Gasore yegukanye etape ya 3 ya Tour de la Réconciliation muri Côte d’Ivoire
Kuri uyu wa mbere tariki 26 Nzeri 2016, Gasore Hategeka watangiye gusiganwa ku magare kuva 2007 ubwo Team Rwanda yashingwaga, yegukanye agace ka gatatu muri Tour de la Réconciliation yo muri Côte d’Ivoire.
Uyu mugabo w’ imyaka 29, yagaragaje ko agifite imbaraga nubwo amaze imyaka myinshi asiganwa, kuko yegukanye agace ka gatatu k’iri rushanwa mpuzamahanga, uyu munsi bavaga Bouaké bajya i Daoukro, ku ntera ya160km.
Gasore Hategeka yakoresheje 4h:16min:51sec, yakurikiwe n’umunya-Maroc Salah Eddine Mraouni, na Cisse Isiak wo muri Côte d’Ivoire. Undi munyarwanda waje hafi ni Ruhumuriza Abraham wabaye uwa karindwi (7).
Biziyaremye Joseph yabaye uwa 13, Nduwayo Eric aba uwa 25, Tuyishimire Ephraim aba uwa 32, Karegeya Jeremy aba uwa 36.
Ku rutonde rusange rw’iri siganwa, umunya-Maroc Zahiri Abderahim niwe uyoboye abandi. Amaze gukoresha amasaha 9h:31min:03sec.
Umunyarwanda uza hafi ni Biziyaremye Joseph wa gatanu, urushwa iminota 2:42’. Gutwara etape byafashije Gasore kuva ku mwanya wa 16 ku rutonde rusange, ajya ku mwanya wa gatandatu.
Uyu mwaka Gasore Hategeka akomeje kwitwara neza, yakoze amateka yo kwegukana uduce tubiri twa Rwanda Cycling Cup yikurikiranya, Muhazi Challenge (bava Kigali bajya i Rwamagana) na Central Challenge (bava i Kayonza basoreza i Muhanga).
Ni ubwa mbere byakozwe muri iri siganwa. Ibi bituma ubu afatwa nk’umwe mu bo u Rwanda ruzagenderaho muri Tour du Rwanda izaba mu kwezi kwa 11.
Kuri uyu wa kabiri barakomeza iri siganwa ry’iminsi irindwi muri Cote d’Ivoire. Abasiganwa bazazenguruka umujyi wa Dimbokro, ku ntera ya 80Km.
Urutonde rusange rw’uko abasiganwa bahagaze ubu n’aho bari bari ubushize:
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
courage!Tubari inyuma!!
Comments are closed.