Rubavu: Impanuka y’imodoka ya RCS yahitanye umuyobozi wungirije wa Gereza
Ahagana saa tanu z’ijoro kuri uyu wa gatatu mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Muhira imodoka GR 952 ya gereza ya Rubavu yagonganye n’ikamyo plaque RAB 404 O abantu batatu bahasiga ubuzima barimo n’umuyobozi wungirije wa gereza ya Rubavu.
Birakekwa ko iyi mpanuka yaba yatewe n’umuvuduko, abitabye Imana ni abari muri iyi modoka ya Gereza yo mu bwoko bwa Toyota HiLux.
Uwari uyitwaye, n’umuyobozi wungirije wa gereza ya Rubavu hamwe n’umuganga wari wicaye inyuma bahise bahasiga ubuzima.
Undi muntu umwe bari batwaye mu myanya y’inyuma yakomeretse bikomeye ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.
Abari mu ikamyo kugeza ubu amakuru agera ku Umuseke aravuga ko bakomeretse mu buryo bworoheje.
CIP Hillary Sengabo Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, yabwiye Umuseke ko iyo mpanuka yabaye mu ma saa tanu z’ijoro.
Ati “Ikamyo ya Bralirwa yataye umuhanda, igonga imodoka ya RCS hapfa Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rubavu, Assistant Inspector of Prison, Hakizimana Peter, umushoferi n’umuganga wa gereza.”
Yavuze ko RCS yifatanyije n’imiryango yabo, ngo ikigiye gukurikiraho ni ugukora ibiteganywa n’amategeko agenga umukozi wa Leta igihe yitabye Imana.
UM– USEKE.RW
13 Comments
Imana imwakire hamwe nabaguye muri iyi mpanuka bose
Rip Ingabire Epaphlodite
oraraaaa!IMANA ibakire mu bayo kbx gsa kandi abashoferi bajye bagabanya umuvuduko kuko baba batwaye ubuzima bw’abantu
oraraaa!IMANA Ibakire mu bayo kbx gsa kdi abashoferi bajye bibuka ko baba batwaye ubuzima bw’abantu bagabanye umuvuduko.
RIP Ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka.
Ni byiza @ Chief Editor w’Umuseke, ndabona wakosoye iyi nkuru! Thanks
Yoo Peter muvandi ruhukira mu mahoro. Mwese Imana ibakire mu bayo kandi yihanganishe imiryango yanyu
I missed a good friend, RIP Peter
noneho ko mwabuze amafoto byagenze gute ko aricyo tubakundira?
yooo Aime ugiye tucyigucyene imana ikwacyire
kabisa nta kundi Imana yamukunze kuturusha
Peter we kugeza nubu sindabyumva!!!!!!!!
NSABIMANA Aime Jered Imana ikomeze kubana n’abawe ESAPPAG twifatanije n’umuryango wawe mu kababaro
Comments are closed.