Impunzi zigiye guhabwa amahirwe nk’Abanyarwanda ariko ngo si ukuba Abanyarwanda
- Ngo bizafasha impunzi kwibeshaho kandi zitange umusanzu mu kubaka igihugu.
- Mu Rwanda ubu hari impunzi 164,561. 52,2% ni Abarundi, 47,6% ni AbanyeCongo,
Kuri uyu wa mbere mu nama yahuje Minisiteri ifite ibirebana n’impunzi mu nshingano (MIDIMAR) hamwe n’ishamiry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR-Rwanda) n’abafatanyabikorwa babo, bize ku ngamba zo gukuraho imiziro ku mpunzi yatumaga zitemererwa gukora imirimo imwe n’imwe ibyara inyungu. Ibi bikaganisha ku kubaha amahirwe nk’abandi banyarwanda ariko ngo si ukubaha ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Seraphine Mukantabana Minisitiri ushinzwe ibyo gukumira ibiza no gucyura impunzi avuga ko ari gahunda igamije gutuma impunzi zidahora ziteze amaramuko ku nkunga z’amahanga kandi bafite ingufu n’ubwenge byo gukora, ariko bakabuzwa no kuba ari impunzi gusa.
Min Mukantabana ati “Ni impunzi, icyo bahabwa ni uburenganzira bwo kuba nkatwe, bagakoresha ingugu zabo aho kugira ngo babe umutwaro ku gihugu ahubwo babe amahirwe. Ingugu n’ubwenge bwabo bareke kwirirwa babyicaranye mu nkambi.”
Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda nawe yavuze ko ari ikintu kizafasha impunzi kwibeshaho zikihangira imirimo itandukanye zikanafashwa kugera ku masoko. Nabo ngo hari umusanzu bazatanga mu kubaka igihugu kibacumbikiye.
Mu mahirwe biteganyijwe ko bazahabwa harimo kwigishwa imyuga, guhabwa umurimo, gukora imishinga ibyara inyungu, kujya mu bwisungane mu kwivuza, gukora ubucuruzi bunyuranye n’ibindi batemererwaga gukora kuko ari impunzi.
Gerard Mukubu Nkusi, umuyobozi mukuru wungirije w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda nawe yemeje ko ku mpunzi ari amahirwe akomeye, ariko no ku gihugu ari amahirwe kuko nibiteza imbere mu mishinga inyuranye n’igihugu kizaboneraho.
Iyi gahunda yo gufasha impunzi gukoresha amahirwe zahawe n’u Rwanda ngo izamara imyaka ine inashyirwemo agera kuri miliyoni 20$, ngo nibura mu 2020 impunzi zikazaba zishobora kwibeshaho zidategereje inkunga y’amahanga.
Kugeza ubu mu Rwanda hari impunzi 164,561 aho 52,2% ari impunzi z’Abarundi naho 47,6% ni iz’Abanye Congo, 0,3 % ni impunzi zaturutse mu bindi bihugu.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
7 Comments
Mbese izo mpunzi mwaziretse zigataha iwabo? natwe dufite ibibazo none ngo mukubiteho n’izindi mpunzi?
UM– USEKE rwose ndabemeye mukora inkuru wayisoma ukagirango nawe wari uhari. uziko ayo mafoto wagirango wari wibereye muri salle. courage kuri photographer ndetse nabanyamakuru.
Iyo gahunda bazaniye impunzi nitaba yayindi ihora mu magambo yaba ari nziza kuko nigihe bazasubira iwabo bazaba bafite icyo bajyanye ndetse bataribagiwe no gukora.
Unarebye ukuntu impunzi zirimo kwiyongera kw’isi ntiwakwizera ko mu minsi iza impunzi zizakomeza kubona ubufasha.
UM– USEKE TURABEMERA
Impunzi ni impunzi, burya ibyo wakora byose, wabona amafaranga, wubaka amazu, wakira ibya mirenge, ariko burya iyo utari mu gihugu cyawe ntabwo uba ufite umutima utuje.
