Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukomera ku muco no kuzawuraga abazaza
I San Francisco mu muhango wa Rwanda Cultural Day Perezida Kagame mu ijambo rye yafashe umwanya wo kubwira n’urubyiruko ko isi ifunguye ku gushaka ubuzima n’ubumenyi hose ariko ko rwo nk’abanyarwanda rugomba kugumana ikiruranga cyihariye [umuco].
Mu ijambo rye yavuze ko nubwo hari byinshi urubyiruko rw’u Rwanda rwakwigira ku mahanga bifite akamaro rukwiye guhitamo ibyiza bigendanye n’indagagaciro z’umuco Nyarwanda.
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudakoresha umwanya nabi kuko rwabyicuza mu gihe kiri imbere.
Avuga ko urubyiruko rugomba gukora cyane ariko rukagumana ikiruranga ariwo muco w’u Rwanda, arusaba kuwukomeraho kugira ngo ruzanawurage abandi bazaza.
Ati “ Ni mwe bayobozi b’ejo hazaza mugomba kumenya ko mugomba kugirira akamaro igihugu cyanyu.
Mubyo mwiga, mwige guhitamo ibyiza bijyanye n’indangagaciro z’abanyarwanda, ibitajyanye mubireke”.
U Rwanda rutuwe n’umubare munini cyane w’abakibyiruka, Leta y’u Rwanda ikaba ishyira imbaraga mu kubaka ubumenyi n’ubushobozi bwabo ubu hakaba hari no gushyirwa imbaraga mu kubaka ubumenyi ariko bunashingiye ku muco.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nasabye ko uyu munsi w igitangaza utaguma kwa bagashakabuhake gusa next uzabere muri Africa kandi ijambo ntirizaharirwe nabariya bazungu tumenyereye rizahambwe intwali z abanyafrica.
Comments are closed.