binjira mu burundi kuko NKURUNZIZA yafunze imipaka, mu minsi ishize numvise ko basha kwivanga muri DRC ARIKO kABILA ntabishaka, Magufuri we yarakaniye ntaho bamenera, hasigaye rero gukandira ku Rwanda kuko niho hari hasigaye! Bariya ba rutuku bari baje gushaka aho bakwinjirira ngo ibyo bifuza mu Karere babigereho. mu by’ukuri haba bELGIUM, France cg Spain nta n’umwe ufite ijambo muri aka Karere. Reba uko akarere kafashwe UK yiganje muri Kenya na Uganda, China yiganje muri TZD, Rda na Uganda),Russian yiganje mu Burundi na DRC naho USA yo ihaba hose, mbese mu bihugu bikomeye ku isi byamaze gufata karere kose uretse France kubera reputation mbi isiga inyuma y’aho inyuze hose si igitangaza rero ko France irimo isaza imigeri. ngo nayo yigarurire icyizere n’ijambo imaze gutakaza muri politic mpuzamahanga. Jy mbona tudakwiye guta umwanya wacu duterana amagambo ahubwo tugomba kumenya abo dukina nabo. Amasomo twigiye ku mateka yacu akwiye kudutera ishyaka ryo gushyira hamwe tugaharanira icyaduha amahoro kuruta kuba njya iyo bijya. ikindi mukwiye kumenya ni uko ibihugu byose by’isi bizakomeza gukorana amasezerano ariko ntibazigera bahuza kuko impamvu yayo masezerano ni mbi.
Hahaha uyu mugabo aransekeje ngo babajyane mu itorero???!!!! nonese bakubwiye ko barikeneye? Nyabuna uriya muntu wangiye ko basura Victoire niwe wabyishe rwose. abazungu baza bazi neza situation yigihugu cyawe. natwe tujye duhangana nabo ariko dukoresheje ubwenge sinon ntago izi methods zagira icyo zidufasha. abashinzwe diplomacy yacu ubutaha bajye bakora ibishoboka amakosa nkaya ntabeho naho ubundi aba bagabo baradufite mu mpande zose twabyanga twabyemera
@Babu narabivuze mu gihe abandi bavuganga ngo hoshi nibagende ngubundi bari baje kwigira ku Rwanda bicaye mu nteko nibindi intera rwateye mugushyira abagore munzego zubutegetsi.Uriya wafashe icyemezo cyokubabuza kujya muri 1930 uwariwe wese agombye kwirukanwa muri leta kuko ariwe ukwegera u Rwanda.Bamaze kugenda ibyakurikyeho rero mwabibonye.
hahaha!! ubundi c kuki banze ko basura victoire!???? kontacyo bariguhindura kugifungo byatibitwaye iki ??? nkeka ko iyo mubemerera urwikekwe rwarikuvaho nibyo bavugaga byose none biriyongreye’
uyu mugore ni ikibazo ku Rwanda. Ingabire.yaje ari intumwa pe. kandi yaje yabanje kwisegura ku buraya na Amerika. ni dangeeee
Bavandimwe nkunda twese tuziko, ntakitagira iherezo Umuhanuzi MAGAYANE niwe wabishoje agir’ati:Amaherezo yingoma ya RWABUJINDIRI rurya ntiruhage azabaho nk’ubufindo ati kuko umuzungu wakimuhaye ninawe uzakimwaka none ahubwo ndabona atali umwe kuko yatangatanze hirya nohino nabavukanyi be birab’ibyuya ntibib’amaraso.
hahahh, namwe murivugira ko baje mu bugenzuzi kw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore, none mwagirango baze kureba abicaye mu nteko gusa?
nyamara mugihe bariya badepite bari inaha tittles z’ibitangazamakuru byino byose byaragiraga biti “Abadepite bo munteko y’ibihugu by’iburayi baje mu Rwanda mu rugendo Shuri ruzabafasha kumenya ibanga ry’u Rwanda mwiterambere no guteza imbere umugore” ! none nimundebere umusaruro uvuyemo? baca umugani bati ” ibishashagirana byose si Zahabu” !!!!!
