Rulindo: Yashatse gutema mushiki we baramurasa arapfa
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, abaturage bo mu mudugudu wa Gatare mu kagari ka Mukoto mu murenge wa Bushoki muri Rulindo bavuga ko batabaye umugore witwa Patricie Muhawenimana agiye gutemwa na musaza we maze bakaburizamo umugambi we, bikarangira uyu mugabo wari ugiye gutema mushiki we arashwe agapfa.
Emmanuel Karinganire umwe mu baturage batabaye yabwiye Umuseke ko umuturanyi wabo Faustin Munyembabazi yagiye gutema mushiki we baturanye akoresheje umuhoro uyu agatabaza cyane abaturage bagatabara bakamutesha.
Umugambi we uburijwemo yirukankanye aba batabaye ndetse n’abandi bavandimwe be ashaka uwo atema bose barahunga maze ngo atemagura insina za mushiki we azishyira hasi.
Pierre Claver Nzeyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushoki yabwiye Umuseke ko hitabajwe police maze umupolisi waje gutabara nawe Munyembabazi ashaka kumutema.
Uyu mupolisi ngo yarashe inshuro irenze imwe hejuru ariko biba iby’ubusa akomeza kumusatira ngo amuteme maze uyu mupolisi aritabara aramurasa ahasiga ubuzima.
Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko uretse umutekano wahungabanyijwe n’uyu Munyembabazi Faustin washatse gutema abavandimwe be, abaturanyi n’umupolisi watabaye, ubundi umutekano wifashe neza muri uyu murenge.
Bamwe mu baturanyi ba Munyembabazi babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari asanzwe agirana amakimbirane n’abavandimwe be ashingiye ku mitungo.
UM– USEKE.RW
16 Comments
Uwiyishe ntaririrwa, kandi ngo Urwishigishiye ararusoma
Rulindo ko numva yugarijwe n’abagizi ba nabi ibi ni ibiki koko?
Barase umujinga!
Nanjye nari kumurasa. Abo bantu ntabo dukeneye muri société nyarwanda kabisa.
Ushaka gukora amabi nk’ayo bajye babarasa kabisa.
Keep up police!
Amazing & amusing comment!
RCS se ushatse kuvuga ko ntacyo imaze? Uyu nta kundi byari kugenda kuko yashakaga kugirira nabi inzego z’umutekano. Ariko bibaye ibishoboka agafatwa yajya kugororwa tukareba ko yazasubira mu murongo mwiza nk’abandi.
Tubwirwa kenshi yuko igipolisi cy’u Rwanda ari icy’umwuga ndetse ko kiri mu bya mbere bizwiho ubuhanga, ubuhangange na Discipline mu karere kose, niba atari muri Afrika yose. None ni gute umupolisi afite imbunda, agasatirwa n’umuturage ufite umupanga maze Polisi akarasa mu cyico? Kuki se atarasa ku maguru cg ku birenge ariko akaboneza isasu mu ngusho? Muri Amerika n’i Burayi ho birumvikana yuko abagizi ba nabi baraswa mu cyico (ariko si buri gihe) kuko batera abapolisi na bo bitwaje imbunda nk’izabo. Ariko mu Rwanda ibi bintu abapolisi bihaye byo kwica abaturage uruhongohongo mwumve na mwe amaherezo yabyo! Abo baturage baraswa, ngo bamwe bashatse gutoroka gereza, ngo abandi birutse polisi ibahamagaye, abandi ngo barakekwaho iterabwoba, … none uyu munsi hadutse abapolisi barasa mu cyico umuturage ubateye yitwaje umupanga? Birashekeje kubona hafi ya mwese abatanze ibitekerezo kuri iyi nkuru mwishimiye iyi mikorere y’uyu mu Polisi? Turasaba abahinzwe Discipline mu gipolisi yuko bakwita kuri iki kintu gishya cyadutse cyo mu ba Polisi cyo kwica abaturage uko bishakiye ibintu bigacecekwa nkaho ntacyabaye, nyamara nabonye kuri YouTube Ingagi mu Birunga isatira Mukerarugendo iramuhirika kandi yashoboraga no guhita imutanyaguza ikamwica, ariko abarinzi ba Park bari bafite imbunda ntibahise barasa iyo ngagi kandi Mukerarugendo uwo yarakomeretse! Please, abasesengura ibintu n’ibindi mwige kuri iki kibazo kuko abaturage nibakomeza kwicwa batyo bucece bucece igihugu kizasigaramo igihuru, imbeba n’ibihunyira!!!
Yewe ngaho nawe uzajye kuba umupolisi maze utwereke uko wabigenza uhuye n’umugome nk’uriya.
