Digiqole ad

Jarama: Baratabaza nyuma yo gukurwa muri VUP ku maherere

 Jarama: Baratabaza nyuma yo gukurwa muri VUP ku maherere

Iburasirazuba – Mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma hari abageze muzabukuru bavuga ko bakuwe mu bahabwa inkunga ya VUP mu buryo budakwiriye ariko by’umwihariko ngo bababajwe cyane n’uko bimwe amafaranga yabo bizigamye mu gihe bari bakiri muri VUP.

Mzee Minani aravuga ko atumva uko yavanwe mu bafashwa kandi atishoboye ndetse ari mu kiciro cya mbere cy'Ubudehe
Mzee Minani aravuga ko atumva uko yavanwe mu bafashwa kandi atishoboye ndetse ari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Jarama buravuga ko bakuwemo kuko batari bujuje ibisabwa ngo bafashwe muri VUP naho kubijyanye n’ubwizigame bwabo ngo amafaranga yabo yashowe mu mushinga w’ingurube kandi ngo nubwo bavuye muri VUP nta mpungenge bakwiye kugira kuko baracyafite uburenganzira ku mushinga wakozwemo amafaranga yabo bizigamaga.

Ni abasaza n’abakecuru bavuga ko barenga mirongo itatu abenshi muri bo bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, hari nabavuga ko ntako babayeho badafite n’umuntu n’umwe babana ubafasha, ngo ntibakabaye bavanwa muri VUP.

Minani Yohana w’imyaka 83 y’amavuko aragira ati “Nari nsanzwe mfashwa kandi ngo mu kiciro cya mbere cy’abatishoboye, nta bushobozi mfite none gitifu w’Umurenge yanyambuye imfashanyo (VUP) nari nahawe na Kagame”.

Undi witwa Genevieve Cyizere w’imyaka 72 avuga ko we aba wenyine mu nzu ngo ndetse n’abaturage barabizi baranamwemeje ageze ku kagari nabo barabyemeza ariko k’Umurenge bamukuramo.

Aba bahoze bafashwa muri VUP bavuga ko batanahwe amafaranga y’ubwizigame bwabo, batazi neza umubare.

Rosatta Kakuze w’imyaka 76 y’amavuko ati “Bankuyemo (muri VUP) kandi ntishoboye nararenganye nabuze n’undenganura ariko ntibanampaye udufaranga twanjye bankataga”.

Aba baturage basaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubarenganura.

Nubwo banashyizwe mu mushiga wokorora ingurube bavuga ko batari babyemeranyijwe ngo bakabaye barahawe amafaranga yabo yose.

Maurice Jafet umuyobozi w’Umurenge wa Jarama yatubwiye ko aba baturage bavuyemo kuko batari bujuje ibisabwa ngo bahabwe inkunga ya VUP.

Aragira ati “Abahabwa inkunga ya VUP ni abari mu kiciro cyambere cy’ubudehe kandi muri urwo rugo hakaba nta muntu n’umwe ukora”.

Gitifu Jafet avuga ko aba baturage bagifite uburenganzira kumushinga wakozwe mu mafaranga yabo nubwo batakiri mu bagenerwa inkunga ya VUP.

Barerekana amafaranga abgendaga bakatwa buri uko ingoboka yazaga, aya ntibayasubijwe kandi uwo mushinga bagumishijwemo ngo batabanje kubisabwa
Barerekana amafaranga abgendaga bakatwa buri uko ingoboka yazaga, aya ntibayasubijwe kandi uwo mushinga bagumishijwemo ngo batabanje kubisabwa
Bamwe muri aba basaza n'abakecuru bo bavuga ko basaba Perezida Kagame kubarenganura kuko ngo n'ubundi niwe wabageneye iyi nkunga y'abatishoboye
Bamwe muri aba basaza n’abakecuru bo bavuga ko basaba Perezida Kagame kubarenganura kuko ngo n’ubundi niwe wabageneye iyi nkunga y’abatishoboye bashaje

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Programu ya VUP se ntiyarangiye?

  • oya iriya se izarangira, gusa abayobozi nabo ni ba ntampuwe barya amafaranga yabaturage ubundi ngo ntibari bujuje ibyangombwa kandi basanzwe bayafata?Ariko inda ziri hanze aha mu bayobozi ziteye agahinda, ariko nawe nimurebe abo barira utwabo(7000Frw) bahabwa ariko se abo bayobozi bahembwa angahe kuburyo yarya ayabariya bantu koko? apuu bajye babafunga ntakindi kibakwiye, buriya bariya bantu koko bagize chance yo kubona President, aho uwo muyobozi waho ntiyahita yinjira aho bagenzi be bari kujya?birababaje pe.

  • Ndabona 2017 izatujyana munzibacyuho itekaryose.

  • Mubyukuri ukuyemo bariya basaza washyiramo bande ese bagendera kuki batujuje

Comments are closed.

en_USEnglish