Ariko namwe muransensa, igihe mwavugiyeee! mwateranye amagambo gusaaaaaa! Bariya ba rutuku bazi ibyo barimo, mujye mutekereza kure. reka twagure amaso turebe mu karere uko bihagaze, ku bazungu cyane cyane abanga u Rwanda ubu iki ni igihe cyabo cyiza cyo kudutera imvururu mu Karere u rwanda nirwo rwari rutahiwe, nawe se uragera Europe, USA, Africa nta muntu n’umwe udasingiza H.E Paul Kagame kuki? kuko niwe mu president muri Africa yose ushobora kuvuga akabwira uwo ashaka wese akamubwira ikimuri ku mutima, kandi ibyo avuga byose bihamywa n’ibyo akora, nta kuntu rero batamurwanya kuko niwe ubabwiza ukuri kose. iyi ni Politics, abafransa babuze uko binjira mu burundi kuko NKURUNZIZA yafunze imipaka, mu minsi ishize numvise ko basha kwivanga muri DRC ARIKO kABILA ntabishaka, Magufuri we yarakaniye ntaho bamenera, hasigaye rero gukandira ku Rwanda kuko niho hari hasigaye! Bariya ba rutuku bari baje gushaka aho bakwinjirira ngo ibyo bifuza mu Karere babigereho. mu by’ukuri haba bELGIUM, France cg Spain nta n’umwe ufite ijambo muri aka Karere. Reba uko akarere kafashwe UK yiganje muri Kenya na Uganda, China yiganje muri TZD, Rda na Uganda),Russian yiganje mu Burundi na DRC naho USA yo ihaba hose, mbese mu bihugu bikomeye ku isi byamaze gufata karere kose uretse France kubera reputation mbi isiga inyuma y’aho inyuze hose si igitangaza rero ko France irimo isaza imigeri. ngo nayo yigarurire icyizere n’ijambo imaze gutakaza muri politic mpuzamahanga. Jy mbona tudakwiye guta umwanya wacu duterana amagambo ahubwo tugomba kumenya abo dukina nabo. Amasomo twigiye ku mateka yacu akwiye kudutera ishyaka ryo gushyira hamwe tugaharanira icyaduha amahoro kuruta kuba njya iyo bijya. ikindi mukwiye kumenya ni uko ibihugu byose by’isi bizakomeza gukorana amasezerano ariko ntibazigera bahuza kuko impamvu yayo masezerano ni mbi.
yewe bamporiki we, Singaye na Twagiramungu wakwise umuteruzi w’ibibindi. Ubundi nkubwo leta ntasoni biyitera guha Evode ubu minister warangiza ugafunga victoire. biriya se umubi ninde kuruta undi? nzaba mbona umunsi izamarere zayabangiye ingata aka za nzirabwoba. ribera kurora
Njye ndumva twahita ducana umubano n’abo ba rutuku ubundi tugaharanira kwigira tubinyujije mu budehe, girinka, mituweli, agaciro, ishema ryacu, itorero, umuganda, bye bye nyakatsi, akarima k’igikoni, akagoroba k’ababyeyi, agasozi indatwa, ….
Abazungu bo bagira agasuzuguro ku birabura gateye iseseme, utabazi arababrirwa. Gusa ni ngombwa kumenya uko twitwara ycne cyane duhereye ku mateka yacu.
Mu kwezi kwa 2/1897, umwami Musinga amaze ibyumweru 2 yimye ingoma, umuzungu Captain Ramsey ari kumwe n’abandi badage 2 hamwe n’abasilikari be 300 bashatse gusura ibwami, ibwami bababwiye gutegereza; babonye bamaze iminsi 2 hafi aho, agasuzuguro karabuzura bahitamo kujyayo ku ngufu, ingabo zirabagota, ariko zirabareka bajyayo; bagezeyo Musinga yanze kubonana nabo ahubwo bababeshya ko Mpamarugamba (wari ushinzwe imihango y’ibwami) ko ariwe mwami nuko abazungu baganira nawe bazi ko ariwe mwami w’ u Rwanda; bamaze kuganira bemeranijwe ko baza gutura mu Rwanda, ariko nabo bagafasha umwami mu guhashya ababiligi bari batangiye kurutera, nuko bamuha ibendera ry’Ubudage ndetse anasaba ko bagirana igihango (bacaga indasago ku nda munsi y’umukondo buri wese akanywa amaraso y’undi) ariko Mpamarugamba na Ruhinankiko wari hafi aho barabyanze ahubwo bamukorera undi muhango, bafata utwatsi tw’imitsina bazirikana bombi ku maboko mu bujana, bahana ibiganza nuko amasezerano n’igihango biba bitangiye ubwo. Kuva uwo munsi kugera kuri iyi saha, Abazungu bivanga mu buzima bw’abanyarwanda n’ u Rwanda, twabyanga twabyemera niko bimeze kandi ntibiteze guhinduka vuba aha.
