Volleyball: UTB na RRA zatwaye ibikombe byo kwibuka Rutsindura
Umuryango mugari wa Volleyball wari mu karere ka Huye wibuka Alphonse Rutsindura wabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball. Irushanwa ryo kumwibuka ryegukanywe na UTB mu bagabo, na RRA mu bagore.
Mu mpera z’iki cyumweru, mu karere ka Huye, ikigo Petit Séminaire virgo Fidelis yo ku Karubanda cyateguye irushanwa ryo kwibuka uwahoze ari umwarimu wacyo, akaba n’umutoza wa Volleyball, Alphonse Rutsindura wazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Irushanwa ryo kumwibuka ryabaye kuwa gatandatu, imikino ya nyuma iba ku cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016. Ryitabiriwe n’amakipe
Amakipe yitabiriye iri rushanwa ni 11 mu bagabo; KVC, IPRC South, IPRC East, UTB (yahoze ari RTUC), Relax VC, UR (Huye), Tout Age (Huye), Umucyo (Huye), Mamba1/Mamba2 (Kigali) APSVF(Anciens du Petit Seminaire Virgo Fidelis)
Mu bagore hitabiriye amakipe ane; Ruhango VC, APR VC, RRA (Rwanda Revenue Authority), na Tout-Age (Huye).
Mu bigo by’amashuri bine nibyo byifatanyije na PSVF (Petit Seminaire Virgo Fidelis) ni; Groupe scolaire officiel de Butare Indatwa, Lycee de Nyanza, Christ Roi na G.S. Philippe Neri (Gisagara)
Imikino ya nyuma yabaye kuri iki cyumweru mu bibuga bibiri bidasakaye byo ku Karubanda, ariko kubera imvura nyinshi yaguye muri Huye, imikino yimuriwe muri Gymnase ya kaminuza y’u Rwanda.
Mu bagabo, UTB (yahoze yitwa RTUC) yatwaye igikombe mu bagabo itsinze APSVF(Anciens du Petit Seminaire Virgo Fidelis) amaseti 3-2. Mu bagore RRA yatwaye igikombe itsinze Ruhango amaseti 3-1. Mu bigo by’amashuri, Groupe scolaire officiel de Butare Indatwa, yatwaye igikombe itsinzee Lycee de Nyanza seti 3-2.
Ibihembo byatanzwe muri iri rushanwa
Ikipe ya mbere: 200,000 Rwfs
Ikipe ya kabiri: 150,000 Rwfs
Ikipe ya gatatu: 100,000 Rwfs
Roben NGABO
UM– USEKE.RW