Muhanga: Umubyeyi yateguye abana bajya ku ishuri maze ‘ariyahura’
Jeannette Murekatete w’imyaka 45 ‘yiyahuye’ akoresheje umugozi kuri uyu wa mbere. ‘Yabikoze’ nyuma yo gutegura abana bakajya ku ishuri bagaruka bagasanga nyina yikingiranye bakabura ufungura. Uyu mubyeyi n’umugabo batuye mu mudugudu wa Mapfundo akagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe.
Umugabo we Charles Rwirangira yabwiye Umuseke ko ari mugahinda ko kubura nyina w’abana be kugeza ubu atumva ko yari ageze aho kwiyahura.
Rwirangira avuga ko nyuma yo gutegura no kohereza abana ku ishuri, ndetse nawe (Rwirangira) akajya mu kazi, abana baje gutaha mu masaha ya saa munani bagasanga inzu irakinze,bakomanga bakabura ubakingurira.
Abana ngo birindirije, ubundi bitinze bahamagara se, se nawe ahamagara abaturanyi ngo barebe icyo bakorera abana, bigeze nimugoroba w’ijoro ryakeye bafatanya kwica urugi bafunguye bakubitana n’umurambo w’uyu mugore wapfuye ‘yimanitse’ mu mugozi.
Rwirangira umugabo wa Murekatete, avuga ko nta kibazo kidasanzwe yagiranaga n’umugore we, ko nta makimbirane bagiranaga ko ibi byamutunguye cyane.
Gusa avuga ko muri iyi minsi umugore we yagiraga kwigunga cyane agasa n’ufite ikibazo, bamubaza ntabasubize, ndetse ngo yamujyanye kwa muganga i Kabgayi bamubwira ko afite ibibazo mu mutwe bidakomeye bamuha ibinini ngo n’ubu yari akibinywa.
Police mu karere ka Muhanga ivuga ko yatangiye iperereza ngo imenye niba hari icyaba gifitanye isano n’urupfu rw’uyu mugore.
Umurambo we ubu uruhukiye mu bitaro bya Kabgayi.
Jeanette Murekatete asize umugabo n’abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri bose bakibyiruka.
Elize MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga
19 Comments
RIP!bishoboke kuba ari depression yabimuteye,n’ukuri Ireze muriki gihe kandi isigaye ihitana benshi,bamwe ikabaviramo kuhitanwa na stroke,nanjye njya nyigira nkumva nzinutswe ubuzima ariko ngasenga nkumva ndahumurijwe ,Imana idutabare nahubundi ab’isi turugarijwe
uyu mudamu niyiruhukire mumahoro kubaho nkuko utabyifuza birutwa no gupfa .
Christine , nkubwire hakiri kare gupfa si igisubizo kuko aho ujya hari ibibi byinshi kuruta ibiri hano ahubwo ukwiye gukomera kuko ibyo uhura nabyo si wowe wambere kandi nturi uwanyuma rero menya ko ubuzima buterwa n imyumvire yawe niba wumva ubayeho uko utabyifuza menya ko ufite muri wowe imbaraga zo kubihindura aho kubihunga , kwiyahura ni ibya banyabwoba batinya ubuzima ndetse n ibya abatizera bibwira ko birangiye mbere yuko igihe kigera humura ku Mana byose birashoboka izere gusa naho amajwi yose akubwira ko birangiye nawe ujye uyabwira ko bigikomeza kabone nubwo yaba afite ibihamya bifatika ko ntanzira ihari jya umenya ko Imana ifite inzira nyinshi wowe utazi inyuramo ikagutabara komeza ukomere wihangane utegereze uzajya kubyibuka ibya guteraga ubwoba byarabaye amateka , ubundi Imana yite ku muryango usigaye kugira ngo babashe gukomera sanga Umwami Yesu
Mugihugu cy’umudendezoo
Mu rwa vision 20/20 baritahura se?
Ngo yiyahuye?wambwira ute uburyo uvuga ko umugore mubanye neza kdi wagiye gukora usize umukubise?turasaba porice iperereza ryimbitse nkuko dusanzwe tuyizera.kdi ex zo kwa muganga zizahabwe agaciro.amakuru mfite,nuko uyu mugore yari atunzwe n,inkoni.
Ibibazo abanyarwanda dufite ni aha bigomba kutugeza nyine niba abategetsi bacu bataduhumurije. Nk’uko kizira kuvuga ijambo umugozi uri mu nzu y’umuryango ufite umuntu wiyahuye, ijambo intambara cg se kwica twagombye kubikura mu rurimi rw’ikinyarwanda! Nyabuneka bategetsi bacu mwadutereye akabyino gatuma twiyibagiza ibyahise maze tukizera ejo hazaza. Reka nkwibire akabanga wowe wabuze uguhoza : Twese dufite ibibazo ntihazagire ukubeshya kuko ibibazo ntawe bitinya. Ibanga ni ukumenya uko buri wese abyakira. Nugira amahirwe yo gusurwa cg se gusura inshuti yawe, mujye muganira ku bibazo byanyu kuko mwembi birabaruhura. Kuvuga iby’abandi bitwongerera umutwaro udushengura kuko biza bisanga ibyacu twisanganiwe.