Uyu munsi wa none ahubwo, igihugu aho kigeze aho gikeneye abantu bajijutse, bazi ubwenge kandi bazi gutekereza. Inkotanyi zo muri 1991~2003 zakatubereye urugero (zaratekerezaga, zari resourceful kandi zagiraga creativity itangaje) nkeka ko icyabibaterga yari amaraso ya revolution yatemberaga mu mitsi yabo; igitangaje ariko ni uko numvise HE. P. Kagame ababaza ejobundi mu mwiherero wa 2015 ngo “where has gone your revolutionary stand”. Icyo gihe ntawatinyutse kumusbiza.
Umuntu rero yakwibaza niba abategetsi nka Bamporiki Edouard usabira bariya bazungu kujyanwa mu ngando, kwimwa visa cg se ngo kwigisha inteko ya EU, ureste gushaka kuryoshya ikiganiro gusa, arabona hari igitekerezo kizima aba atanze, kandi abona igihugu kirimo “gikubitwa” nk’imigwegwe ?!
Umuzungu Pierre Pean yanditse igitabo acyita ngo “Noires fureurs, Blancs menteurs”; ni nko kuvuga ngo: umwirabura w’umunyamujinya (uhubuka), n’umuzungu w’indyadya. Muri make ntaho yaduhishe, abazungu ni indyarya zo mu rwego rwo hejuru ku buryo kubana nabo bisaba ko nawe uba indyarya ukongeraho no kuba indyamirizi riko mwese mukagera kucyo mwifuza kandi natwe uvunitse igufwa.
you are right
Ariko namwe muransensa, igihe mwavugiyeee! mwateranye amagambo gusaaaaaa! Bariya ba rutuku bazi ibyo barimo, mujye mutekereza kure. reka twagure amaso turebe mu karere uko bihagaze, ku bazungu cyane cyane abanga u Rwanda ubu iki ni igihe cyabo cyiza cyo kudutera imvururu mu Karere u rwanda nirwo rwari rutahiwe, nawe se uragera Europe, USA, Africa nta muntu n’umwe udasingiza H.E Paul Kagame kuki? kuko niwe mu president muri Africa yose ushobora kuvuga akabwira uwo ashaka wese akamubwira ikimuri ku mutima, kandi ibyo avuga byose bihamywa n’ibyo akora, nta kuntu rero batamurwanya kuko niwe ubabwiza ukuri kose. iyi ni Politics, abafransa babuze uko binjira mu burundi kuko NKURUNZIZA yafunze imipaka, mu minsi ishize numvise ko basha kwivanga muri DRC ARIKO kABILA ntabishaka, Magufuri we yarakaniye ntaho bamenera, hasigaye rero gukandira ku Rwanda kuko niho hari hasigaye! Bariya ba rutuku bari baje gushaka aho bakwinjirira ngo ibyo bifuza mu Karere babigereho. mu by’ukuri haba bELGIUM, France cg Spain nta n’umwe ufite ijambo muri aka Karere. Reba uko akarere kafashwe UK yiganje muri Kenya na Uganda, China yiganje muri TZD, Rda na Uganda),Russian yiganje mu Burundi na DRC naho USA yo ihaba hose, mbese mu bihugu bikomeye ku isi byamaze gufata karere kose uretse France kubera reputation mbi isiga inyuma y’aho inyuze hose si igitangaza rero ko France irimo isaza imigeri. ngo nayo yigarurire icyizere n’ijambo imaze gutakaza muri politic mpuzamahanga. Jy mbona tudakwiye guta umwanya wacu duterana amagambo ahubwo tugomba kumenya abo dukina nabo. Amasomo twigiye ku mateka yacu akwiye kudutera ishyaka ryo gushyira hamwe tugaharanira icyaduha amahoro kuruta kuba njya iyo bijya. ikindi mukwiye kumenya ni uko ibihugu byose by’isi bizakomeza gukorana amasezerano ariko ntibazigera bahuza kuko impamvu yayo masezerano ni mbi.
Dear Nzabandora
ibyo MP Bamporiki yavuze byo kubima Visa, yabyise Travel Ban
n’ibintu bikomeye cyane muri diplomacy,, ahubwo ubanza muba mutumva icyo bivuze, ubuse iyo baba bataraje baba badusuzuye bene aka kageni, ibyo kubaha ingando nabyo nibyo bigaragara ko MP wacu yabanenze cyane nk’abasigaye inyuma bakeneye amahugurwa… wumvise ko yavuze ngo ntibazi na general principal ya “Non Interference in state domestic affairs” umudepite w’iburayi utazi ibi urumva adakwiye ingando?
ahubwo big up Edouard
Jules ko uvuga Bamporiki warangiza uti Evode na Ingabire bihuriyehe? njye mbona natwe dufite ibibazo byacu ubwacu… bazagushyire munteko ndebe icyo urusha abariyo,
mwakoze badepite bacu.
