Ubu ushobora kureba ‘English Premier League’ na NBA utishyura
Kwese free sports’ yatangijwe mu Rwanda, igiye gufasha abanyarwanda kureba imikino ikomeye yo mu bihugu bitandukanye ku buntu. Izerekana imwe mu mikino ya English Premier League, Copa del Rey yo muri Espagne, NBA n’indi.
Econet Media Group yagejeje mu Rwanda Channel y’imikino itishyurwa, yitwa Kwese Free Sports. Uyu murongo, wamaze kugera kuri ‘decoders’ zose zikoreshwa mu Rwanda, kandi kuyireba ntibisaba kugura ifatabuguzi, ‘abonnement’.
Umuyobozi uhagarariye Kwese Free Sports mu Rwanda, Cedric Pierre Louis, atangaza ko iki kigo aricyo kibikoze bwa mbere muri Africa.
“Twazanye Channel ya televiziyo warebaho imikino ikomeye ku isi hose. Twamaze kuyishyira kuri decoders zo mu bwoko bwa free to air, zitishyurirwa ifatabuguzi. Intego ni ukwereka abanyarwanda imikino ku buntu kuko tuzi ko ishimisha benshi. Nitwe twatangije iyi gahunda muri Africa ubu tugeze mu Rwanda tuvuye muri Kenya.” – Cedric Pierre Louis
Mu mpera z’icyumweru dusoje, Kwese Free Sports yatangiye kwerekana shampiyona y’abongereza ihereye ku mukino wa Liverpool Football Club yanyagiyemo Hull City Association Football Club 5-1. Bya Philipe Coutinho, Adam Lallana, Sadio Mane na bibiri bya James Milner,
Iyi Channel izerekana imikino ya shampiyona y’Ubwongereza, igikombe cy’umwami muri Espagne (Copa del Rei), Shampiona ya Brazil, Shampiona ya Basket yo muri USA, (NBA), Boxing, Formula One, n’indi myinshi.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
None se aba bazanye uyu mushinga utishyuza bo bazunguka iki? Ni Croix Rouge se? Umuseke mwakagombye gukura mu rujijo abasomyi mubafasha gusubiza icyi kibazo. Hari ahantu nigeze gusoma kera nkiri umwana ngo “Ibya gusa bitera ubwenge bucye”!
Bazunguka mu kwamamaza. buriya wasanga igiciro cyo gukora publicity kiri hejuru kuko bizajya birebwa n’abantu benshi.
Comments are closed.