Byakabaye byiza ahubwo UNHCR n’u Rwanda bashyize ingufu mu gushishikariza izo mpunzi gutaha mu bihugu byazo. Niba Leta ya Kongo na Leta y’Uburundi byemera ko impunzi zabo ziri mu Rwanda zatahuka, kuki HCR n’ u Rwanda hamwe n’ibyo bihugu byombi bitakorana inama bikumvikana ku buryo bukwiye izo mpunzi zatahukamo.
Nyinshi muri izo mpunzi ni abaturage basanzwe bativanga mu bibazo bya Politiki, ku buryo baramutse batahutse nta kibazo cy’inkurikizi bashobora ku gira mu bihugu byabo. Kereka rero niba hari abandi banyapolitiki barimo kuzibuza gutaha kubera inyungu zihishe inyuma ya za Politiki zabo tutazi.
Ikibazo cy’impunzi z’abarundi bari mu Rwanda, cyo rwose cyari gikwiye kwitabwaho cyane, hakarebwa uburyo izo mpunzi zatahuka, kuko niziguma mu Rwanda, bizakomeza guteza umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bw’ibihugu byombi, dore ko abaturage bo ubwabo muri ibyo bihugu byombi nta bibazo bafitanye.
NAGIRA NGO NKUBWIRE KO HCR IDAFITE UBURENGANZIRA BWO GUSUBIZA IMPUNZI IYO ZATURUTSE. n’IGIHUGU ZAHUNGIYE MO NUKO NTA BURENGANZIRA GIFITE. IBYO BIBA MU GIHE IMPUNZI YO UBWAYO IBYISHAKIYE IKABISABA. AHO NIHO HCR N’IGIHUGU CYABAKIRIYE BIVUGANA N’IGIHUGU BAHUNZE KIKABAHA ICYIZERE NYANDIKO CY’UMUTEKANO W’ABO BANTU.NYUMA YAHO HCR IRABAHEREKEZA IKABAHA UBURYO BWO KUBAHO MU GIHE BATAREZA IMYAKA YO KUBATUNGA. HCR IYO IBONYE UMUTEKANO ARI WOSE KANDI N’IMPUNZI ZIMAZE GUSUBIRA MU BUZIMA BWIZA BARABASEZERA ARIKO NAHO BAKAHASHYIRA ISHAMI RISHINZWE KUREBA NIBA UMUTEKANO UZAKOMEZA KUBA MWIZA. NGIBYO NGAYO.
Aho gushyira ingufu mu kuntu impunzi zitahuka ahubwo bari kuzifasha ngo zibagirwe igihugu cyazo.Mu Burundi abaturage basanzwe nta kibazo bahura nacyo ikibazo kiri mu bajya muri politike kandi mu Rwanda abahahungiye nka 90% ni abaturage basanzwe nkaba mbona nta n’impamvu yo gukomeza kuba mu buhingiro kereka niba harindi nyungu igihugu kibakuramo irenze ibyo kibatakazamo ndetse n’ibibazo bya politiki baduteza.
Wenda aba congo bo baba baretse kuko umutekano hariya utaramera neza kuko za FDLR ziracyahari n’ubwo hari abagenda batahuka bake bake nk’abo mu duce tutarangwamo ibibazo.
Twumva rero HCR n’u Rwanda bategura ukuntu aba barundi bataha iwabo kuko na leta yabo irashaka ko bataha keretse wenda nk’abari abanyapolitiki ndetse n’abakongomani bari batuye mu duce tutarimo ibibazo nabo bagataha.Murakoze.
ubushomeri burishe none ngo hongeweho abandi bazajya baza kurwanira natwe utuzi duhari kandi aho bizabera bibi impunzi ayo uyihaye yose irayafata cyane ko yo iba ishaka gusunika iminsi gusa nta cyerekezo kirambye ahubwo twitege ubushomeri
umushomeri burya aruta impunzi!!! iyigahunda nisawa.
Comments are closed.