Dear Nzabandora
ibyo MP Bamporiki yavuze byo kubima Visa, yabyise Travel Ban
n’ibintu bikomeye cyane muri diplomacy,, ahubwo ubanza muba mutumva icyo bivuze, ubuse iyo baba bataraje baba badusuzuye bene aka kageni, ibyo kubaha ingando nabyo nibyo bigaragara ko MP wacu yabanenze cyane nk’abasigaye inyuma bakeneye amahugurwa… wumvise ko yavuze ngo ntibazi na general principal ya “Non Interference in state domestic affairs” umudepite w’iburayi utazi ibi urumva adakwiye ingando?
ahubwo big up Edouard
Oooh yewe Rugero we, ihorere ubanza uri umwana cg se nawe utahira ibyo usoma kuri internet, wumva kuri TV gusa. Interference ntaho itaba yagera mu bihugu by’Africa ho igasya itanzitse kuko ibyinshi ababiyobora baba barashyizweho n’abazungu ari nabo bakorera. Mbwira nibura igihugu 1 cyo muri Africa kidafite interference ya west ?
Bamporiki ntazi ibyo avuga, kandi ni mu gihe kuko ni igikuri muri politiki ! Ibyo yavuze byaba aribyo cg se ataribyo ntacyo byunguye muri aka kanya kuko ntabwo uyu ari umwanya wo guterana amagambo na EU ahubwo ni mwanya wa savvy “political maneuvering”, no kugabanya damages ariko si umwanya wo kuvuga ibidahwitse by’ingando bimeze ngo gutebya.
Ikigamijwe hano si uguhangana n’umunyantege, ikigamijwe ni ukumenya gucengana nawe muri diplomacy na politiki, ukamenya intege nke ze, ku buryo situation iba win-win. So, ibyo uriya Nzabandora avuga afite ukuri 100% .
Reka Bamporiki nta gitekerezo atanze, ndiwe najya nicecekera nkareka kwihesha amenyo y’abasetsi. Ngo bafate abo badepite ba EU babajyane kwa Rucagu mu ngando ! heheheh !
Ibi yavuze ni nka kumwe muba mugitangira gukina umwe yashyiraho seti, ukabona umuswa ahise azamura ikarita ya Bwana . Aba badepite ushobora gusanaga banibereye mu gakino na muzehe, ariko Bamporiki akaba ari aho atazi iyo byerekera. Bamporiki nashyire umupira hasi mu kibuga, yiwutwara mu ntiko kuko si volley maze areke umusaza azabyirangiriza kandi ejo yavuze ko abishoboye.
Mwikundira Bamporiki, ubuse niwe wavuze gusa. …uziko namwe ntaho mutaniye na EU MPs. .ntasoni ngo bariya ba shenzi bafitanye gahunda na president wacu. …. Muri abashinyaguzi
Ariko hano Hari ibigarasha kweli ubwo mushatse kuvugako aba baje kureba Victoire bitwaje indashyikirwa z’urwanda aribo basibanutse kurusha Hon Bamporiki . Ndabasetse cyaneee. .. gusa ndabona mwahagurukiye MP ed nkabatasomye ibyo yavuze. .. erega interference ni icyaha gikomeye. ..
Icyakora Masudi na Magufuri muri ibigarasha gusa. ..
Nigute mutabonako izo ngirwa badepite ziburayi zikorera abanga urwanda. .. ubwose mushatse kuvugako urwanda ruyobowe kurwego nkurwo bavuze. ..Muri ibigoryi gusa. .. turaterwa namwe mwarangize mukataka abayobozi banyu. .. ubwose amaherezo azaba ayahe. .. ahubwo abayobozi binteko nibakomeze bamagane abo bashinyaguzi. . Naho abiyemeje kwifatanya nabashinyagurira urwanda birabareba…..
Nanjye ndumva aba bantu twarabasize kuko baracyapfobya Jenoside kandi twe gupfabya amategeko yacu abihana. .. rwose baratakaye baracyari mubyo twateye umugogoro. . Abatumvise ibyo Hon Bamporiki yavuze namwe mumeze nkabashyitsi twakiriye
Nanjye abo bashenzi ngo n’abashyitsi nabatuka ahubwo ndashima uwabasabiye itorero. ..yabacishijemo ijisho rwose. ..