We wiyise Joseph PORICE niki???? Hanyuma konumva ufite amakuru wafashe iyambere ukajya gufasha Police gukora iperereza. Don’t be tolkative like this.
Ariko nukuri mujye uha agaciro amakuru atangwa ‘abaturanyi, uyu mudamu n’umugabo we ndabazi neza turanaturanye .Umudamu azize umugabo we rwose Police ikurikirane kuko ibimaze iminsi bibera muri uru rugo ntawe utabizi. Abana ni bakuru nabo batanga ubuhamya. Gusa Maman Nezerwa niyigendera yari imfura pe. Pl’s ntiyiyahuye ahubwo yaramanitswe.
Ubundi umuntu ugiye kwiyahura aba akwiye gutanga amafaranga y’isanduku nay’ikiriyo byose nkuko abyifuza bizakorwa. Usibye ko i Gitarama bizwi ko haba ikoranabuhanga cyane ariko uyu mugore aba yarahukanye. Niba atagira iwabo akahukanira kunshuti. Kwiyahura usize inshingano nkizi nuguhemuka cyane.
Abagabo bisubireho rwose kuko inkuru nkiyi irababaje nubona umugore mudashobokanye umwirukane cg usabe gatanya kandi nabagore nuko nimugire umwete wo gusoma amategeko abarengera mwegere haguruka na transparence rwanda gusa ihohoterwa ryo rireze muri iki gihugu iyudahohoterwa mu rugo uhohoterwa mukazi upfa kuba uri umugore ugerageza kwiyubaha biragoye gusa igisubizo sukwiyahura hari inzego zirwanya ihohoterwa. Abo bana bihangane basenge bagize ibyago naho umugabo we kukiriyo araba afite umufata neza wasanga yaranamusanganywe aricyo cyiyahuje nyina wabana.
Imana irengere abagore muri kigihe pe
kumiro ibyo uvuze nibyo burya umugore ntafpa kwiyahura akenshi babiterwa nabagabo baba bavuga ngo bamaranye iminsi ngo arashaje ngo ashake “akanyogwe” ukagirango ko ntikazasaza, ubundi se ninde udasaza?uwo mugabo se we ntasaza, gusa ikigaragara cyo abagabo ntabwo bihangana ngo batunge umugore 1 ngo nigitutsi da, abaa nibo bahagwa kuko ako kanyogwe karaza kabica nabi, akabaterranya na se, ugasanga abana bahindutse ibirara nindaya.ntabwo yiyahuye kubusa, buriya kutavuga nuko yibazaga bikamuyobera gusa buri wese ufite umutima woroshye ariyahura, ariko nicyaha kibi, ntimukiyahure ahubwo mujye mutandukana.
Umuseke musubiremo iyi nkuru neza mumenye ukuri kuko byagaragaye ko Umugabo we ariwe wamukubise aramwica amushyira mumugozi ngo bagirengo yiyahuye kuko basanze afite ibikomere umubiri wose. ubu umugabo we arafunze. Ntabwo yiyahuye rwose uyu mubyeyi yahoraga atotezwa n’umugabo we yahukana kenshi agaruka kubera gukubitwa.
Ooh Shyogwe yacu Mapfundo kera yapfundikaga Urukundo!Koko ni wowe???!Ndababaye!Imana ihe kwihangana abo asize.Kanfi Imworohereze aho agiye.
kwkwkwkw karo dore ngo urafatwa dore ngo uritanga urwo rugi warwiciyehe??? ntitwari duhari ufungura winjira munzu ?? ahubwo icyampa ukavuga uwagufashije kurwica Wenda niwe mufatanya cyaha wawe kuko abaturanyi winjiye tukureba
2. ngo kabgayi ubwo c impapuro wamuvurijeho kgbyi urazerekana ntiwamujyanye kuri centre De sante harutararebaga?? yewe uramwa nicyaha pe ongera ufungwe nibyo wahisemo ubanza igifungo wafunzwe ntacyo cyakwigishije pe
Ndumiwe wowe uri umunya kinini? Sha nanjye ndiwe ariko ibya Karoli nabyumvise umutima umvamo pe! Nubu ndakibaza ukuntu ashyizwe yishe Jeannette nkumva karoli akwiye ikindi gihano kirenze gufungwa! None kumbi urugi ntiyarwishe ahubwo yaramumanitse asiga afunze!! Imana yakire Jeannette naho karoli we aho azajya azahabona haramutegereje!
Ese Karoli uxo zba mwene nde ubundi!Kinini hari uwamenya umwirondoro we
Icyo nzi ngo nuko avindimwe na Rwirima! ibindi bimuranga nubugome ntakindi!
Urakoze cyane !Rwirima ndamubona wahoze atuye ahitwaga kwa Zavini,!Uburabera burabikurikirana buriya tuzamenya ukuri,!