Ese ubwo izo ni impuhwe ufitiye uriya mugome ushaka kwica umuvandimwe we cg ni urwango usanzwe wanga RNP?
hhhhh ntunsetse sha ibyo wivugisha ngo iyo atamurasa mu kico none se uribwira ko uyu wumuhoro nawe yari gutema umupolisi ahatari mu kico? mujye mukura imiteto aho iyaba ari wowe yatatse ndibaza ko na grenade wari kuyimutera
uri kuvuga gutya kuku utari uhari ngo urebe uko yari ameze yabaye nk’umusaz. ndetekereza ko iyo uba wari uri aho ibi byabereye mbere y’uko araswa uba utari kuvuga utya. ahubwo ndakeka ko ari ugushaka gusebya polisi y’urwanda gusa . sinkeka ko waba ushinzwe kurinda abantu n’ibyabo ngo ubone umuntu aje ameze nk’uko uyu warashwe yarameze yirukankana abantu ngo witurize nturase! ese ubwo iyo atemagura abantu nka batanu bose bagapfa ubu uba uri kwandika ngo abapolice b’urwanda baba biturije barebera abaturajye bari gutemagurwa. jye ndumva twajya tureba kumpande zose, ntago nshigikiye ko abantu baraswa ariko ntiwaba ushinwe kurinda abantu ngo ubihorere bajye mu byago urebera.
Ugasanga MUNYEMBABAZI niwe ushaka gutemesha abantu umuhoro
Ugasanga ba Innocent bakatiwe imyaka 10 kubera ubujura
Ugasanga ba Bienfait bafata abana ku ngufu
Ugasanga ba Cyiza ni ababaya cyane
Hehehehehehhe
Hahaha Albert rwose winsetsa. Izina ntirikiriryo mu ntu byarahindutse. Gusa nanjye uko mbyumva ni uko uyu mu polisi yashoboraga kumurasa akaguru akagwa hasi ntabe akirukankana abantu ariko kurasa mu kico nabyo simbibona nk’igisubizo cy’ikibazo.
Uwiyishe Ntaririrwa Rwari Rwamubunzemo Kbsa.Isasu Yabonaga Ryakina Nawes!!
Umuntu ni umuntu ntawe ufite uburenganzira bwo kumwambura ubuzima si impongo si impala umuhoro yatemeshaga insina wakwica umuntu ariko ndahamyako Polisi y’u Rwanda ari abanyamwuga biravugwa kenshi
igisubizo rero si ukumwica ni ukumutesha ako kavuyo yari yateje imbunda zica nizo bafite ariko yari kumukomeretsa ntamuhamye mu kico kandi ari umuntu ufite umuhoro nta nwaro yindi yari afite please umuntu si itungo barasa uko bishakiye.Abakuru ba Polisi ni ahanyu kuko birimo kwiyongera cyane ukumva ngo barashe abaturanye ahantu hatandukanye.bishobotse hashakishwa amasasu atica kuko u Rwanda rwateye imbere muri byinshiiiii
Umuntu ni umuntu ntawe ufite uburenganzira bwo kumwambura ubuzima si impongo si impala umuhoro yatemeshaga insina wakwica umuntu ariko ndahamyako Polisi y’u Rwanda ari abanyamwuga biravugwa kenshi
igisubizo rero si ukumwica ni ukumutesha ako kavuyo yari yateje imbunda zica nizo bafite ariko yari kumukomeretsa ntamuhamye mu kico kandi ari umuntu ufite umuhoro nta ntwaro yindi yari afite please umuntu si itungo barasa uko bishakiye.Abakuru ba Polisi ni ahanyu kuko birimo kwiyongera cyane ukumva ngo barashe abaturanye ahantu hatandukanye.bishobotse hashakishwa amasasu atica kuko u Rwanda rwateye imbere muri byinshi!!!!!!!!!!
Ntabwo kumurasa mu ngusho ariyo yari final solution.aha ntiyabikoze kinyamwuga rwoseee! yari akwiye kumurasa ahandi wenda kugirango acike intege ubundi agashyikirizwa ubutabera.mbona iwacu tutita cyane ku kamaro k’ubutabera ahubwo tugahita dukemura ikibazo uko tubyumva(nk’uko guhita barasa umuntu ngo akekwaho iki kd atabihamijwe n’ubutabera kd aribwo bufite ubububasha bwo guhamya umuntu icyaha). wenda bamushimire ko yatabaye abaturage ariko banamugayire ko yakemuye ikibazo nabi. Ababishinzwe bagire icyo babikoraho. Nahububundi ikiremwa muntu nicyubahwe!!
Amasasu yica ubanza ariyo ahenze kurusha aca intege.
police yacu ikeneye amahugurwa ninyigisho rwose iyo irashe umuturage ntibura ibyo ivuga ariko bigaragaza ubumenyi bucyeya kuko kurasa umuturage ngo yashakaga gutema abantu ntabwo byumvikana ese iyo bigakurasa nta takitiki zindi bigishwa??? birababaje cyane uwo mupolice afungwe kuko nabandi bazajya barasa abantu ngo bitabaraga
Comments are closed.