Mwarondogoyeeeee
Ese ntimuziko umu MP atabazwa ibyo yavugiye munteko? Mwirirwe
EUROPEAN UNION IGIYE KWONGERA KUGIRA IKIBAZO CYA INGABIRE VICTOIRE ICYO NAKWITA ” BOUC EMISSAIRE” RERO PARLEMENT Y’U RWANDA IKWILIYE KUREBA NEZA IBIKUBIYE MULI ICYO NISE BOUC EMISSAIRE ( utumva neza icyo iyo terme bouc émissaire isobanura anshake musobanulire icyo ivuga). Merci.
Biriko biraza ndabona 2017 ari udushya gusa.
Makoma uransekeje, Peeeeeeeeeeeeeee
Ariko namwe muransensa, igihe mwavugiyeee! mwateranye amagambo gusaaaaaa! Bariya ba rutuku bazi ibyo barimo, mujye mutekereza kure. reka twagure amaso turebe mu karere uko bihagaze, ku bazungu cyane cyane abanga u Rwanda ubu iki ni igihe cyabo cyiza cyo kudutera imvururu mu Karere u rwanda nirwo rwari rutahiwe, nawe se uragera Europe, USA, Africa nta muntu n’umwe udasingiza H.E Paul Kagame kuki? kuko niwe mu president muri Africa yose ushobora kuvuga akabwira uwo ashaka wese akamubwira ikimuri ku mutima, kandi ibyo avuga byose bihamywa n’ibyo akora, nta kuntu rero batamurwanya kuko niwe ubabwiza ukuri kose. iyi ni Politics, abafransa babuze uko binjira mu burundi kuko NKURUNZIZA yafunze imipaka, mu minsi ishize numvise ko basha kwivanga muri DRC ARIKO kABILA ntabishaka, Magufuri we yarakaniye ntaho bamenera, hasigaye rero gukandira ku Rwanda kuko niho hari hasigaye! Bariya ba rutuku bari baje gushaka aho bakwinjirira ngo ibyo bifuza mu Karere babigereho. mu by’ukuri haba bELGIUM, France cg Spain nta n’umwe ufite ijambo muri aka Karere. Reba uko akarere kafashwe UK yiganje muri Kenya na Uganda, China yiganje muri TZD, Rda na Uganda),Russian yiganje mu Burundi na DRC naho USA yo ihaba hose, mbese mu bihugu bikomeye ku isi byamaze gufata karere kose uretse France kubera reputation mbi isiga inyuma y’aho inyuze hose si igitangaza rero ko France irimo isaza imigeri. ngo nayo yigarurire icyizere n’ijambo imaze gutakaza muri politic mpuzamahanga. Jy mbona tudakwiye guta umwanya wacu duterana amagambo ahubwo tugomba kumenya abo dukina nabo. Amasomo twigiye ku mateka yacu akwiye kudutera ishyaka ryo gushyira hamwe tugaharanira icyaduha amahoro kuruta kuba njya iyo bijya. ikindi mukwiye kumenya ni uko ibihugu byose by’isi bizakomeza gukorana amasezerano ariko ntibazigera bahuza kuko impamvu yayo masezerano ni mbi.
wowe wiyise Maisha, niko ubibona? Je ne dis rien, je ne prophetise rien.
Hhhhhhhhhh abana burwanda ndabakunda cyane,Ngo abadepite baje kwigira Ku Rwanda iterembere ryumugore
nokuvugana nabatavuga rumwe na leta? None barahavuye
bavuze ibyo batwigiyeho,nuko babyize nuko byabanyuze,
none mutangiye kubatuka no kubavuga nabi.murashekeje
cyane!!!!! None reka mbaze abagumya kubatuka? Mwagirango bavuge ibyo batabonye? Cg ibyo batabigiyeho?cg mwagirango bavuge ibyo mutekereza mumitima nomumitwe yanyu?
wowe wiyise BUNTU, uwakunyereka nakugulira agacupa ndakaroga Umwami.
Eduard Bamporiki yavuze ko abona abadepite bakoze iriya raporo bakwiye kujyanwa mu Itorero.
njyyyyewe Kideyo ndabivuze babajyane mu itorero iyi ni contribution muri debate koko???
cg ni kwakundi umuntu agira ati ningenda ntavuve barabibona ngo iki agapfa kuvuga???!!!!!
Comments are closed.